Inkuru ndende

Ese urankunda? Agace ka 2

Narinjiye mu cyumba cy’ikizami ndicara ntegereza guhabwa urupapuro nk’abandi bose.

Ikizami isaha yacyo igeze barakiduhaye, amabwiriza aratangwa, nuko dutangira gukora. Nasomye ikibazo cya mbere nifata mu mutwe. Nasanze ntanazi icyo bari kumbaza.
Ngeze ku cya kabiri naho biba uko.
Icya gatatu cyo cyari imibare ariko nacyo naragisomye mbona nubwo ndi bugerageze ariko numvaga ntiyizeye rwose.
Nawe se dore uko cyabazaga:

Use the following information to answer questions 3-5.

  • Beginning Inventory: 1,000 units at $4/unit.
  • Purchases: 600 units at $5/unit.
  • Ending Inventory: 900 units.

  1. Question 3: Calculate Cost of Goods Sold using First-In-First-Out (FIFO)
  2. Question 4: Calculate Cost of Goods Sold using Last-In-First-Out (LIFO)
  3. Question 5: Calculate Cost of Goods Sold using the Average Cost Method

For questions 3 and 4, explain

Niba warize ibijyanye n’icungamutungo na we urabona ko iki kibazo kitoroshye.

Gusa ntibyambujije kwandika ariko nibazaga uko nzamenya icyatandukanya ibyinjiye mbere n’ibyinjiye nyuma nkumva simbyumva.

Ubwo narakomeje nkora ibibazo byose nirinda kugira na kimwe nsimbuka dore ko n’inzozi nari narose zari zanyitereye ubwoba.

Ikizamini kirangiye, nakoze mu gasakoshi nari nitwaje ndebamo ya business card nahawe na wa mugabo, nsanga ni we CEO wa cya kigo nasabyemo akazi.

Nibajije impamvu ashaka ko muvugisha biranyobera ariko nanone kuko yari yabinsabye nanabyemeye, naramuhamagaye nuko ambwira gusohoka tugahurira mu marembo.
Ikizamini n’ubundi cyari kiri gukorerwa muri ULK nuko kuko hari ahantu menyereye sinajijinganyije nahise ngenda nsanga aparitse imodoka neza ku marembo ya ruguru.
Yakinguye umuryango ansaba kwinjira, nuko nicara iruhande rwe, atangira kumbaza

-Ikizami se cyari kimeze gute?
-Ahaaa. Ni ah’abashinzwe gukosora naho ubundi byari bikaze
-Ku buryo se utizeye kuzakora interview?
-Yewe singiye kukubeshya rwose narize nihanaguye. None se ko mwambwiye kubavugisha mwanshakiraga amahoro
-Ni amahoro da. None se urihuta cyangwa wampa nk’isaha imwe tukanyura ahantu tukaganira gato nkakubwira icyo nagushakiraga
-Isaha yose ndumva ari nyinshi. Ubu se ko twahuye ntakuzi utanzi, ni gute ushaka guhita umbwira ibintu bitwara isaha yose?
-Sinzi niba wabashije kureba kuri business card naguhaye
-Yego narebyeho kuko iyo ntarebaho simba namenye nimero yawe ngo nguhamagare. Nabibonye ko uri CEO wa kiriya kigo nasabyemo akazi
-Ngaho reka tugende hano hepfo gato twicare nkubwire icyo kuba CEO wa kiriya kigo bivuze kandi byakugirira akamaro

Nahise ntekereza byinshi mu mutwe wanjye, nibaza niba ashaka kunsaba ruswa ngo mbone akazi, cyangwa se niba yankunze dore ko ntari mubi cyane kandi nari nagerageje kwambara neza, burya gutura mu mugi ntusirimuke na byo si ibintu.
Naremeye turagenda mu bice byegera Kacyiru ahantu bakunze kotsa ifi nuko turicara.
Yatanze commande ambaza icyo nywa mubwira ko ibintu byose mbinywa ariko ntajya nywa inzoga ku manywa cyangwa ntari mu rugo, nuko nsaba soda, we atumiza Hennessy.
Uko dutegereje commande y’ifi twari twatanze yatangiye ikiganiro arambwira ati:

-Amazina sinirirwa nyakubwira kuko wayabonye kuri business card, akazi nako urakazi ahubwo wowe ntiwanyibwiye
-Jye nitwa Uwase Faina, nta kazi ubu mfite. Narangije kaminuza muri ULK, ubu maze imyaka 4 ndi umushomeri
-Eeeeeh, imyaka ine ko ari myinshi ubayeho ute muri Kigali?
-Nta kibazo kinini kuko ntidukodesha kandi mama afite ka business gato akora kakavamo ibidutunga
-None se uri umwana wakangahe iwanyu
-Ni jyewe mfura iwacu, nkakurikirwa n’abandi bana batatu. Umuto ari kwiga secondaire mu wa 4
-None se ko uri kuvuga mama gusa, papa we akora iki?
-papa ntawe mfite yitabye Imana, ubu imyaka 10 irashize
-Yoo. Ihangane disi ku isi niko bimera
-Nta kundi narabyakiriye nyine.
-None se ko nshaka ko ari wowe uzakora kariya kazi, kandi ukaba uvuga ko watsinzwe
-Ubwo nyine ntikari akanjye kuko iyo kaba akanjye nari kuba nabitsinze. Ariko nanone kuva amanota atarasohoka, sinakiheba da.
-None se asohotse ugasanga watsinzwe, wabigenza ute?
-Narira nkihanagura nyine ngategereza ahandi nzakora ikizami. Uziko hari abo twakoranye bamaze imyaka 10 mu bushomeri
-Naho se usanze wagitsinze?
-Yewe nubwo ntabizi neza ariko byo simbihamya pee. Gusa bibaye byaba bya bitangaza kandi byanshimisha nwe urabyumva

Commande twari twatanze y’ifi yarahageze nuko turakaraba turayivovora, yari iherekejwe n’ifiriti, salade ku ruhande n’indimu, nuko turya tuganira bisanzwe, twari tumeze nk’abamenyeranye ariko nanone nkanyuzamo ku mutima nkibaza byinshi.

Tumaze kurya twaraganiriye ho gato, mubwira ko nkeneye gutaha kuko amasaha yari amaze kuba abiri hafi twicaye aho, nuko ampa lift angeza hafi yo mu rugo, gusa nanga kumwereka neza aho ntaha, namubwiye ko ngiye kubanza gutirura calculator nari natiye umuturanyi.

Ngeze mu rugo nakuyemo imyenda nagiye nambaye, nuko njya mu gikoni gutegura ibyo kurya bya nimugoroba.
Terefoni nayisize ku muriro nikomereza gahunda zanjye nuko maze guhisha ngaruka mu cyumba kuruhuka no kuba nibereye kuri chat.

Ngifungura terefoni nasanze CEO yampamagaye inshuro 5 zose, mpita mbona yananyandikiye SMS.

Nkiyifungura nakubiswe n’inkuba nibaza niba ndi kurota cyangwa se ibyo nsomye ari byo koko.

Yari yanditse ati:….

Ntuzacikwe ubutaha agace ka gatatu, kazasobanura ibirenzeho

6 comments

  1. waw!BIRAMAHIRE uri umuhanga pe!! nkunda ukuntu inkuru zawe ziba zirimo ninyigisha!! ibaze ukuntu uba utemeyemo ko mbere yo kuryama tugomba kubanza kwidemaquilla!! ndagukunda pe!!

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s