Inkuru ndende

Ese urankunda? Agace ka 4

Ubwo butumwa bwari bwanditse ngo:

 

“Guma aho ku cyapa ngiye kohereza umushoferi akuzane nta kibazo”

 

Nabusomye ntitira kuko sinibazaga ukuntu umuntu tukimenyana atangiye kunyitaho aka kageni, gusa nanone ntabwo nari kwanga kugirirwa neza n’umuntu.

 

Mu minota itarenze icumi nabonye imodoka ye iparitse iruhande rwanjye, nuko barakingura bansaba kwinjira ariko umushoferi yabanje kumbaza niba ari jyewe Faina mubwira ko ari jyewe.

 

Naragiye kuri hoteli nuko mpageze nsanga yicaye mu busitani mu mutaka, numva muri jyewe ndaruhutse kuko mu busitani ho ndumva nta kibi cyahakorerwa.

 

Naramusuhuje nuko ndicara nsanga ari kunywa amazi, birantungura ndamubaza

 

-None se boss ko muri kunywa amazi?

-Eeeeh, wowe ntabwo ujya unywa amazi se?

-Ndayanywa ariko nka rimwe mu cyumweru cyangwa nk’ubu ari mu gihe cy’imvura n’ukwezi nakumara ntayanyoye

-Uzi ko utazi akamaro k’amazi ngufashe. Amazi ni ingenzi mu buzima bwacu kuko aturinda byinshi akanatuvura byinshi. Jyewe igihe cyose ku munsi nywa litiro eshatu kuko ibiro mfite birabinyemerera naho nkawe uko nkubona wakanyoye litiro ebyiri ku munsi.

-Murakoze kumpugura ngiye kwisubiraho guhera uyu munsi. Nanjye rero bampe amazi

-Oya impamvu nari ndi kunywa amazi nari nanze gutanga commande ntazi icyo unywa kuko hari igihe uba utegereje umuntu ngo musangire, yasanga wafashe wenda inzoga runaka we akabangamirwa kandi nshaka ko tunywa bimwe. Wambwiye wowe ko inzoga uzinywa, rero mbwira iyo ukunda ari yo baduha, jyewe sinywa ubwoko.

-Reka umuseriveri aze mubaze ibyo bafite hano

-Oya ngiyi menu hano byose biba byanditsemo n’ibiciro birimo

 

Nafashe iyo menu ndayisomaaaaaa, inzoga nasanzemo n’ubu sinakibuka amazina yazo. Noneho natunguwe no gusanga ibiciro nsanzwe nzi kuri za zindi menyereye cyikubye hafi kane kose. Abakire barakimara burya. Nahisemo gutumiza heineken ubwo kandi numvaga mbaye umusirimu cyane.

 

Yahise ahamagara umukozi waho amutuma heineken, anamubwira ko bihutisha inkoko yokesheje.

 

Twatangiye noneho kuganira icyatuzanye, gusa numvaga amatsiko n’igishyika binyishe, aratangira

 

-Wakoze kwitabira ubutumire bwanjye kandi binyeretse koko ko aka kazi ukababaye. Niwumva ibyo ngiye kukubwira, akazi uraba ukabonye kuko nubwo dutanga ikizami, iyo dufite uwo dushaka ko agakora ni we ukabona.

 

Nahise muca mu ijambo

 

-None se niba muba mufite uwo mushaka kugaha mwagiye mubikora mutiriwe murushya abantu ngo bakore ikizami?

-Uracyari muto hari byinshi utaramenya. Hari amategeko n’amabwiriza tugenderaho, adusaba gukoresha ikizami mbere yo guha umuntu akazi. Ariko ushobora guha akazi umuntu utazi ibye, na cyane nko ku mwanya nk’uyu wo gucunga umutungo ugasanga araguhombeje utabizi.

-None se ubu jyewe muranzi ko mushaka kukampa

-Sinkuzi ariko tugiye kumenyana. Ikindi kandi buriya umuntu wakora amanyanga umumenya kare

-Ntimurambwira ahubwo icyo mwashakaga kumbwira

-Ndabizi ubu waje wishyizemo ko nshaka ko turyamana ngo ubone akazi, cyangwa ko ngiye kukwaka ruswa. Humura rwose si yo mpamvu. Ngewe nkikubona narakwikundiye gusa sinzi icyabinteye. Niyo mpamvu nifuje ko wabona akazi iwacu. None se niba atari ibanga, ufite umuhungu mukundana?

-Oya simufite gusa numvaga nubundi hataragera ngo mukenere. Sinshaka umusore uzanyereka ko ari we ungize. Ni yo mpamvu nkeneye akazi kugirango nigire, uzankunda ntazumve ko ari impuhwe angiriye

-None se wampa ayo mahirwe tugakundana? Niba nta cyo bigutwaye. Humura sinzumva ko ari impuhwe nkugiriye na cyane ko wenda ikizami wanagitsinze. Kandi rwose uyu mwanya uri ku isoko nta wundi muntu dufite ku ruhande dushaka kuwushyiramo, rero amahirwe menshi ari kuri wowe.

-Ndumva naba nihuse ngusubije ngo yego cyangwa oya kuko urukundo si ikintu cyo guhubukira ako kanya. Nshobora guhubuka nkazicuza nyuma. Ubu ndumva nta gisubizo nabona rwose.

-Ariko umutima wawe uzahora ari umwe, nta wundi uzagira. Keretse niba hari undi muntu ujya kubanza kwaka uburenganzira cyangwa uruhushya. Erega gukunda si intambara ni yo itegurwa igihe kinini. Niba ubona urukundo rwawe ndukwiriye rwose wambwira kandi niba ntanarukwiriye na bwo ntiwabura kumbwira, nguteze yombi.

-Ikibazo cyo gukunda si ikibazo wasubiza nko gusubiza ibindi bisanzwe. Ni ikibazo cyerekeye ubuzima bwanjye bwose bw’ahazaza, sinzi icyaguteye kunkunda, sinzi icyo ugamije muri urwo rukundo rwawe, sinzi uko ngomba kwitwara, sinzi niba imico yacu ihuye cyangwa ntawe uzabangamira undi mu rukundo, muri macye ubu sinavuga ngo ndagusubiza iki. Unyihanganiye ukampa akanya gahagije naba natekereje neza igisubizo gikwiye. Ubundi se gukundana no gukora akazi ko ntumva aho bizahurira koko?

 

Yagiye kunsubiza mbona terefoni ye yari irambitse ku meza isonnye, hiyandikamo izina ryanteye amakenga no kuba naza kumubaza ikindi kibazo. Yansabye kwihangana akajya kwitaba uwo muntu, aragenda amara akanya gato ataragaruka.

Aho aziye numvise ntakihanganira kutamubaza nuko mpita mubaza:

 

-Ese ubundi ko wansabye gukundana, kandi nkaba mbona uri mukuru cyane kuri jye, uri umusore cyangwa ufite umugore?

Ese iryo zina ryamuteye amakenga ni irihe? None se amaherezo?

Biracyaza…

5 comments

  1. Kabisa byo udufashije wajya utwoherereza twinshi tugasoma nkagapose ka 30min nkaba byibuze nsomyeho!!!murakoze!

    Like

  2. Nkunda ikintu ukora sinzi uko nabyita inkuru yigisha ndetse ninama kubuzima busanzwe eg; akamaro kamazi Makeup nibint duhura nabyo daily Thank you n marry Chris max

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s