Inkuru ndende

Birashoboka. Agace ka 7

Mugeni: Nta kibazo uzambona gusa hari condition

Jacques: Iyihe se kandi

Mugeni: Ntabwo nzaza iwawe

Jacques: None se ubwo nzaze iwanyu?

Mugeni: Oya nanone

Jacques: None se ubwo tuzahurira hehe?

Mugeni: Uzashaka ahantu duhurira handi haba mu busitani cyangwa se ahantu umuntu yakicara akaganira n’undi

Jacques: Nta kibazo. Duhuriye mu kabari se byakunda?

Mugeni: Yego nta kibazo haramutse atari mu kavuyo

Jacques: Urakoze cyane.

Mugeni: Ngaho reka ndyame rero burije

 

 

Barasezeranye bararyama. Kuri Jacques cyari kimwe mu bisubizo atari yiteguye kubona gusa nanone yumva aratunguwe. Ese umukobwa ubizi ko aho avuye yaryamanye n’umuntu, akaba ashaka ko bahurira ahantu nko mu kabari, ubwo we ntashaka kumukura ibyinyo ubundi akigendera? None se ubundi kuki yanze ko azamusura iwabo akanahakana kujya kwa Jacques?

Yabitekerejeho ariko ntiyabyitaho cyane, ariryamira abiharira uwo munsi

 

Ku rundi ruhande Mugeni na we yahise yibaza byinshi. Ese uyu musore ari gukina izihe? Ni bapfumwenge se we icyo apfa ni uwemeye ko baryamana gusa ubundi akamujugunya cyangwa ni kwa kundi ushobora kurarikira umuntu ariko utamukunda ukaba wifitiye undi ukunda? Na we byamubereye ingorabahizi, abiburira umwanzuro. Yumvaga yagisha inama nyina cyangwa bagenzi be ariko ahitamo kubyimenyera dore ko atari anazi mu by’ukuri icyo Jacques amushakira.

 

Iminsi na yo ntigenda buhoro umunsi bavuganye guhura warageze nuko Jacques aramuhamagara bemeranya isaha n’aho bari buhurire.

Mugeni yabanje gusaba uruhushya nyina dore ko nta hantu yashoboraga kujya atamubwiye

 

Mugeni: Mama ndasaba uruhushya ikigoroba hari umuntu ndi bujye kureba

Mama: Uramureba hehe se

Mugeni: Turahurira mu kabari

Mama: Urongeye kandi? Ubwo ushaka gutaha igicuku rero so yongere antonganye ngo ni jye ukoshya?

Mugeni: Oya mama. Sindi butinde ndabikwijeje rwose

Mama: None se uwo muntu muhurira mu kabari ni gati ki? Kuki ataza hano niba ari we ugushaka

Mugeni: Mama ni umusore twamenyaniye muri bwa bukwe. Ashaka ko tuganira. Urumva rero ntiyaza hano ntaramenya ikimugenza nyakuri. Ninumva ibyo avuga bifite akamaro nzamubwira aze hano

Mama: None mugiye guhurira mu kabari? Ubwo se uzi ko afite ayo kwishyura ibyo muri bunywe cyangwa muri burye?

Mugeni: Mama nawe. None se ubwo yansabye ko ari ho duhurira ntayo afite?

Mama: Ahaaa. Akira itwaze ibi bitanu nta wamenya wa mukobwa we. Iby’isi biguruka nta mababa. Kandi ugende wambaye ipantalo

Mugeni: Nta kibazo rwose mama. Ndayambara.

 

 

Yamaze kwitegura aragenda, asanga Jacques we yahageze kare aramutegereje. Bicaye muri ka bungalow nuko batanga commande. Mugeni yasabye amazi yonyine avuga ko yavuye iwabo ariye bityo nta kindi ashaka gufata

 

Jacques: Basi fata na ka soda

Mugeni: Oya si ngombwa cyane. Ninumva ari ngombwa ndakubwira. Naje ngo tuganire sinaje ngo dusangire

Jacques: Urantunguye wowe cyakora. Ntusanzwe

Mugeni: Gute se kandi

Jacques: Abandi iyo agize amahirwe ukamusohokana aba abonye uko arya akanywa none wowe ntabyo ushaka

Mugeni: erega ntabwo twese turemye kimwe. Buri wese agira uko ateye kwa wenyine, niyo mpamvu baca umugani ngo umukobwa aba umwe agatukisha bose. Iyo ushyize abantu bose mu gatebo kamwe burya uba wabyishe

Jacques: Utanyibutsa akantu nasomye kuri Facebook rimwe. Ngo umukobwa yaranditse ati abahungu bose ni ihene. Nuko umuhungu umwe ahita asubiza ati: “nizere ko wibutse gusiga uhaye so na basaza bawe ubwatsi”

Mugeni yarasetse cyane nuko ati: Nubwo uwo mukobwa wenda yababaye ngo batutse se na basaza be ariko bari bamukosoye. Ntabwo ari byiza rwose kumva ko niba umwe akoze ibi n’undi azabikora. Ugasanga umugore ari kuvuga ngo abagabo bose ni bamwe ntibanyurwa wamubaza abo azi ugasanga ni uwe gusa. Ariko ugendeye ku byo aba yavuze wagirango yahetuye umurenge wose asuzuma abagabo bawurimo.

Jacques: Wa mugani wa ba basore rero bigomba guhinduka. Hagati aho rero naguhamagaye ngo tuganire

Mugeni: None se ubundi ntituri kuganira

Jacques: Ibi byari rusange nshaka tuganire byihariye. Nifuzaga ko tumenyana byimbitse

Mugeni: Nta kibazo ndahari

Jacques: None se mu magambo macye Mugeni ni muntu ki?

Mugeni: Nitwa Mugeni Josiane. Iwacu ni inaha, mfite ababyeyi bombi, murumuna wanjye na musaza wanjye wa bucura. Ndi umukirisito, nkaba nararangije amashuri yisumbuye gusa sinabashije gukomeza kaminuza ariko ubu mfite akaraka ndi gukora, nibishoboka uyu mwaka nzatangira kaminuza nige niyishyurira. Muri macye ni uwo Mugeni, ibindi wambaza nagusubiza

Jacques: None se wumva uziga iki muri kaminuza?

Mugeni: Nshaka kuziga ibijyanye n’amahoteli ndabikunda cyane

Jacques: Kuki se ubikunda? Wumva nta kindi wakiga se?

Mugeni: Ndamutse ntabibonye nahindura. Haracyari igihe. None se wowe ko utanyibwira

Jacques: Nanjye nitwa Muhire Jacques, jyewe sindi kavukire ahubwo naje nje gupagasa. Gusa iyi minsi nta kazi gafatika mfite ni ibiraka. Jyewe mfite mama gusa nta data ngira. Nkaba ndi umuhererezi iwacu mu bana batanu.

Mugeni: Uri ingaragu se cyangwa ufite umugore

Jacques: Oya nta mugore mfite gusa ndi kwitegura kumushaka

Mugeni: Ubwo ufite copine rero

Jacques: Yewe niba mufite cyangwa ntamufite sinzi gusa ndi kumushaka

Mugeni: Ntacyo uzantumire nzabutaha

Jacques: Ubwo se abaye wowe?

Mugeni: Uramenye da. Nako reka nceceke ntavuga byinshi

Jacques: Hagati aho rero nubwo twibwiranye mfite ijambo nyamukuru nshaka kukubwira

Mugeni: Mbwira nguteze yombi

Jacques: Mu by’ukuri nakubonye mu bukwe umutima wanjye urashiguka. Numvise ibinezaneza binyirukanse umubiri wose nifuza kugutuza mu gicumbi cy’umutima wanjye. Ahari hari byinshi utaramenyaho nanjye singusaba igisubizo nonaha, gusa ndifuza ko wambera inshuti mu buzima bwanjye busigaye. Sindi intungane, gusa niyo haba hari ikosa unziho niyemeje kurikosora ariko tukaba inshuti. Icyasabwa cyose ngo bishoboke niteguye kugikora. Ese wampa ayo mahirwe?

Mugeni: nkuko ubyivugiye biransaba kubanza nanjye nkabitekerezaho. Gusa mbere yo kuzagusubiza reka ngire akantu gato nkwibariza. Ese uriteguye nkubaze?

 

Ngaho re. Agiye kumubaza iki se kandi?

 

Biracyaza…

3 comments

  1. Mwiriwe mwanditsi wacu ese ninjye utari gusoma neza,ko nta nkuru duheruka hano mpora nsura,mwabaye amahoro?

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s