Ubuzima

Tumenye neza ibyo turya: Amazi

Amazi turayanywa ntituyarya, ni byo. Ikindi amazi buriya nta ntungamubiri n’imwe wasangamo, nyamara aramutse abuze mu mubiri havuka ibibazo bikomeye cyane dore ko 60% by’umubiri wacu ari amazi. Imvugo imwe iravuga iti amazi si isoko y’ubuzima gusa ahubwo amazi ni ubuzima.

Nawe se reka abe ubuzima kuko ubwonko ni amazi hafi 80%, amaraso agizwe n’amazi hafi 90%, umutima ukenera 73%, ibihaha ni hafi 82%, urabona ko ibice by’ingenzi bikenera cyangwa bigizwe n’amazi ku gipimo cyo hejuru.

Ese uretse ibi waba uzi akandi kamaro k’amazi ku buzima? Waba se uzi igipimo udakwiye kujya munsi ku munsi? Nibyo tugiye kurebera hamwe.

1. Kunywa amazi biringaniza igipimo cy’amatembabuzi mu mubiri

Iyo havuzwe amatembabuzi bamwe ntibumva icyo bishaka kuvuga, nyamara amaraso, amacandwe, ibyuya, amasohoro, inkari, ububobere ku mugore, amavangingo, amarira, ibimyira, ni bumwe mu bwoko bw’amatembabuzi yo mu mubiri wacu. Aya yose agira akamaro kanyuranye harimo gufasha igogorwa, itwarwa ry’intungamubiri, kuringaniza ubushyuhe bw’umubiri, gufasha mu mibonano, n’ibindi. Iyo ahakenewe amazi cyane hayabuze (cyane cyane ubwonko) niho uhita wumva inyota ugakenera kunywa amazi, nyamara byakabaye byiza utarindiriye kumva inyota kuko ushobora no kuyumva utari aho ubona amazi meza vuba, ugasanga ushyize umubiri wawe mu kangaratete. Ku bagore bagira ikibazo cy’ububobere n’amavangingo macye, kunywa amazi niwo muti w’ibanze mu gihe nta yindi mpamvu ishobora kuba ibabuza koroha (nk’imwe mu miti).

2. Afasha mu kugabanya ibiro

Ku bashaka kugabanya ibiro, amazi aba akwiye kuba icyokunywa cyabo cy’ibanze dore ko nk’uko twabivuze amazi nta calorie na nke zibamo ndetse nta ntungamubiri zibamo. Kuyanywa cyane cyane mbere yo kurya kuri bo bituma barya bicye kuko inda yuzuye amazi nuko umubiri ugakoresha ibinure mu gushaka ingufu zo gukoresha.

3. Uruhu rucyeye

Iyo unywa amazi ahagije bituma uruhu rutazana iminkanyari ndetse rugahora rucyeye dore ko kunywa amazi binarinda kuzana umwera. Kutanywa amazi ni imwe mu mpamvu zo kuzana iminkanyari, imyate, gukanyarara no guhorana umwera.

4. Ni meza ku mpyiko

Impyiko zishinzwe ahanini kuyungurura no gusukura amaraso zikuramo imyanda n’uburozi. Muri aka kazi kazo iyo amazi abaye macye bishobora gutera ubwandu bw’umuyoboro w’inkari, gutera utubuye mu mpyiko no gutuma zishobora kunanirwa gukora. Iyo unywa amazi ahagije rero bigufasha kunyara inkari zitanuka, zidasa umuhondo cyane, kandi mu gihe uri gufata imiti ivura ubwandu bw’umuyoboro w’inkari kunywa amazi bifasha mu gusohora imyanda byihuse, ugakira vuba.

5. Kurinda no kuvura umutwe

Usanga kenshi iyo ubwiye umuntu ko urwaye umutwe yihutira kukubwira ati fata paracetamol. Yego ni byo ibi binini byakorewe kuvura uburibwe n’umutwe nyamara burya kunywa amazi nabyo ni ingenzi mu kuvura umutwe ahanini watewe no kunanirwa cyangwa kugabanyuka kw’amazi mu mubiri. Mbere yo kunywa imiti, igihe cyose wumvise uribwa umutwe jya ubanza unywe amazi. By’umwihariko kunywa amazi ukibyuka mu gitondo cyane cyane mu gihe cy’izuba ni bumwe mu buryo bwiza bwo kukurinda kurwara umutwe wa hato na hato

6. Gufasha mu igogorwa

Iyo havuzwe igogorwa hajye hahita hanumvikana kwituma. Kunywa amazi ni umuti wa mbere wo kurwanya no kuvura kwituma impatwe dore ko fibre zishinzwe kurwanya impatwe nkuko twabibonye mu nkuru yatambutse yavugaga kuri fibre zikora neza iyo mu mubiri harimo amazi ahagije.
Kunywa amazi ahagije ukanafata amafunguro akungahaye kuri fibre ni ingenzi mu kukurinda impatwe.

7. Kurwanya hangover

Hangover nubwo ari ijambo risa nk’iridafite ikinyarwanda ariko twayita isindwe, kuko ntiwayigira utanyoye ngo urenze urugero. Gusa bumwe mu buryo bwo kuyirwanya ni ukunywa amazi byibuze nyuma yo kunywa ibirahure bine by’inzoga ukavangamo kimwe cy’amazi dore ko burya hangover ahanini iterwa nuko amazi yagabanyutse mu mubiri. Kandi mbere yo kuryama mu gihe wanyoye inzoga ukabanza kunywa amazi. Bizakurinda umutwe, umunaniro no kumagara bizanwa na hangover.

NANYWA AMAZI ANGANA ATE?

Ubusanzwe uretse mu gihe ufite impyiko zidakora neza, naho ubundi nta mazi menshi abaho kuko iyo umubiri utayakeneye arasohoka. Gusa ubusanzwe igipimo cyiza ni ugufata ibiro ufite ukagabanya na 30, icyo ubonye ni umubare wa litiro wakanyoye ku munsi. Ubwo niba ufite ibiro 60 ntiwakanyoye amazi ari munsi ya litiro ebyiri ku munsi, buri munsi.

Gusa hano wibukeko uretse amazi y’umugezi, hari n’ibindi biribwa byongera amazi mu mubiri. Aha twavuga ibindi binyobwa byose bidasembuye nk’igikoma, icyayi, umutobe (mu bwoko bwose), amasupu anyuranye. Hakiyongeraho kurya imbuto zizwiho kongera amazi nka watermelon, ipapayi,a macunga, inanasi, concombre, n’izindi. Ibi biduha byibuze 20% by’amazi dukeneye ku munsi.

3 comments

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s