Ubuzima

Birashoboka. Agace ka 24

Jacques: Mwanyemerera se nkasubira mu nzu nkazana terefoni yanjye? N’ibyangombwa niba tugiye kure
Polisi: Si ngombwa kuko ikibazo cyabereye hano, nidusanga ari ngombwa ko ujyanwa kuri burigade ni bwo uri bubikenere.
Jacques: Ariko se ni ikihe kibazo? Ko nubu ntarasobanukirwa
Polisi: Tugende urakimenya
Bahise bagana ku macumbi, dore ko n’ubusanzwe Jacques aho aba hari mu nyubako za guest house. Uko bagendaga yibazaga ikintu cyaba cyabaye kigahuruza polisi akayoberwa. Nuko bageze ku macumbi, abona Margo yicaye ari kurira, iruhande rwe hahagaze ushinzwe umutekano aho kuri guest house, na bamwe mu bakozi bo mu macumbi.
Polisi: Niko mada, uyu ni we wavugaga
Margo (arira): Yego ni we. Ni we rwose uyu muhemu
Polisi: Niko Jacques, uyu muntu uramuzi?
Jacques: Yego ndamuzi. Yambwiye ko yitwa Margo akaba ari umwe mu bakiriya bacu
Polisi: Muheruka kubonana ryari se?
Jacques: No mu kanya twari kumwe rwose. Nta minota 30 irashira
Polisi: Sawa. Ngaho Margo tubwire uko byagenze
Margo: Uyu musore yaje ntazi iyo aturutse, aba akomanze ku cyumba cyanjye. Nkagirango wenda ni umwe mu bakozi ba hano uje kumbaza niba ntacyo naba nkeneye. Nasohotse nsanga ni we, aba ambwiye ko ashaka kumbwira. Ndamureka arinjira, nuko kuko nari nkeneye essuie-main ntoya, aba atangiye kunkorakora, anambuza kwinywera ka divayei nanywaga. Ubwo mbona ko ashaka kumfata ku ngufu, turagundagurana murusha ingufu, muninjiye mwasanga ikirahure nanyweragamo cyamenetse. Ubwo rero abonye munaniye ahita asohoka aragenda, ni bwo nahitaga ntabaza.
Polisi: None se mugundagurana waba wagerageje kuvuza induru
Margo: Nabonaga atari bundushe ingufu, siniriwe ntabaza. Ariko nanone kugirango atazabigira akamenyero no ku bandi bakiriya, nahisemo kubatabaza ngo mumukanire urumukwiye
Polisi: None se uretse ikirahure cyamenetse, nta kindi kimenyetso waba ufite kigaragaza ko yashatse kugufata
Margo: n’ikanzu nari nambaye yacitse agashumi.
Polisi: Niba nta kindi urenzaho twabaza na Jacques.
Margo: icyo ndenzaho ni uko mwamuhana mwihanukiriye. Umubyeyi nka njye umubyaye agatinyuka kunsagarira koko
Jacques byose yabyumvaga yumiwe, nuko na we polisi aramuhindukirira
Polisi: Jacques, ibyo Margo avuze urarenzaho iki
Jacques: Icya mbere nshaka kubanza kubaza. Nimusanga ndengana nemerewe nanjye kurega kubeshyerwa?
Polisi: Ibyo ni uburenganzira bwawe rwose. Gusa nanone ubu ntabwo biraba urubanza. Ariko birenze hano mukagera mu rubanza, ukazamutsinda biboneka ko wabeshyewe wemerewe kurega. Ngaho tubwire
Jacques: Nabasabaga ko mwabwira Margo akabaha terefoni ye ibindi ndabivuga amaze kuyibaha
Polisi: Bihuriye hehe se n’ibyo ushinjwa?
Jacques: Birahuye cyane kandi muri bubibone
Polisi yahise isaba Margo terefoni banamusaba gukuramo ingufuri, nuko Jacques abasaba kureba abantu batatu aheruka guhamagara
Barebye basanze uretse polisi aheruka guhamagara, nta wundi yahamagaye
Polisi: Ndabona yahamagaye polisi gusa, nta zindi records zihari
Jacques: Ndabyumva yari yapanze gahunda ze neza. Rero mu ijambo rimwe, navuga ko ndengana kandi mbeshyerwa. Kuko ninjiye mu cyumba cye ampamagaye, nari niryamiye kuko uyu munsi mba naruhutse. Navuye hano dushwanye kuko ibyo yansabaga numvaga ntashobora kubimukorera. Ubwo rero yashatse kwihimura, ashaka uko ambeshyera
Polisi: Sobanura neza. Yagusabaga iki, cyatuma akubeshyera kumufata ku ngufu?
Jacques: Munyemerere njye kuzana terefoni yanjye cyangwa se muyitume umuntu
Polisi: Shaka uwo wizeye mu bari hano ajyane n’umupolisi bayizane.
Baragiye barayizana, nuko bayihereza Jacques
Yahise abereka ko Margo yamuhamagaye, babona koko byabayeho.
Jacques: ngirango gihamya ya mbere yuko naje ari we umpamagaye irabonetse. Nyamara we yivugiye ko ninjiye atazi aho nturutse.
Polisi: Niko Margo, aha urahasobanura ute?
Margo: Ubwo yafashe terefoni yanjye arihamagara ngo aze kubona ibyireguzo.
Polisi: Ku buryo se yabikora utareba? Ese ko terefoni yawe irimo code yayibwiwe niki ku buryo ayikuramo akanahamagara? Uzi ko nanjye ntangiye kugukemanga koko? Jacques komeza utubwire ahubwo.
Jacques: Uyu mugore ngo yashakaga kunshimira serivise nziza dutanga, akanshimira turyamana. Namwangiye mubwira ko uretse no kuba bidakwiye, ari umuntu umbyaye kandi mfite na cherie ntahemukira. Yanageze aho anyemerera igihembo, ariko ndamunanira. Ubundi se ko yavuze ko ninjiye akenyeye essuie-mains, agakanzu avuga naciye yakambaye ryari?
Polisi: Ariko wa mugani. Niko Margo, ko yinjiye agatangira kugukorakora, ikanzu uvuga yacitse yaje gucika ite? Wayambaye ryari?
Margo: ikanzu nayambaye akinjira kuko nabonaga ari umushyitsi ukomeye, erega nubwo ari agasore ariko ni we CEO wa hano. Ahubwo se uwabasaba akantu gato?
Polisi: Tubwire nta kibazo
Margo: Mrabona ndi umubyeyi, nashakaga no kuruhuka kuko ndi bufate indege mu kanya. Mureke tujye aho ncumbitse tubicyemure mu kivandimwe, abashungerezi ndumva ntabashaka.
Polisi: Jacques urabyemera?
Jacques: Nta kibazo, ariko ubwo kuko mwaje ari we ubahuruje, nanjye ndumva ndi bukenere uri ku ruhande rwanjye
Polisi: Oya si ngombwa polisi nta ruhande tubogamiraho. Ahubwo se uretse ibyo watubwiye nibyo Margo avuga waba ufite ikindi kugushinjura? Kuko kuba ari we waguhamagaye cyangwa wihamagaye byo ntabwo tubitindaho, na cyane ko wiyemereye kwinjira mu cyumba cye.
Jacques: Ndagifite kandi gikomeye
Polisi: Ni ikihe?
Jacques: Tugende nkiberekere mu cyumba cye.
Baragiye bagera mu cyumba cye, nuko koko basanga ikirahure kimwe cyamenetse, indi nzoga igiteretse aho. Agakanzu yari yambaye nako kari karambitse aho ku buriri umushumi umwe wacitse.
Jacques: Nasabaga Margo ko yanywa kuri iriya nzoga.
Polisi: Kubera iki? Ihuriye hehe no gufatwa ku ngufu?
Jacques: Birahuye kuko niyo yari yanzaniye ndayanga dusangira iye. Rero niba nta kibazo nasomeho
Basabye Margo kunywa ho aranga
Margo: Namenya se yashyizemo ibiki ubwo
Polisi agiye kuyinywaho Margo ahita amubuza
Margo: Nyamuneka sigaho udata ubwenge
Polisi: Kubera iki rero? Iyi nzoga irimo iki?
Polisi yahise ahamagara abakozi bo mu kigo gishinzwe ibimenyetso ngo bajye gupima iyo nzoga barebe ikirimo. Hagati aho Jacques yahise afata ijambo
Jacques: Ikimenyetso cya nyuma kandi simusiga nshaka kukigaragaza, kandi ngahita ndega Margo gushaka kungerekaho icyaha, kundoga, no gutesha agaciro business yacu. Niba munyemereye nakigaragaza.
Ese iki kimenyetso Jacques yise simusiga ni ikihe? Ubu Margo ntabaye nyirakazihamagarira? Uru rubanza ararukira?

Biracyaza….

1 comment

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s