Ubuzima

Birashoboka. Agace ka 31

Muhizi: Jacques ndushijeho kongera kukwishimira. Uri kugenda umbera mushya uko bukeye nuko bwije rwose. Uri imfura muhungu wanjye. Komereza aho rwose ube imfura, ube umwana mwiza cyane. Icyo naguhamiriza cyo gutanga imbabazi bibohora imitima ibiri. Uwahemutse n’uwahemukiwe. Ubu utabaye mama wawe ariko nawe uritabaye.
Mugeni: Ahubwo se ko mbonye mukecuru agiye yishimye cyane, nk’aho hari inkuru nziza abwiwe buriya bimeze gute? Jyewe ndumva mfite amatsiko y’ibyo bamubwiye
Jacques: Nanjye rwose simbabeshye ndatunguwe. Gusa nubwo ntanze imbabazi ndumva mfite ikiniga. Mfite intimba. Ukuntu mama yabaye kubera kubura gisura. Byibuze iyo mba naramusuraga nari kumenya uko abayeho nkagira icyo mukorera
Muhizi: Erega ikibazo buriya si uko hari icyo yabuze ahubwo iyo umutima udatuje nutwo uriye ntitukugirira akamaro. Nibyo byiza rero byo kugira umutima utuje. Utwo ubashije kurya turakuyoboka rwose. Burya mu buzima uzaharanire gutuma mugenzi wawe amwenyura.
Bakiri kuganira, mama Jacques yarasohotse. Bose bakimubona asohoka bahise bahaguruka baramusanganira. Yari yakuyemo imyenda y’abagororwa, yambaye ikanzu nziza y’igitenge, afite agafuka karimo ibikoresho yakoreshaga muri gereza.
Yaje na we yihuta cyane arabasanganira ahita abahoberera icyarimwe
Jacques: mama none se urafunguwe?
Mama Jacques: Umva Imana ni igitangaza. Ntibeshya ibyo yasezeranye irabisohoza rwose. Ijambo ryayo ntirishobora kugenda ubusa. Ndarekuwe rwose. Ubu sinkiri imbohe ndi uw’umudendezo.
Mugeni: Yooo. Imana ishimwe peee. Mbega ibitangaza. None se ko bagufunguye igihe kitaragera koko? Tumare amatsiko
Mama Jacques: Urabona nari maze imyaka 15 mfunze. Rero mu minsi ishize baraje batubwira ko umuntu umaze imyaka irenga 10 afunze ashobora kwandika asaba imbabazi. Ubwo rero naranditse, nerekana ko kuva mfunzwe ntigeze nitwara nabi ahubwo nagaragaje imico myiza muri iyo myaka yose maze. Nijoro ni bwo batubwiye ko abanditse bashobora gusubizwa uyu munsi. None birabaye nemerewe kurekurwa, ariko hari ibyo nasabwe gusa ntibigoye nzabyubahiriza.
Muhizi: Imana ni igitangaza rwose. Ibaze kuba bihuriranye nuko wasuwe. Turahita dutahana ubwo nyine. Ahubwo se, Jacques ngwino nkubaze
Bagiye ku ruhande babanza kugira ibyo baganira
Muhizi: None se Jacques, ko mama wawe afunguwe nyuma y’imyaka 15, ko ari wowe afite na mushiki wawe, arajya kuba hehe?
Jacques: Nanjye biranyobeye. None se ko mushiki wanjye abana na muka se, mama ntiyajyayo. Kandi aho twabaga nubundi byari gukodesha. Ndumva aza tukaba tubanye mu gihe ndi kumushakira aho kuba
Muhizi: Kuki se wamushakira aho kuba? Mukomeje kubana waba iki?
Jacques: Boss abantu bakuze bararushya. Ibuka noneho ko ngiye gushaka umugore. Ubwo se bazabana mu rugo koko bibaho?
Muhizi: Umva utandakaza. Ahubwo reka mbwire mu rugo ya nzu bayikorope nubundi yamaze gutungana, iri joro urare wimutse. Ibindi bizaterwa na mama wawe. Nashaka kuba wenyine, uzamureka agende. Azaba wenyine se abeho ate? Azarya iki?
Jacques: Boss ndabona ibibazo byiyongereye. Ubu ngiye gutunga mama, ndihire mushiki wanjye kaminuza, ntunge urugo, ubwo koko nzabivamo?
Muhizi: Ariko sha ibyo wigira ni ibiki? Hari inzu uzaba wishyura? Ntufite akazi keza? Umugore wawe we ntazaba akora? Ubu nyine wa mugani ngo urukwavu rukuze rwonka abana ni wowe usohoreyeho. Cyangwa uzaba nk’ab’ubu ngo iyo rukuze bararurya? Umenye ko uriye umukecuru aruka imvi.
Bahagaritse ibiganiro, basanga mukecuru na Mugeni aho babasize.
Muhizi: Mubyeyi rero, nkuko twabikubwiye kare, umuhungu wawe ubu ni umukozi wanjye ariko yanambereye umwana. Rero uraza tujyane I Kigali, ube ubana na we, tunakondore ibindi uzaba ubitekerezaho nyuma
Mama Jacques: Mba nkwambuye sinjya kurushya umwana. Ndajya iwacu ndebe niba hari abagihari nubwo nabo batansuye. Ahubwo se umukobwa wanjye mwamumvugishirije mukamubwira ko narekuwe. Atazaza akambura
Bahamagaye Jacqueline kuri terefoni bamubwira iyo nkuru nziza.
Bahise bamubwira kuza bagahurira I Kigali, kandi bamubwira ko afitiwe surprise nahagera. Ntibigeze bamubwira ko Mugeni, inshuti ye ari we muramukazi we w’ahazaza.
Baragiye bagera mu rugo bamaze kwemerza umukecuru ko azaba abaye I Kigali n’umuhungu we. Ubwo bageragayo, yarebye iyo nzu agiye kubamo, nuko
Mama Jacques: Niko mwana wa, iyi nzu ubu ubona amafaranga uyishyura ko bambwiye ko Kigali inzu zikosha?
Jacques: Oya ahubwo iyi nzu ni iyanjye.
Mama Jacques: Usigaye ujya ikuzimu? Aya amafaranga waba warayakuye hehe? Cyangwa sha utera za gatarina?
Jacques: Oya mama. Iyi nzu ni impano nahawe na databuja kubera kwitwara neza. Niyo rero nzabanamo na Mugeni mu minsi micye, kuko nituva gufata irembo tuzahita dupanga umunsi w’ubukwe vuba.
Mama Jacques: Yego mwana wanjye. Mbasabiye umugisha w’iburyo n’ibumoso rwose. Imana ikomeze ibahe umugisha utagabanyije pee.
Jacques: Urakoze cyane. Ngaho ngwino nkwereke icyumba cyawe nanagusobanurire byose.
Yaragiye amutembereza ibyumba byose, bageze mu cyo azararamo amwereka ko gifite n’ubwiherero, ubwiyuhagiriro, n’ibindi nkenerwa byose. Nuko amubwira kuzana ibintu bye, akitunganya bakajya gusangira dore ko na Jacqueline yari amaze kubabwira ko ageze bugufi.
Bagiye muri guest house, bafata akumba karinganiye bicaramo, ubwo yari Mugeni, Jacques, Mama Jacques, Muhizi na Jacqueline, wahageze agatungurwa no gusanga Mugeni ari fiyanse wa musaza we. Bari bategereje madamu Muhizi, na we yahageze mu kanya gato cyane.
Acyinjira, akubise amaso mama Jacques aba avugije induru, ati:
Umuzimuuuuuuuuu. Aba aguye igihumure, yikubita hasi
Cyooo!!!!!! Mama Jacques se abaye umuzimu ate? Yari yarapfuye se kandi?

Biracyaza…

3 comments

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s