Imibanire Ubuzima

Bimwe mu byo abagore bakwiye kumenya ku bagabo

Mu nkuru yatambutse twavuze kuri bimwe abagabo bakwiye kumenya byerekeye abagore.

Twashoje tuvuga ko ubutaha tuzavuga ibyo abagore bagakwiye kumenya ku bagabo, cyane cyane mu byerekeye urukundo n’imibanire.

Ni byo  tugiye kuvugaho muri iyi nkuru.

Ibyo abagore bakwiye kumenya ku bagabo

    1. Abagabo bakunda ko ubafata uko bari

       

Abagabo ni abagabo nyine, si abagore. Ntibatekereza kimwe n’abagore, ntibaganira kimwe na bo, ntibasabana nka bo… Muri macye wowe mugore ntuzumve ko umugabo ashobora kuba nkawe, ahubwo mufate umwakire uko ari. Nubwo imvugo ngo amafuti y’umugabo ni bwo buryo bwe tutayishyigikira, ariko burya iriya mvugo irajimije ihatse byinshi

    1. Bakunda ko ubiyereka nk’umugore

Hari abagore bamwe bagira imico n’imyitwarire bya kigabo. Ibi rero abagabo ntibabikunda kuko ubwo byaba nko kubana cyangwa gutereta undi mugabo, kandi uretse abatinganyi naho nta mugabo utereta undi. Wowe mugore iyereke umugabo mu ishusho nyayo ya kigore, witware nyine uko igitsina cyawe kiri, we kwigira umugabo.

    1. Abagabo bakoresha ibikorwa mu kwerekana urukundo

Nubwo amagambo meza bayazi bakanayakoresha ariko umugabo yumva ko yakweretse urukundo iyo hari icyo agukoreye. Iyo hakonje akagutiza ikoti yari yambaye, iyo mujya cyangwa muva mu modoka akagukingurira urugi, kugufungira isutiye, kugufungira imishumi y’inkweto…Ibi bikorwa n’utundi duto tudasaba amafaranga, ni bimwe mu byo abagabo bakorera abo bakunda. Burya nimunasohokana uzarebe uko akwitaho, agukururira intebe ngo wicare, agusukira mu kirahure, …

    1. Niba aguhaye cyangwa agukoreye ikintu, shimira gusa

Ashobora kugusohokana kukugurira, ntibivuze ngo ubwo nawe uzamugurire. Niba agusukiye mu kirahure ntibivuze ngo nawe bikore. Oya ahubwo wowe mubwire uti urakoze, nushaka wongereho kumusoma ku itama cyangwa ku munwa, bitewe n’ahakubangukiye. Ibyo bizatuma n’ubutaha yishimira kugira icyo agukorera

    1. Wigaya gato agukoreye

Ahari ushobora kutabiha agaciro bitewe n’uko umenyereye cyangwa se uko witereye. Kumwereka ko ibyo agukoreye utabishimye cyangwa ntacyo bivuze ni bibi cyane binamuca intege. Niyo yagutekera akabijandika cyangwa akabikumbagaza, wibinenga kuko buriya ntako atagize. Niba yiyemeje gufura akabipfubya, wimwereka ko yakoze ubusa ahubwo binyuze mu zindi nzira. Kuko umunenze ikindi gihe wazamusaba ubufasha azakubwira gushaka karani ngufu

    1. Nagusohokana wimubwira aho ushaka

Niba ari ubwa mbere musohokanye akakubaza aho ushaka, wigwa muri uwo mutego. Akenshi abikubwira ashaka kureba urwego urimo cyangwa wishyiramo ngo amenye niba koko mwashobokana. Mubwire ahitemo ahamworoheye, wenda nimumara kumenyerana uzabone kumubwira uti wenda hariya harahenze cyane cyangwa harakabije guciririka, bityo muzabyumva kimwe kurenza kubimubwira mukimenyana. Erega buriya kugusaba ngo musohokane benshi bibanza kubavuna. Akibaza aho muzajya, ibyo muzarya cyangwa muzanywa, amafaranga bizamutwara, rero kumwongerera imvune umubwira aho ushaka byaba ari ukumwangiza.

    1. Abagabo ntibakunda kubabaza ahahise habo mu rukundo

Ahari ushaka kumenya icyatumye atandukana na nyirakanaka, ariko burya byaba byiza urindiriye we, mu gihe abona ko ari ngombwa akabikwibwirira. Kumubaza abo bakundanye, ibyo bapfuye, babibona nko kubasubiza inyuma. Ganira ibibareba hagati yanyu, iby’abandi akunda cyangwa yakunze bimurekere.

Ni byinshi ariko ibyo ni bimwe muri byo

Ongera usome hano  Bimwe mu byo abagabo bakwiriye kumenya ku bagore

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s