Inkuru ndende

Ese urankunda? Agace ka 3

Iyo SMS yari yanditse yavugaga itya:

 

Nifuzaga ko ari wowe wazaba umucungamutungo wa company nyobora. Sinzi icyabinshyizemo ariko ndabyifuza. Niba koko ushaka akazi, ejo saa kumi z’umugoroba uzansange Mille-Colline tuganire. Ijoro ryiza

 

Narayisomye ndongera ntangira kubunza imitima.

Uyu mugabo simuzi ntanzi, twahuye twese tutabiteganyaga.

Ese ko akomeje kumbwira ko ashaka ko ari jye nkora kariya kazi? Ubundi se kuki atambwira ikintu anshakaho koko agakomeza kumbwira mushake mushake?

Barabimbwiye ngo abagabo bamwe kugirango baguhe akazi bagusaba ruswa y’igitsina wasanga ashaka ko tuzaryamana ngo nkunde mbone akazi. Aha ho rwose yaba yibeshye sinagaramira akazi.

Ariko se nanone ko tujya tugarama twibeshya ngo ni urukundo bikarangira turubuze na rwo? Aho ntiwasanga ababikora ngo babone akazi baturusha ubwenge tugahera muri mama wararaye?

Ese ubwo nakiyambura gute? Nabikora se mwita sheri, mwita honey, ncecetse? Eheee. Rubanda baranashobora.

Niyo umukunzi nyuma yakwanga ariko byibuze uba warabikoze mwese mubishaka kandi bibarimo. Ikibi ni uko nabikora ngo akunde ankunde naho kuba naba mbishaka na we abishaka, nta kibazo mbibonamo.

 

Izo ntekerezo nazikuwemo na mama wampamagaye ari muri salon, nuko ndamwitaba nsanga amaze kwarura agiye kurya

 

-Mwiriwe mama. Waje ryari se

-Bite Faina? Ese ko watetse nturye bite?

-Mama numvaga mpaze nari nirambitse gato mu cyumba.

-Uhaze? Ntiwavuye hano ugiye mu kizami ra? Wariye hehe?

-Urebye nako reka nkubwire byose urabizi sinjya nguhisha

 

Nahise mutekerereza byose, kugeza kuri SMS nari maze kwakira. Yanteze amatwi yitonze, ni cyo nkundira mama. Ikintu cyose umubwiye akurikira ingingo ku yindi akanagusobanuza neza. Maze kumubwira yamfashe ku rutugu andeba mu maso ati:

 

-Mwana wanjye rero, umugisha ntubyiganirwa. Ikindi kandi ntawiyima umwima ahari. Kuba yakubwiye ibyo byose, ntabwo wahita ufata umwanzuro ko ashaka ko muryamana, nubwo utabura kubitekerezaho. Igihuza abantu si imibonano gusa, ashobora no kuba yakwishimiye, yagukunze se, cyangwa ari ya mahirwe ahiga nyirayo. Niba koko utizeye ko watsinze, wenda afite izindi nzira azanyuza kugira ngo ako kazi ukabone. Ntabwo twazimenya atarazigaragaza. Niba kandi watsinze ashobora kugufasha gutegura interview, ukazatsinda neza. Rero ejo uzamwitabe, wumve icyo akubwira. Nusanga ari ibintu bidashamaje umuhakanire mu kinyabupfura witahire. Nusanga kandi koko ari imfura ashaka kukwihera akazi, bizaba amahire.

 

-None se mama, bwo bibaye kunyikundira gusa, akampa ako kazi nta kindi ansabye kandi hari uwakoze ikizami akagitsinda bwo ntibyaba birimo ubuhemu?

-Ubusanzwe ushishoje neza wasanga harimo itonesha, ariko nanone ku rundi ruhande nakibaza ngo ni hehe hataba itonesha? Ku bwanjye cyaba ikibazo aguteruye ati ngwino ukore akazi, abandi bagakora ikizami wowe utagikoze bagataha amara masa. Cyangwa se hakabamo kongererwa amanota kugirango urushe abadashakwa. Naho ubundi mu gihe ushoboye, hari ibyitwa akarusho. Niba hari akazi gashaka umuntu wize isomo runaka, bashobora kuvuga bati aramutse azi gutwara imodoka byaba ari akarusho. Kuko muri ako kazi hazakenerwa gutwara imodoka, company ikaba idashaka no kujya ihemba umukozi ugutwara, urumva ko uzi imodoka azagira amahirwe kurenza abandi

-Ibyo ndabyumva, none rero jyewe ndibaza niba bitazagenda nko gutonesha nindamuka nkabonye ntaratsinze

-Umva uri kumbuza kwirira na theories zawe zidashinga. Urashaka akazi, none ubonye ugufasha kukabona. Uzirinde kugira icyo wowe umuha gituma ukabona naho we ibyo azakoresha byose ngo ukabone bitaguturutseho biramureba. None se ntiwizeye ko wagashobora?

-Iyo mba ntiyizeye ntabwo mba niriwe njya kugakora nanjye. Ngaho ryoherwa mama reka nanjye njye koga

-Ntimugira n’imbeho. Ubu ugiye koga n’imbeho iriho?

-mama batwigishije ko burya koga mbere yo kuryama ari byiza kuko bituma umubiri ubasha kuruhuka neza no guhumeka neza. Ikindi kandi bifasha umubiri kwisana. Uranabona ko nari nisize ibirungo. Uzi ko kurara ntabikarabye byangiza amaso no mu isura muri rusange? Reka noge rero ntazasaza uruhu imburagihe.

 

Ayo magambo yatumye mama asigara aseka, nanjye ndagenda ndoga, mvuye yo ndihanagura ndaryama.

Sinjya ndeba kuri terefoni iyo ndyamye ndetse nanayiraza kure yanjye kugirango itaza kubangamira ibitotsi byanjye. Akenshi nyiraza muri salon nkayifata mbyutse. Abo tuvugana bamaze kubimenyera ntawe ukibigiraho ikibazo.

 

Bucyeye nakomeje kwibaza niba ndi bujye kureba wa mugabo cyangwa ntari bujyeyo, gusa nkurikije uko nkeneye akazi kandi nkaba nanone ntacyo nishinja, numvaga nakitaba nkumva icyo uwo mugabo ashaka kumbwira.

 

Nakoze akazi ko mu rugo nk’uko bisanzwe dore ko nta mukozi twagiraga nuko ndangije ndaruhuka. Bigeze nka saa munani ndoga, nambara agakanzu keza n’udukweto dushinguye bidakabije, sinari kujya guhura n’umuntu ukomeye niyambariye uko nshaka.

 

Ngeze ku muhanda nategereje imodoka ariko ntinda kuyibona ku buryo byageze saa cyenda n’igice ntarayibona. Mu buzima ubusanzwe sinjya nkunda kwica gahunda kandi isaha nyubaha cyane. Nahise mwandikira ubutumwa bugufi:

 

Mwiriwe. Muranyihanganira ndabageraho ntinze gato ndi ku muhanda ariko sindabona imodoka

 

Namaze kubwohereza hashize akanya gato nanjye mbona aranshubije gusa igisubizo yampaye cyantunguye kurenza SMS yanyandikiye bwa mbere. Yahise ansubiza ati:

 

 

Yamushubije ate? Ese ubundi uyu mugabo aramushakira amahoro?

 

Biracyaza…

1 comment

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s