Ubuzima

Ishyano: Agace ka 12

Yaramwitegereje cyaneeeeee, nuko ahita amubaza

 

Kamuzinzi: Ninkubaza ibibazo byinshi uransubiza?

Uwera: Nta kibazo ndagusubiza, gusa uri kuntera ubwoba kuko icyo bampamagariye ndabona ahari atari cyo washakaga

Kamuzinzi: Oya ntugire ikibazo urabona igihembo cyawe rwose. Ndetse ndanarenzaho humura ariko ureke tuganire

Uwera: yego ndabyemeye

Kamuzinzi: None se uretse jyewe, hari abandi bagabo bakuze mwari mwaryamana

Uwera: Oya nta bo

Kamuzinzi: None se uracyari isugi

Uwera: Oya sindi isugi aho naba mbeshye

Kamuzinzi: None se ufite umuhungu mukundana

Uwera: Nari mufite ariko ubu ntawe. Gusa muri bariya bahungu bawe uyu twazanye yari atangiye kuntereta, ambwiye rero ko hari service nagufasha, numva nta kibazo kandi yambwiye ko bitahungabanya umubano wacu.

 

Umugabo yarabanje ariruhutsa nuko arakomeza

 

Kamuzinzi: Hanyuma se Gatabazi ni we wakubyaye koko cyangwa ni we ukurera?

Uwera: Ese ko numva uri kwinjira mu buzima bwanjye cyane koko

Kamuzinzi: Nagize amatsiko n’amakenga rwose

Uwera: Mama yambwiye ko uwamuteye inda yamwihakanye akanamubura, nuko Gatabazi wari usanzwe amukunda yemera kumutwara atwite. Navukiye mu rugo rwe rero, ubwo ni we papa nyine

Kamuzinzi: None se mama wawe yakubwiye ko uwamuteye inda yitwa nde, yabaga hehe

Uwera: Sinigeze nshishikazwa no kubimubaza, kuko na we yavugaga ko amuheruka akimubwira ko atwite. Simuzi rero

Kamuzinzi: Mama wawe murasa cyane pee. Yaribyaye rwose. Rero ngiye kugusaba ikintu kimwe. Wanyemerera ukazampuza na mama wawe?

Uwera: Ubwo se namubwira ko umushakira iki koko?

Kamuzinzi: Wowe ntuzirirwe umubwira byinshi, uzabikora ku buryo mpura na we atari azi ko ndi buhure na we

 

******************

TUGARUKE MU KABARI

 

Thierry: None se mwana Yvan, ko wambwiye ngo waraburije, byagenze bite

Yvan: Sha Gatesi yaje kunsura tondo yizinduye gusa asanga maze guherekeza Rosine. Ubwo numvaga ko ubusugi ngiye kubumukuraho naho umuginga ari mu mihango sha.

Thierry: Yayaya. Nyamara turi mu bihombo iyi minsi. Reba nanjye Uwera muhaye umukire. Ubu se koko ndacyamukuyeho akantu ko umukire amuha agatubutse ntazongere kunyiteza

Yvan: Wapi erega abakire ntibakubita imbeba neza. Ni ugukangata gusa no gushora cash. Ahubwo twinywere niyibagize ibyambayeho

 

Barakomeje baranywa, umubi ni ubaza Gatesi amakuru ye. Gusa Gatesi aho ari byamwanze mu nda, aramuhamagara undi aramukupa. Arongera arahamagara arongera aramukupa, amwoherereza SMS ati ndi mu kabari ndakuvugisha ninsohoka

 

Ariko bimwanga mu nda yumva ko ari kubisubiza inyuma nuko aramuhamagara

 

Yvan: Bite se ko umpamagaye bwije cyane

Gatesi: Ese ntunambaza ko nagezeyo

Yvan: Ariko wagiye utanansezeye

Gatesi: Mbabarira nari mfite umutima mubi rwose. Nguhamagaye ngo ngusabe imbabazi cheri. Ndagukunda urabizi sinifuza icyakubabaza

Yvan: Nizere ko nuva mu mihango tuziyunga se

Gatesi: Yego nzahita nkubwira rwose nzaza twiyunge

Yvan: Ijambo ryiza umbwiye riratuma ndara mu kabari. Nawe reka nkoherereze agacupa kuri MoMo ube usomasoma

Gatesi: Chr izi saha ko bwije sha wambabariye ugataha nawe?

Yvan: Humura sinsinda bae. Bzuuu ndagukunda

 

Yahise amwoherereza amafaranga 10000 kuri MoMo amwoherereza na SMS ati iryo ni ishimwe ko wemeye icyaha ukaba uzanaza kwica amande

 

Gatesi yamaze kubona iyo SMS ahita ahamagara Uwera ngo bajye kuyasangira, undi ntiyamwitaba, dore ko ikiganiro hagati ye na Kamuzinzi cyari gikomeje.

 

Abonye atitabye yahamagaye Sheilla undi amubwira ko yumva atameze neza gusa amusaba kumusanga muri chambre ye bakaganira

 

Yagiyeyo nuko batangira kuganira

 

Sheilla: Sha Gate, abagabo burya na bo bazi imitwe

Gatesi: Gute se kandi

Sheilla: Uribuka ba bagabo twajyanye bakatugurira?

Gatesi: Yego ndabibuka

Sheilla: Sha ntuzi ibyambayeho

Gatesi: Mbwira nguteze yombi

Sheilla: Sha namucokoje nzi yuko yamaze kugenda naho yari akiri ino. Aranshuka ngo antumye ku muntu kumbi yamaze no gufata icyumba sha. Ubwo nyine urabyumva kumucika ntibyari bigishobotse, nuko birarangira

Gatesi: Ariko nawe nizere ko utaviriyemo aho

Sheilla: Sha uriya mugabo arazinguka rwose. Natahanye 50000 rwose ku maturu abiri

Gatesi: Ariko se koko uratinyuka ugatambikiza bakaguha amafaranga?

Sheilla: Ariko rwose uranyica nawe. Ubu se uretse wowe mbibwiye undi wabimenya ni nde? Yakoresheje agakingirizo. Nta ndwara, nta nda. Cash nazicyuye. Ukomeze wasame nzaba ndeba

Gatesi: Sha nubwo ndi umukene rwose sinaryamana n’umuntu tudakundana pee. Nzarya ducye ndyame kare

Sheilla: Ubu se uraho utaraha Yvan

Gatesi: Sha wahora n’iki ko byari bibaye hakabura gato. Namukijijwe nuko ndi mu mihango naho ubundi rwose ubanza nari nasaze. Nanjye numvaga mbishaka rwose ariko ntabarwa nuko ndi mu mihango. Ubu maze kumuvugisha musaba imbabazi nemeye ko imihango nishira nzajyayo

Sheilla: Ntiwumva ko wamenye ubwenge noneho. Uriya muhungu arakize niwitwara neza uzamukuraho ubuzima. Ubu se agiye akwishyurira home na resto, ka bourse kawe ntiwajya ugatahana ukanahaho mama wawe? Waretse kuba injiji ariko. Uzakomeze wasame bazamugutwara abakobwa ba campus ntibakina ndabazi. Nushaka uzambaze amakuru menshi ndayafite nkubwire bakeba bawe

Gatesi: Utambwira ko Yvan atendeka se. Sha nababaraaaa, kuko namaze kumwiyumvamo cyane pee.

Sheilla: Isuri isambira byinshi igasohoza bicye ariko. Gusa wowe uko umwitwaraho ni byo bizatuma akomeza kugukunda cyangwa akakureka.

Gatesi: None se waje tukajya basi kunywa V&A ko numvise karyoha. Si byo?

 

Bahise basohoka baragenda

 

*******************

TUGARUKE KURI HOTELI

 

Uwera: None se niba atari ibanga, ni iyihe sano iri hagati yawe na mama?

Kamuzinzi: Mama wawe twamenyanye kera, tuba inshuti pee. Naramukundaga na we akankunda ariko nari umukene. Nuko urukundo rwacu rurakomeza ariko nkakomeza kubona ko ntacyo bizatanga. Nibwo naje kujya muri Tanzaniya, ubu maze imyaka itanu ngarutse

Uwera: None se wagiye mama yarashatse cyangwa yari atarashaka

Kamuzinzi: Oya nagiye atarashaka gusa wambwiye igihe wavukiye, nibuka ko nari maze hafi umwaka ngiye numva igitima kiradishye niyo mpamvu hari byinshi nshaka kuganira na mama wawe.

Uwera: Mbabarira nanjye ugire ibyo umbwiraho bicye ndakwinginze amatsiko aranyishe

Kamuzinzi: Banza unyemerere ko uzampuza na mama wawe nibwo ngira icyo nkubwira

Uwera: Rwose no ku cyumweru azaza kunsura, uzabe hafi mbahuze

Kamuzinzi: Urakoze mwana wanjye. Rero mbere yo kugira ibyo nkubwira bindi, ndagusabye ibyari bigiye kubera hano ubigire ibanga na mama wawe ntazabimenye. Nanakubaza aho twahuriye uzamubwire ko nakubonye mu nzira nkabona musa nkamukubaza. Ikindi bariya bahungu utangire ubagendere kure. Sinshaka ko ukomeza kwishora muri izi ngeso nazicwa n’agahinda. Nabaye inkundamugayo none dore ibyari bimbayeho.

Uwera: Ese noneho ko ntari gusobanukirwa, bimeze bite

Kamuzinzi: Erega naje gusanga uri..

 

Akijya kumubwira terefoni yahise isona, asohoka kuyitaba.

 

Ubu se yasanze bimeze gute? Birabe ibyuya

Biracyaza….

7 comments

  1. gatesi na uwera nabana ba kamuzinzi ariko nubundi azakora ishyano kuri gatesi Niko mbibona, ariko gatesi na uwera buriwese afite nyina kamuzinzi yiriraga abagore akabajungunya bamutwitiye

    Like

  2. Yebabaweee mbega gatesi agiye kutanga ibintu nyuma yimihango. aka kana koko kamenye ubwenge

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s