Ubuzima

Ese urankunda? Agace ka 21

Nibajije niba ndi kurota cyangwa se ari ukuri koko, kuko mu gihe cyose nari maranye na Kamana sinigeze ntekereza ko ankunda byo kuba twabana. Namufataga nka musaza wanjye ndetse nkamwisanzuraho. Natekereje ukuntu ibyanjye byose abizi, amafuti yanjye, kuba nararyamanye na boss, mbese numvise ntazi icyo nsubiza n’icyo ndeka.

 

Nubitse umutwe, nkomeza gutekereza, nuko nyuma ndahaguruka mujya imbere ndamubaza nti

 

-ESE URANKUNDA?

 

-Ndagukunda kandi nzagukunda iteka

-Ndabyemeye kuzakubera umugore ariko ndagusaba ikintu kimwe

-Kimbwire ndakumva

-Iyi nda ntwite nivuka uyu mwana azakwitirirwe kandi ibyo nzakorera Gasamagera ntuzambuze

-Ushaka kuzakora ibiki ko unteye ubwoba?

-Nshaka ko azabera isomo abandi bagabo bose bihakana abana babo. Azabera isomo abakinisha imitima ibakunda kandi bashyize imbere irari ry’imibiri yabo

 

Mama yari yicaye atuje, nuko arangije nawe aravuga

 

-Kuva nabona Kamana namubonyemo ubupfura n’ubunyangamugayo. Mwana wa, ubonye umugabo nyawe kandi nzi neza ko uzabaho wishimye. Rwose nubwo ntari kubangamira icyifuzo cyawe ariko sinigeze nshyigikira urukundo rwawe na boss wawe. Naramucyemangaga rwose.

Kamana rero nawe umwana wanjye uzamufate neza. Ntuzitwaze ko umutwaye atwitiye undi ngo wumve ko uzamugira ingaruzwamuheto yawe. Numufata nabi nzakwanga

 

Kamana yarakomeje

 

-Ubwo munyemereye reka noneho nzashake abasaza baze gufata irembo, twihutishe ubukwe byibuze mu mezi atatu ari imbere tuzabe twabanye.

-Nta kibazo rwose kandi ntuzigore uzakore ibijyanye n’ubushobozi bwawe. Ndabifuriza kuzatera imbere mukabera icyitegererezo abandi.

 

 

Kuva uwo munsi nabaye umuntu mushya muri jye. Nasabye Kamana ko nava ku kazi arambuza ambwira gukomeza gukora kugeza boss anyirukanye cyangwa se nkazakavaho ngiye mu bindi. Urubanza rwe rwaje gucibwa ndetse amafaranga yose yasabaga arayahabwa

 

Ubukwe bwarabaye kandi bugenda neza, dore ko Kamana nako umugabo wanjye yari umuntu uzi kubana neza n’abandi. Papa we yaraje arabutaha gusa Gasamagera ntiyigeze ahahinguka. Abakozi dukorana ukuyemo muzehe bose batashye ubukwe bwacu, kandi wabonaga babyishimiye. Nta n’umwe wari uzi ko ntwitiye boss.

 

Umugore wa boss yaje gusaba gatanya nuko  arayihabwa, biba ngombwa ko ahabwa icya kabiri ku mitungo bari bafitanye, hoteli iba iye boss asigarana uruganda gusa.

 

Rimwe nagiye kubona mbona boss arampamagaye, icyo gihe nari narasabye konji ndi kwitegura kubyara

 

-Allo

-Allo. Ese sha wumva nta kimwaro ufite?

-Ikimwaro cy’iki se boss?

-Ungerekeho inda, umbeshyera naho uri gushaka kunkuraho amafaranga?

-Jyewe se nigeze ngusaba amafaranga

-nta miliyoni naguhaye harya? Ngo ujye gukuramo iyo nda

-Ariko wayimpaye ntayigusabye niba wibuka neza. Nakubwiye ko inda yabonye nyirayo, sinzi impamvu umutima waguhatiye ko ari iyawe.

-Ngaho mbwira neza. Inda ni iyanjye cyangwa ni iya Kamana

-Ibyo byihorere byararangiye. Iyo iba iyawe mba narayikuyemo uko wabishakaga. Naho ibisigaye umunsi nugera uzabimenya neza

-Wintega iminsi sha. Naho nashakaga kukubwira ngo niyo yaba ari uwanjye, sinifuza no kubimenya ntuzanatungutse ijambo umwana imbere yanjye. Nagusabye kuyikuramo urabyanga, ibisigaye uzabyimenyere

-Urakoze cyane

 

 

Twamaze kuvugana ndisetsa kuko nari mfite gahunda kandi nziza ku mfura yanjye.

 

Naje kubyara umwana mwiza w’umuhungu, umunsi avuka wahuriranye neza n’umunsi Kamana yizihizaho isabukuru ye y’amavuko. Byari ibyishimo bihuriranye ndetse yanahisemo kutagira irindi zina amuha amwita Kamana Julius. Gusa nakundaga kumwita Junior ndetse akura ari ryo zina yitwa mu bandi.

 

Urugamba nashakaga gutangira rero nararutangije. Nahise ngana urukiko ndegera kwemeza ko Gasamagera ari we wabyaye Julius kandi nsaba n’indezo y’umwana

 

Yabonye convocation aratungurwa kuko kuri we yumvaga ko koko ubwo ntayikuyemo inda ari iya Kamana. Ageze mu rukiko yahakanye yivuye inyuma iby’uko umwana yaba ari uwe, nuko urukiko rutegeka gukoresha ikizami cya DNA maze neza neza ibisubizo biza byerekana ko umwana ari uwe.

Bakoze imibare ababizi nuko bamutegeka gutanga indezo ya miliyoni 10 ku mwana, ibi byashegeshe imikorere ye ariko ntiyigeze abasha kuhikura rwose.

 

Nahise nsezera akazi ke, maze dushaka ikibanza hafi y’uruganda rwe natwe dutangiza uruganda rutunganya imbaho

 

Kubera uko abakozi ba Gasamagera biyumvagamo Kamana dore ko yari yarababereye umuyobozi mwiza, abenshi bahise baza mu ruganda rwacu ndetse n’abakiliya b’imena turabamutwara

 

Yaje guhomba uruganda ararugurisha tuba ari twe turugura dore ko twari tumaze gutera imbere maze twagura imikorere. Nyobora aho twaguze na Gasamagera naho Kamana akayobora ahacu. Kugirango ibikorwa byacu bigende neza igice kimwe twagihariye ibikoresho byo mu rugo ikindi kiba icy’ibikoresho byo mu biro no mu mashuri

 

Ubu jye na Kamana twabyaranye undi mwana w’umukobwa, abana bacu bose babayeho neza.

 

Ndashimira mama utarantereranye kandi akambabarira mu bugoryi bwanjye.

Ndagira inama abakobwa yo kutazashukwa ahubwo bakaba maso umutego naguyemo bakazabasha kuwusimbuka

Ndashimira Kamana wankunze akirengagiza amafuti yanjye yose, akambera inshuti nyayo, umugabo mwiza. Turakundana turubahana kandi dufatanya mu iterambere ry’urugo.

 

 

 

IHEREZO

 

 

 

Ndashimira mwe mwese twatangiranye iyi nkuru tukaba tuyishoje. Ndabifuriza gutangira umwaka mu mahoro n’ibyishimo aho muherereye hose.

Iyi nkuru ndizera ko buri wese ku ruhande rwe hari icyo yayikuyemo cyamugiriye umumaro mu buzima bwe bwa buri munsi.

 

Umwanditsi

 

Jassu Francois BIRAMAHIRE

6 comments

  1. Gasamagera ubugome bwe buramugaritse!!umugome gusa!!!yababaje undi mwana pe!Kamana uri incuti nzizaa pe

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s