Ubuzima

Birashoboka. Agace ka 13

Ubwo bamaraga kumwereka abakozi bose yahise ajyana na boss mu biro nuko bakigeramo yihutira kumubaza
Jacques: None se bariya bakozi bose basanzwe bakora hano
Muhizi: Yego bakora hano rwose. Kuki ubimbajije se mwana wa
Jacques: Harimo uwo nabonye kandi njya mbona akora ahandi ni byo byari binyobeye
Muhizi: Uwuhe mukozi se kandi?
Jacques: Umukobwa witwa Sandrine.
Muhizi: Eeeh. Uriya amaze iminsi ibiri agatangiye. Gusa we ntabwo akora mu kabari akora mu macumbi. Ahubwo reka nguhe ibitabo birimo aho abakozi bakorera, amazina yabo, n’ibindi byose. Kandi wibuke ko nk’uko nabibabwiye nimugoroba mbere y’uko abakozi ba mu gitondo bataha ugomba kubakoresha inama. Ubwo genda utegure ijambo uri bubabwire. Wibuke ko uko witwaye ku bakozi ku munsi wa mbere ariko bakubona. Nibakubonamo umuyobozi uhamye bazakubaha banagutinye kandi akazi kazagenda neza. Ariko niwicisha amazi ku munsi wa mbere bizagukoraho.
Jacques: Murakoze ku nama zanyu boss. Aho bizajya binyobera nzajya mbabaza inama.
Ubwo yahise ahabwa impapuro zose, mbese ibyo akeneye ngo akore akazi ke nuko abijyana mu biro bye. Amaze kwicara no gutuza yahise ahamagara Mugeni
Mugeni: Allo cheri
Jacques: Oui cherie. Sha amakuru yarushijeho kuba meza gusa harimo na kidobya ntoya
Mugeni: Sha ntukanyicishe amatsiko jya uhita urasa ku ntego
Jacques: Nyine ubu akazi nagatangiye kandi agashahara rwose karatubutse. Naho imbogamizi ihari ni uko nasanze na Sandrine ariho asigaye akorera.
Mugeni: Ndishimye cyane ntiwabyumva. Cheri urumva ko rero ntera ishaba uzagura
Jacques: Sha byo kugukunda ni ukwishira muri mutuelle. Ariko nturi kumva ukuntu mpangayitse kubera Sandrine
Mugeni: Ndabyumva cheri. Ariko nanone ngombwa ni akazi. Nashaka kubizana uzamwihanize
Jacques: Sha hari abantu burya b’abagome wowe ntubizi. Ashobora kuzihimura kubera uko namukatiye. Ndi kwibaza niba nazamuhamagara mu biro tukaganira nkamwumvisha ko nta rwango mufitiye
Mugeni: Nabyo ni sawa gusa ukabyitondera buriya abakobwa ntutuzi. Ashobora kugukarangira akanyobwa aho mu biro ukayikozamo agahita avuza induru ibyari inama bikaba isoko
Jacques: Ariko uziko nabyo yabikora. Kwanza reka ntegure ijambo ndi buvuge mu nama, ubwo ndaza kureba amaherezo yabyo. Ugire akazi keza turavugana nimugoroba rero ntashye.
Mugeni: Akazi keza mukunzi. Kandi wibuke ko ngukunda.
Jacques: Iryo jambo ndyumva cyane mu nyuguti nkuru rikantera imbaraga zo gukomeza impinduka muri jyewe. Bye rero turasubira.
Yaramusezeye undi nawe akomeza akazi yakoraga nuko ubwo byageraga saa kumi n’imwe abakozi bose, ukuyemo babiri basigaye bakira abakiriya bateranira mu cyumba bakorana inama n’umuyobozi mushya.
Nuko Jacques afata ijambo ati:
Mbanje kubasuhuza nanabashimira ko mwitabiriye iyi nama. Nk’uko umuyobozi mukuru yabivuze kare, guhera uyu munsi ni jye nshinzwe abakozi bose bakorera hano, uhereye kuri manager kugeza ku ukora isuku. Sinahita mwese mbamenyera umunsi umwe, ariko nzagenda menya amazina yanyu buhoro buhoro. Jyewe nitwa Jacques Muhire. Ikintu cya mbere nshaka kubamenyesha ni uko mbere yo gutangira akazi buri mukozi wese azajya asinya akanerekana isaha ahagereye. Birareba twese ari aba mu gitondo na nimugoroba. Bizatangira ejo. Ikindi ntibyemewe na rimwe gukora utambaye umwenda w’akazi. Ufite ikibazo abivuge ariko ntabwo byemewe gukora utambaye umwambaro wabigenewe. Ku byerekeye umushahara na byo, ntabwo byemewe kwiguriza amafaranga uko wishakiye ngo nyuma uzavuge bayagukate. Ujye wandika usaba amafaranga ukeneye, ubinyuze kuri manager ubwo nidusanga bikwiye uyahabwe, nyuma nuhembwa wishyure. Ndumva ibyihutirwaga ari ibyo uwaba afite ikibazo yakibaza.
Sandrine: Boss jyewe nitwa Sandrine ndi mushya. Nta myenda y’akazi ndabona. Ubwo se nzarindira iboneke mbone gutangira akazi?
Jacques: Imyenda yabonetse nidusoza iyi nama uze mu biro kuyifata.
Manager: None se boss, ubwo nk’umuntu nakenera na tike ajye abanza yandike ayisaba koko?
Jacques: Ndacyeka mbere yo kuza mu kazi uba ubizi neza ko uri bukenere tike igucyura. Kandi niba uyu munsi wayibuze ubwo n’ejo ntiwayibona ikuzana. Byiza ukigera ku kazi wakandika usaba amafaranga runaka, ugendeye ku minsi ushigaje ngo uhembwe wongere ubone tike, aho gusaba tike buri munsi buri munsi. Erega sinabivugiye kugirango mubure amafaranga ahubwo ni ukwanga guhora usaba amafaranga buri munsi.
Manager: Noneho ndasobanukiwe. Ubwo ba Cynthia bahoraga basaba tike buri joro ngo noneho babuze tip babe bumva.
Jacques: None se umuntu aza yizeye ko ari bubone tip gute? Erega tip si ihame kuyitanga. Wasanga harimo n’abajya bayisaba abakiriya? Uwo we sinzamwihanganira. Niba nta wundi ufite ikibazo ndumva twajya mu kazi.
Yahise asubira mu kazi, nuko acyinjira yumva umuntu arakomanze amuha karibu. Yari Sandrine uje.
Yari yaje mu kazi yambaye akajipo kagufi rwose, kareshya neza neza na ka kandi yari yambaye ubwo bahuraga bwa mbere. Hejuru yari yambaye agapira, nuko aramusuhuza
Sandrine: Uzi ko burya ukaze. Nyihera imyenda njye mu kazi. Gusa umenye ko wambabaje ntabiguhisha
Jacques: Sandrine nyumva neza. Hari igihe umuntu avuga nabi atari ko asanzwe, cyangwa se bitewe n’impamvu. Rwose kuba twararyamanye simbihakana ariko ntibizongera kuko nta nyungu yabyo ahubwo ni igihombo gusa.
Sandrine: Jyewe warandyoheye niyo mpamvu numvaga ngukumbuye naho amafaranga wampaye rwose ntiyakabaye ikibazo akeza karigura. Ese boss utambeshye hari undi wakuryoheye nka njye mu bo mwahuye bose? Ikibero cyanjye byonyine urabona hari icyo gitwaye?
Yabivugaga ari kuzamura ijipo n’ubundi isanzwe ari ngufi, ku buryo ikariso yari itangiye kugaragara. Uko abivuga niko yakorakoraga Jacques mu mugongo, nuko Jacques atangira guhinduka bigaragara.
Sandrine abonye ko Jacques ahindutse ahita amanura ijipo anakuramo ka gapira ubundi yegekaho urugi ahita amubwira ati:
Sandrine: Ngaho mpa imyenda nigere ndebe inkwira neza
Yari ahagaze imbere ye yambaye ikariso na sutiye gusa, nuko ubwo Jacques yahagurukaga ngo arebe mu gikarito imyenda amuhe yigere yumva umuntu arakomanze.
Uyu Sandrine se kandi ubu agamije iki noneho? Uyu se ukomanze we Sandrine yambaye ubusa, biragenda bite?

Biracyaza 

2 comments

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s