Inkuru ndende

Ese urankunda? Agace ka 8

Ubwo amaze gusoma mugani we kuri ka gacupa ke, yarakomeje arambwira:

-Uwase Faina. Naragukunze ndanabikubwira ariko ntiwabihaye agaciro. Ahari wacyetse ko hari ikindi ngukurikiyeho ariko siko bimeze. Urukundo rugira igihe ruzira. Ruravuka, rugakura, utarufata neza rugasaza ndetse rushobora no gupfa. Sinaguhora ko wowe urwawe rutaravuka, ariko nizeye ko igihe kizagera nawe ukankunda, cyangwa ntunankunde byose birashoboka.

Rero iyo usubiza YES, wari kuba witaye mu mutego wo kwemera kunkunda bitakurimo, ariko igihe kikazagera kubera ko undi hafi, rukazaza. Nubwo kwikiriza bitabuza uwanga kwanga, ariko burya mu rukundo iyo umuntu aguhora hafi biragoye ko YES yazahinduka NO keretse akugaragarije imico mibi. Urumva ko rero NO wavuze yanyeretse uwo uri we nyakuri, bityo rero ubu ngubu ugiye gutangira akazi kandi ibiro byanjye kubijyamo unyura mu byawe, tuzajya tubonana kenshi. Nzakomeza nkwereke urukundo ngufitiye, ahari igihe kizagera unkunde nawe.

 

Amagambo ye nayumvise ntuje, mbona koko ko uyu mugabo yamaramaje. Gusa nakomeje kugira amakenga

-Ariko se koko wankunze kubera iki?

-Sinzi niba nabyita coup de foudre ariko narakubonye numva ngukunze. Erega urukundo ntumenya igihe ruzazira ntunamenya uwo ruzagwaho. Rero kuba narumvise ngukunze, bikanahuza n’uko nawe nta mukunzi ufite, jye mbibonamo gahunda ya Nyagasani ngo aduhuze

-Ndumva gukundana n’umuyobozi wanjye bitari kunjyamo pee. Rwose niyo nakemera ko dukundana ariko kuba ari wowe unkuriye mu kazi ndabibonamo ikibazo

-Ibyo bindekere ni jye bireba, wowe niwumva wampa umutima wawe uzambwira. Sinshaka kugufatirana ngo unsubize igitaraganya, ahubwo nashakaga ko duhura nkaguha amakuru macye yerekeye aho ugiye gukora

-Nguteze yombi

-Akazi ugiye gukora uwagakoraga yarirukanywe. Sinifuza ko icyo yazize nawe wazakizira

-Yazize iki

-Yazize kutamenya gufata imyanzuro bituma umutungo ukoreshwa nabi abura uko yerekana aho amafaranga amwe yagiye nuko ashinjwa kunyereza umutungo

-Ashinjwa kuwunyereza kandi mubizi ko atari we wayatwaye se

-None se ko atabashije kwerekana aho yagiye, urumva byabazwa nde

-Ntabwo ndi kubyumva

-Urugero nashoboraga kumuhamagara nti nshyirira 50000 kuri Mobile Money ngure umuriro. Yamara kuyohereza ntagire aho abyandika, cyangwa se nanaza ku kazi ntanzanire aho nsinyira ko ayo mafaranga koko nayakiriye

-None se ubwo ntimwabaga muzi ko yayabahaye koko?

-Kandi nta cyerekana koko ko yayampaye? Natwe ntitwigeze tumubwira ko ayabuze azayishyura, ahubwo twamusezereye mu kazi kuko ntabwo azi gucunga umutungo

-Jyewe rero ubwo nta mafaranga nzajya ntanga batabanje kunsinyira

-Cyane rwose niyo yaba jyewe ntuzabikore. Keretse mu gihe nta yandi mahitamo ahari, kandi nabwo niba ari Mobile Money ugakoresha nimero yo ku kazi, ukabika iyo SMS, nahagera ukansinyisha ko nayakiriye. Ntugakine mu mafaranga

-Murakoze

-Ikindi rero ku kazi haba amatiku. Ndabizi bamwe bazakwanga abandi bakugambanire. Gusa ntuzanaburamo abagukunda, byose uzamenye uko ubyitwaramo. Uzirinde ko hari ikosa ryakubonekaho ryatuma akazi kawe ukabura, urabizi abashomeri hanze aha ni benshi. Jya ugera ku kazi ku gihe, wirinde gusiba no gukererwa nta mpamvu, ubundi wubahe buri wese kugera no ku mukarani. Burya abantu ni magirirane.

 

Twakomeje kuganira nuko mbona atanze commande y’ifi n’ifiriti, ubwo byahageraga mubwira ko ibintu tugiye kurya atari byiza

-Gute se atari byiza?

-Reba nawe ifi ivuye mu mavuta, iherekejwe n’ifiriti na yo ni amavuta gusa. Urumva ko ayo mavuta koko ageze mu nda atari ikibazo?

-None wagirango babitogose se?

-Oya byibuze baduhe salade iriho igitunguru n’indimu, byibuze birafasha mu gutuma igogorwa rigenda neza binacagagagure neza ibinure. Naho ubundi umuntu yaza gutumba da

 

Nabivuze CEO andeba yatangaye yumiwe

-None se ko wize icungamutungo, ibyo byo wabimenye ute?

-Boss interineti yakemuye byinshi. Hari imbuga zinyuranye zitanga amakuru ku buzima, ndasoma

-Byose wizera ko ari ukuri se

-Oya siko byose mbyizera, ariko iyo nsomye ikintu ku mbuga zirenga 5, kandi bakampa references nazo ngasanga niko zivuga, nizera ukuri kwabyo

-Ndabikunze cyane uri umuhanga rwose. Kuki ntakumenye kare kose koko. Gusa hagati aho ntukanyite boss tutari ku kazi, ujye unyita izina ryanjye bwite

-Sinabitinyuka ndumva naba nkubahutse pee

-Oya ni jye mbikwibwiriye ndabikwemereye rwose. None se ibisabwa byose uzazana gutangira akazi wabyujuje?

-Yego nabyujuje, ariko sindajya kwa noteri. Ndi bujyeyo nimva hano

-Ibipapuro se byo kunotifiya wabyitwaje

-Yego. Si dipolome na kopi yayo se gusa? N’icyerekana ko nishyuye

-Yego ni ibyo

-ndabifite hano mu isakoshi

-bizane ndabikujyanira nta kibazo. Ndanyura ku murenge kandi noteri ni inshuti yanjye.

 

Tukiri aho mubyara wanjye umwe yahise ampamagara ambaza aho ndi kuko yadusuye akatubura mubwira ko ndi hafi musaba kuntegereza gato nkaza.

-Boss munyemerere njye kureba uwo mushyitsi udusuye atunguranye

-Ubu se wasize utetse?

-Oya kuko mama ataha nijoro kandi ntawundi uri mu rugo nasize ntatetse

-None se niba nta cyo bitwaye wamubwiye uwo mushyitsi akadusanga hano, nkamukwakirira

-Byaba ari ukukugora boss, reka musange mu rugo. Nta nubwo nakira iserereza rye ndamuzi

-Noneho ntushaka ko amenya

-Oya si byo mvuze pee. Kandi nongeye kubashimira icyizere mwangiriye, ntabwo nanjye nzabatetereza mu kazi.

 

Yakoze mu mufuka maze ampereza inoti ya 5000 ngo ntege moto nihute.

 

Naragiye nsanga mubyara wanjye Solange yicaye ku rubaraza nuko ndamusuhuza ndakingura twigira mu cyumba

 

-Amakuru se Sola? Iminsi myinshi

-Ni meza. Sha numvaga ngukumbuye ntukinyikoza

-Wahora n’iki ko maze igihe niruka mu gushaka akazi

-Nizere ko byaciyemo

-Buriya umpamagaye ndi kuvugana na boss wanjye nzagatangira kuwa mbere

-Waouuu. Felicitation mwana. Uzakorera hehe se

-Ni uruganda rutunganya ibikomoka ku mbaho rwitwa KIGALI WOOD LTD.

-Cyooo. Ntumbwire ko ugiye gukorera Gasamagera!!!!!!

-Uramuzi se?

-Nyine. None se ya hoteli iri ruguru y’iwacu si iye?

-nari nzi ko ari umuyobozi gusa atari nyirayo

-Eeeh. Ni iye rwose ngo byavuye mu mafaranga bahawe na assurance ubwo papa we yicwaga n’impanuka keraaaa. Bahise bayashora rero kandi ni we mwana se yari asize, urumva ko ubukire bwari ubwe gusa.

-Ndumva amakuru yose uyafite. None se uramuzi neza

-Ndamuzi neza rwose bihagije. Kuki ubimbajije?

-Nyine yambwiye ko ashaka ko dukundana

-Ngo? Wasanga kandi wahakanye?

-nanze kwikiriza ntaramumenya neza sha. Ariko nanjye ndumva ndi kugenda ntakaramo buhoro buhoro

-Ari jyewe namubwira ko mukunda nanamukunze ntaramumenya

-Uri igishwi shahu. Ngaho se mbwira afite umugore cyangwa ni ingaragu?

Ese ko akomeje gutsimbarara ku kumenya niba ari ingaragu cyangwa yubatse?

Biracyaza….

6 comments

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s