Ubuzima

Ishyano: Agace ka 10

Sheilla yatunguwe no gusanga uwo yakinaga imitwe ayimurusha, kuko uwo yibwiraga ko atakiri hafi aho, ni we wari wicaye aho, kandi mu byo bari bavuganye kuri terefoni byerekanaga ko ubwo Sheilla yiteguye kumushimisha mu buriri.

Nuko batangira kuganira

Kamali: Sheilla mwiza, ko mbona surprise se itakunejeje bite

Sheilla: Hoshi nawe uri umwana mubi. Ni ubwa mbere ibi bimbayeho nukuri. Uzi ko no kuri birthday zose ngira ntawe urantungura none wowe undenzeho pee

Kamali: Ni wowe wigushije mu mutego kuko naguhamagaye nshaka kukubwira ko ndi hano uhita wowe umbwira ko iyo mba mpari tuba tubonanye mpita mbipangiramo iyi surprise. Ariko nizere ko umeze neza impande zose

Sheilla: Ni neza ariko nyine natunguwe. Gusa nta kundi nabigenza reka mbe ninywera uyu munsi uramfite rwose.

Gashumba: Umva reka mbaze hano niba bagira imyenda yo kogana mbe niyogera ndabona aya mazi aryoshye.

Sheilla: Reka mbakubwirire ndabizi barayigira hano ndahamenyereye tujya tuza kuhogera na bagenzi banjye

Agiye basigaye baganira

Kamali: Ariko uyu mukobwa ateye neza weee. Ndebera uko akaraga amabuno muri kariya gakanzu yambaye. Uzi ko ndi gutekereza ibirimo nkibaza ibigiye kuba mu kanya maze hagati y’amaguru bigacika. Ibi biryo birahiye rwose

Gashumba: Icyakora byo iki ni ikiremwa ndakurahiye. Ubundi kuki kera abantu nk’aba batabagaho. Uziko mba numva nashaka undi mugore jyewe. Kuko gushurashura urabizi nubwo njya mbikora ariko ndabitinya rwose. Byibuze ari umugore uzwi. Ikibazo nyuma ye se nabwo mbonye umwiza nabigira gute?

Kamali: Erega Gashumba ntukangaye. Ugirango se ubundi ni urukundo ko ari irari riba ryanturatuje. Naho ntawe ushobora kuruta Mama Kaliza sha wambyariye imfura.

Gashumba: Ubu se ayo umaze gutakaza kuri Sheilla ntiyari arimo super waha umugore? Ntimukirarire ngo mushyigikire amafuti yanyu. Nyine uramukunda ariko uyu na we uramukunda. Utamukunda mwajya mu biciro akakubwira ayo umuha ukarongora ugataha. Ariko uratanga tike ya 20000 ku rugendo rwa kilometero 2 zonyine koko? Umva nkubwire jyewe buriya mbigusubiriremo. Umwanzuro nafashe niyo nasambana nzasambana n’umuntu utambaza na kimwe, umuntu ntagombera guhonga. Umuntu na we ukeneye kuryoherwa n’iyo mibonano, umuntu twishimiranye. Umwe nzishyura icyumba na we akishyura byeri. Umwe nzaha tike akambwira ko ayifitiye. Naho aba ngaba rwose jyewe Gashumba banjye kure. Si jyewe ushinzwe gucyemura ibibazo

Kamali: Umva icyo kibwirizwa cyawe cyigumanire jyewe rwose undeke sinabivamo. Ahubwo reka mbe nshaka icyumba mu kanya rurahana inkoyoyo.

*****************
TUGARUKE KURI SHEILLA

Sheilla ntiyahise ajya gushaka imyenda yo kogana ngo ayizanire Gashumba ahubwo yahise asohoka bwangu asimbukira kuri farumasi iri hafi aho kuko yabonaga ibye noneho birangiye dore ko yumvaga nta bindi byireguzo. Nuko agezeyo:

Sheilla: Muganga muraho. Nagusabaga aga service gato

Muganga: Yego mbwira ndakumva

Sheilla: Muga ndabizi abaganga mugira ibanga kandi rwose mpuye n’ikibazo kiremereye ndya ibintu none byanteye isesemi ariko kuruka byanze. Nta muti wampa wamfasha kuza kuruka bitarenze isaha imwe ko nshaka ko binshiramo koko

Muganga: Imiti hano dufite ni ibuza kuruka ahubwo. Uwaba se ari yo nguha ikagukiza iyo sesemi?

Sheilla: Ariko muganga nawe windaburiza. Nshaka ibituma nduka nawe ukampa ibimbuza.

Muganga: Yewe ntayo mfite ariko hari uburyo nzi bwagufasha

Sheilla: Ntiwumva noneho. Ngaho mbwira rero uko mbigenza

Muganga: Genda ufate amazi y’akazuyazi ushyiremo umunyu unywe. Nutayabona ukore mukaru ushyiremo amajyani menshi ariko ntushyiremo isukari. Nutaruka ubwo nyine uraba utarwaye

Sheilla: Urakoze muganga. Nibikora ndaza kukubwira rwose.

Yahise akimirana aragaruka ahita ajya gusabira imyenda Gashumba nuko arongera aricara amaze kuyimuha.

Gashumba yahise yigira muri piscine areka abandi barakomeza banywa baganira. Sheilla kubera umupango we yarimo yinywera amazi gusa ategereje kuza gusaba kimwe mu byo muganga yamubwiye.
Ntibyatinze abona umu serveur aramurembuza nuko

Sheilla: Serveur wambonera mukaru ko numva ari yo nshaka
Serveur: Yego nayibona rwose mabuja. Ushaka irimo tangawizi cyangwa sinyishyiremo
Sheilla: Nta kibazo uyishyiremo ariko itumvikana

Agiye Sheilla ahita amuhamagara nuko amusanganira aramubwira ati ushyiremo amajyani menshi kandi ntushyiremo isukari ntunayizane ndayinywera aho

****************

DUSUBIRE KWA YVAN

Ubwo Gatesi yahise areba mu maso Yvan, amufata mu biganza aramubwira ati:

Gatesi: Yvan, urabizi kandi urabibona ko ngukunda. Sinifuza kuzakubabaza kandi sinifuza ko nawe wazabikora. Ko nakubwiye ko ubusugi bwanjye nzabutakaza ku mugabo wanjye, urumva uzambera umugabo cyangwa ni irari gusa umfitiye? Ese urankunda cyangwa ni bimwe byanyu?
Yvan: Kuva kare nakubwiye ko ngukunda kandi ntacyo ntazakora ku bwawe. Ndagukunda rwose kandi si ibanga
Gatesi: Ese nguhemukiye uzajya umbabarira
Yvan: Yego nzakubabarira rwose
Gatesi: Ni irihe kosa nshobora gukora nturyihanganire se?
Yvan: Nta na rimwe rwose kuko niyo wanca inyuma dore ko ari cyo cyaha abagabo benshi batihanganira, nzakubabarira
Gatesi: None se Yvan, utambeshye nijoro kuki utansubizaga? Koko ni ibitotsi cyangwa si byo?
Yvan mu mutima (Uyu mukobwa se kandi yavumbuye ko naraye mbikoze? Ko nzi ko se noze, condom ko nayijugunye, ni ikihe kimenyetso afite ubu?)
Yvan: Yego ni ibitotsi rwose.
Gatesi: Reka nkubaze bwa nyuma. Urankunda?
Yvan: Yego ndagukunda

Gatesi yahise yongera aramwegera we ubwe atangira kumukorakora mu mutwe ari na ko amusoma.

***************

DUSUBIRE KURI PISCINE

Serveur ntiyatinze kuzana mukaru, nuko Sheilla ayinywa mu mutima yibwira ko agiye kongera gutuburira Kamali. Kamali na we yari yamaze gufata icyumba. Nuko ubwo bamaraga kunywa baragiye bajya mu cyumba bagezemo Kamali yahise ajya koga asiga Sheilla yicaye ku gitanda. Sheilla yumvaga mu mwanya muto umuti uri bube wamaze gukora nuko arituriza

Kamali avuye mu cyumba, yasabye Sheilla na we kujya koga undi amubwira ko avuye iwe yoze

Kamali: Erega na njye mu gitondo nari noze cherie wanjye. Ariko se ubu ntihashize umwanya. Hari mikorobi ziba zatugiyeho tuba dukwiye kubanza kuzikuraho. Abo twashuhuje, wenda wanasobye, urugendo rutuma ubira ibyuya, ibyo byose rero tuba dukwiye kubyikiza mbere yo kwinjira muri iki gikorwa gitagatifu. Si byo cherie
Sheilla: uzi ko ntajyaga mbiha agaciro. Ubu niyo duhura nimugoroba sinari kwigora noga, reka noneho nanjye noge
Kamali: None se ntumeho udukingiriroz cyangwa turakorera aho
Sheilla: Oya dutumize sinakorera aho rwose. Ubwo se naba nkwizeyemo iki? Indwara, inda byose bije nabicikira hehe?
Kamali yahise ahamagara baratumuzanira, nuko Sheilla na we ajya koga

Avuyeyo Kamali yamusabye kubanza kumukorera ka massage mu mugongo, ubwo ni na ko baganiraga buhoro buhoro. Sheilla yamwicaye mu mugongo hagana ku mabuno, atangira kumumassa mu mugongo buhoro buhoro, ari nako ategereje kumva isesemi ariko araheba. Yamaze iminota hafi 30 ari kumasa, undi na we yari yatwawe, nuko arahindukira barebana mu maso ahita amukurura aramwiyegereza atangira kumusomagura. Sheilla na we yari yakenyeye essuie-main, nuko buhoro buhoro Kamali ayikuraho. Uko ayikuramo niko Sheilla ubwoba bwamutahaga kuko yumvaga umuti wanze gukora. Mu mutwe we yumva ko nta yandi mahitamo asigaye uretse kubyishyiramo akamuryohereza byibuze akamukuraho agatubutse.
Yahise ajya muri mood, aramufasha mu myiteguro nuko igikorwa bacyinjiramo bose babishaka. Ubwo barangije aka mbere baruhutseho, nyuma y’iminota micye barongeye barakomeza.

Barangije Sheilla yahise ajya koga nuko yihutira gusohoka ariko ataragenda Kamali yamuhaye 50000 ati iri ni ishimwe kuko urandyoheye rwose.

Sheilla yihutiye kujya kuri farumasi arakaye cyane abaza muganga

Sheilla: Ese muga kuki uri umubeshyi? Undangire umuti udakora wabitewe n’iki?
Muganga: None se wakoresheje iki?
Sheilla: Nakoresheje mukaru niyo nari kubona
Muganga: Nta kindi washyizemo se
Sheilla: Ntacyo uretse ka tangawizi kugirango kitarura cyane
Muganga yabanje guseka nuko ati
Muganga: Yewe ubwo se tangawizi ko ubizi wowe ntuzi ko ahubwo ibuza umuntu kuruka? Ubwo nyine tangawizi yarushije ingufu amajyani. Ihangane rwose ikosa ni iryawe

Sheilla yasohotse yigaya ariko nanone yakibuka ko atahanye 50000 agatuza.

*********

KWA YVAN

Ubwo bakomeje gusomana rwose bararyoherwa, ya mabere atakorwagaho noneho Yvan atangira kuyakorakora maze Gatesi si ugutwarwa karahava.

Gatesi: Cheri komeza ndumva ari byiza
Yvan: Ese cherie nzane agakingirizo cyangwa dukorere aho
Gatesi: Ukora ibiki honey
Yvan: Ariko wikijijisha ubwo se ni iki utumva
Gatesi: None se wigeze ubinsaba koko
Yvan: None se urabona ntashaka kubikora cherie mbabarira rwose utampemukira
Gatesi: Cheri sinakubajije niba ninkosa unyihanganira? Rwose ntabwo turi bubikore kandi si uko ntabishaka ahubwo ni uko bidashoboka
Yvan: kubera iki se bidashoboka
Gatesi yahise ahaguruka aramubwira ati: Impamvu tutabikora reka nyikwereke

Ese iyo mpamvu ni iyihe? Ese Sheilla ubu ntazicuza cyangwa ifaranga ryabaye impozamarira?

Biracyaza…

5 comments

  1. Ayayayaya uramurokoye tuuuu.abonyiki se kandi gatesi?yamenyeko yamudroze se?Cya sheilla cyo ni ninja nagende .bizamukoraho

    Like

  2. Mpayinka Gatesi se ararurenga?yvan ubanza ahuye na fait rouge💃💃mbega uburyohe zana akandi 🙈🙈🙈🙈

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s