Ubuzima

Ishyano: Agace ka 14

Yaramubwiye ati ba uretse, Yvan arikanga nuko ahita abyuka aricara

 

Yvan: Bigenze bite se mukunzi?

Gatesi: None se kuki utambaye agakingirizo?

Yvan: Ubwo se koko agakingirizo ni ak’iki?

Gatesi: Ariko waretse kwijijisha koko? Agakingirizo igihe bahereye batwigisha ibyiza byako, urumva koko wakabaye umbaza ngo ni ak’iki

Yvan: Ese ubu koko ntunyizera chou?

Gatesi: Uhm. Ndakwizera ariko burya kwirinda biruta kwivuza. Ndagukunda nawe urankunda ndabibona ariko turacyafite byinshi bidutegereje imbere. Niba nta n’indwara umwe yatera undi, ariko nshobora no gutwita.

Yvan: Reka ntiwatwita ari ho ukiva mu mihango. Naho indwara zo njyewe nta zo mfite kandi wowe uri isugi nawe ntuzifite

Gatesi: None se uzi ute uko ukwezi kwanjye kureshya? Erega buri mukobwa na buri mugore arihariye. Jyewe ubuzima bw’imyororokere nabwize mbyitayeho sinshaka kuzasama ntari umugore rwose. Yego sinzi neza igihe nasamiramo ariko kuba wasama ukiva mu mihango birashoboka. Batubwiye ko iyo ufite ukwezi kuri munsi y’iminsi 25 kandi ukaba umara mu mihango iminsi irenga ine, gusama ukiva mu mihango birashoboka cyane.

Yvan: Noneho ndarangirirza hasi ntagutera inda

Gatesi: Chr nanjye ndabishaka kubikora ariko utambaye agakingirizo ntabyo turi bukore rwose

 

Yvan yabonye Gatesi atsimbaraye aremera arakambara dore ko yari anakifitiye aho mu cyumba.

Babikoze bishimye gusa ntibyabujije Gatesi kubabara no kuva amaraso atari menshi, kuko Yvan yabikoze yitonze dore ko yari abizi neza ko Gatesi akiri isugi.

 

Barangije bararyamye barasinzira, iryo joro ryabereye ryiza Gatesi, yaraye apfumbase yvan. Ni bwo bwari ubwa mbere araranye n’umuhungu gusa kuko yamukundaga yumvaga ari ibintu byiza cyane.

 

Yvan we nta gishya kuri we, kurarana  n’abakobwa byari ibintu bye, yari abimenyereye rwose dore ko hatashoboraga gushira icyumweru atararanye byibuze n’umukobwa. Ni mu gihe yari afite ibyo abashukisha, akagira akarimi karyoshye n’amagambo asize umunyu.

 

Bucyeye Gatesi yarabyutse amukorera isuku mu cyumba, asohora imyenda arayifura. Akiri gufura Thierry yarasohotse atungurwa no kumubona dore ko atari azi ko yaraye aho. Akimubona yahise yiyamirira byo gutangara, Gatesi bimutera isoni ariko yihagararaho aramusuhuza

 

Gatesi: Mwaramutse Thierry

Thierry: Waramutse neza umukazana

Gatesi: Ibyo se uvuga ni ibiki

Thierry: Ahubwo Yvan nabyuke azane umugororamboro

Gatesi: Yego kooo. Mbega ikijambo uvuze. Uwo se wo kandi ni umuki?

Thierry: Mu Rwanda rwo hambere iyo umusore yabaga yaraye arongoye abaje kumusura babazimaniraga inzoga. Iyo nzoga rero ni yo yitwaga gutyo. Mu bindi bice batekaga igitoki na cyo kigahabwa iryo zina. Ubwo rero natagura inzoga arateka agatoki da

 

Bahise baseka bituma Yvan abyuka aza kureba ikibaye nuko batera agatebe hanze baba bakina igisoro bananywa agacupa dore ko iwabo hari mu kidakama.

 

Gatesi amaze gufura yaroze nuko arambara arasezera. Bamaze kumuherekeza baraje baraganira

 

Thierry: Mwana uzi ko undenzeho. Mu minsi ingahe umuntu ukaba uramuriye

Yvan: Jyewe iyo niyemeje ikintu nshirwa nkigezeho. Ubu noneho ndatuje

Thierry: Koko se yari isugi? Cyangwa ni bimwe byabo

Yvan: Sha yari isugi ariko izi ubwenge. Yanze ko ndya bango pee. Ubu nazimennye mu ishashi rwose

Thierry: Nyamara burya yakurinze byinshi. Ese umuteye inda wabigenza ute koko?

Yvan: Sha nakiruka nkahunga rwose. Sinditegura kuba nabyara rwose

Thierry: Ubwo se ubundi wamuhaye irihe shimwe

Yvan: Nashyize 30000 mu gakapu ke atabizi. Erega sinamuguze twabikoze kuko dukundana. Ayo ni ayo kuza kugura ako kunywa nyine nawe akishimira ibyo twakoze

Thierry: Uti ntiwamuguze? Ngo urukundo? Ariko urukundo wowe uraruzi cyangwa urwumva kuri radiyo? Ahubwo nyibwirira gahunda y’umukire dore udufaranga turi gucyendera

Yvan: None se ntuzi ko ubushize twamuhaye Uwera. Ahubwo ntiyigeze aduha amakuru. Reka muhamagare numve uko byifashe

*************

TUGARUKE MU KIGO

 

Turabona Gatesi agenda yubitse umutwe. Ari kwibaza niba ibyo yaraye akoze atahubutse, akibaza niba koko Yvan amukunda cyangwa se yamushakagaho imibonano gusa. Ibyo byose biri kumurwanira mu mutwe akabihuza n’impanuro za nyina akongeraho iza Jacky atacyikoza cyane kuko aba amuhana kenshi. Ariko nanone akirema agatima kuko batakoreye aho kandi yabikoranye n’uwo akunda. Ubu asigaye acuditse cyane na Sheilla dore ko we aba amubwira atamuhabura. Yakoze mu gakapu ngo afate terefoni amuhamagare, akozemo yumvamo amafaranga atashyizemo yibaza igihe yagiriyemo. Ahita abanza guhamagara Yvan

 

Yvan: Yego mugore mwiza. Wagezeyo se

Gatesi: Yego ndi mu kigo. Ese aya mafaranga ni wowe wayashyizemo hano?

Yvan: yego ni jye wayashyizemo. Ni agafanta nakuguriye ndabizi buruse yaratinze

Gatesi: Chr aya ni menshi ntukampe amafaranga rwose angana atya. Ariko wakoze nagushimiye

Yvan: Nizere ko ubutaha tutazashwanira ka kanyagwa

Gatesi: Ushaka wakamenyera nyamara karinda byinshi. Umunsi mwiza rero mukomeze muryoherwe

 

Yarakupye ahita ahamagara Sheilla

 

Gatesi: Sheilla uri hehe se

Sheilla: Sha nibereye chambre nakubiswe

Gatesi: Ndaje nkurebe ngutere story

Sheilla: Tebuka chouchou, ndumva amatsiko

 

Na we ntiyatinze kumugeraho nuko barasohoka biyicarira mu busitani maze Gatesi aterura inkuru

 

Gatesi: Sha nyine iri joro ryari bae

Sheilla: Gute se we, mwabyinnye se

Gatesi: Ntitwanatinzeyo ahubwo ubu nyine nabaye nkawe

Sheilla: Reka guca ku ruhande ariko umpe amakuru atariho ivumbi

Gatesi: Nyine Yvan yaraye anyambuye ubusugi. Shahu byari biryoshye nubwo nababaraga buhoro

Sheilla: Hahaha. Wumvise icyo twakurushije noneho

Gatesi: yego pee. Ahubwo se we, ubu singiye kuraruka. Ndumva nubu ndi kubishaka

Sheilla: Sha utazajya umuha kenshi yahita aguhararuka akakureka. Jya wirenza byibuze ukwezi cyangwa n’amezi menshi

Gatesi: Yego kooo. Sinzi ko nzabibasha da. Keretse natazajya ampamagara

Sheilla: Nta gacupa se yaguze ngo ninywere ko icyaka cyambanye icyorezo

Gatesi: Sha ntikabura. Ahubwo tujye kugura akantu tukanywere muri chambre ni byo sawa

***************

TUGARUKE KWA YVAN

 

Yvan yahamagaye umukire nuko baravugana

 

Yvan: Boss noneho ko wadukuyeho amaboko koko

Kamuzinzi: Sha nahise njya mu nama itunguranye ariko uriya mukobwa mumurebe mwirebe

Yvan: Noneho wasanze ari uburyohe?

Kamuzinzi: Umva ubwire Thierry ko namukoraho nzamuca akaboko ahubwo. Ahubwo mujye mumuncungira nihagira n’undi muntu umwegera muzambwire nivune umwanzi. Urumva sha. Ahubwo ejo nzaza aho muri kaminuza, tuzabonane tuvugane kuri ya gahunda ya wa mwana wundi.

Yvan: Yego boss. Ariko uranjimije. Kuki uri gufuhira umukobwa koko nk’uriya?

Kamuzinzi: Umva sha nzababwira neza gahunda ejo ndeka ntumbaze byinshi. Reka mbashyirire kuri compte utwo kurya ubwo ndabizi weekend yabashegeshe

Yvan: Ni cyo ngukundira boss.

 

Ari Gatesi na Sheilla, ari Yvan na Thierry bose bashoje weekend neza, ariko Uwera we yari akiri kwibaza byinshi kuko kuva yahura na Kamuzinzi byari byamuyobeye

***************

BUCYEYE BWAHO

 

Ubwo bucyeye, nkuko kuri gahunda byari bipanze, mama Uwera yaje kumusura, nuko ubwo barimo baganira Uwera abwira nyina

 

Uwera: Mama hari umugabo wambwiye ngo nzabahuze ngiye kumuhamagara aze agusuhuze

Mama: Umugabo? Mwahuriye hehe? Yitwa nde

Uwera: Yitwa Kamuzinzi twahuriye mu mugi ngo abona turasa ahita ambaza mama asanga arakuzi.

Mama: Mubwire aze murebe da. Ariko ndumva nta Kamuzinzi nzi

 

Kamuzinzi yaraje, Mukamusoni akimubona ahita ahaguruka nuko ati:…

 

Ese biragenda gute noneho?

 

 

Biracyaza

4 comments

  1. Umukobwa arayumvise uburyo inurira.hahahahahah.mama uwera we sinzi tu .arashwana na kamizinzi

    Like

  2. Mbega Gatesi w'umwana mumutwe! Ngo nawe yabaye nk'abandi, araje yumve ibyo ba Sheilla bamurishije ku mugani we!

    Like

  3. ambaaa mbibuba( mbivuga) sibwo gatesi bamusuguye nawe yabishakaga!!! none Reba arababutse ngwarumva abishaka nanone hummm

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s