Ubuzima

Ishyano: Agace ka 4

Ubwo Gatesi yageze aho arara, abanza kuvuga ishapure abona kuryama. Gusa mu buriri yarimo yibaza byinshi ku munsi we wa mbere ageze muri kaminuza.
Ubu se aba bantu tumenyanye bazambera inshuti nziza koko? Kandi nta n’umwe twiga muri faculty imwe. Ubu se koko bazamfasha iki mu myigire yanjye? Naho se buriya Yvan mbyite ubugwaneza cyangwa hari ikindi kibyihishe inyuma? Ariko uko namubonye ntabwo yaba umusore mubi pee. Ikindi sindi mwiza ngo yandarikira kandi hari abandi bakobwa bacyeye, bavuka mu miryango ikize. Ariko bariya bahungu ni abakire weeee! Disi abandi bana bavuka mu miryango myiza si nka njye utazi na data umbyara.
Ariko se ubu niba akiriho, ajya byibuze yibaza ko ndiho? Ubu se byibuze yibuka mama? Abasore ni abagome bakaba n’abahemu. Ibyabaye kuri mama bizambera isomo nzagenderaho imyaka yanjye yose rwose.
Yari akiri muri izo ntekerezo abona terefoni ye irasonnye. Asanga ni Yvan umuhamagaye, nuko kugirango atabangamira abandi baryamye mu cyumba kimwe, abanza gusohoka ngo amwitabe

-Allo
-Bite Mushiki wanjye mwiza
-Ni byiza Yvan. Uzi ko umpamagaye ndyamye
-Sorry sha. Ubu se singukuye mu bitotsi?
-Oya nari maze gusenga nari ntarasinzira
-Sha uri umukirisitu mwiza rwose. Nari nguhamagaye ngo nkubaze niba mwagezeyo none ndumva ari amahoro. Urare neza rero
-Urakoze cyane nawe ugire ijoro ryiza.

Yasubiye mu buriri araryama, nuko ntiyatinda gusinzira.

Bucyeye yagiye aho bari bamweretse azajya yigira, yinjira mu ishuri aricara. Gusa akabona abantu benshi bari kumwitegereza, bamwibazaho. Nuko isomo rya mbere rirangiye bagiye mu biruhuko, umukobwa umwe mu bo bigana aramwegera. Aramusuhuza

-Uraho. Nitwa Uwera Joyce. Wowe se
-Jye nitwa Gatesi Christine.
-Nishimiye kumenyana nawe. Ko mbona se utisanzuye umeze nk’uri kwigunga ni ukubera iki
-Sha abantu bose ndabona bari kundeba nkagirango hari ikibazo mfite
-Ninkikubwira nturakara se?
-Oya sha mbwira sindakara
-Ukuntu uri mwiza ku isura, uteye neza, ntibijyanye n’uko wambaye rwose. Abantu bose ni byo bari kwibazaho. Wenda ushobora kuba udafite ubushobozi, nta wakurenganya. Ariko burya habaho imyenda ijyanye n’igihe ariko idahenze.
-Sha rwose uko nambaye nibyo menyereye. Kandi iwacu aho mvuka umuntu wambaye nka njye aba yabemeje
-Hano rero byahindutse ubu. Niba bitakubangamiye nidusohoka uze kuza tujyane muri chambre nguhe udustyle tubiri basi ujye wambara jyewe mfite imyenda myinshi. Ndumva nakwikundiye sinzi impamvu
-Sha ubaye uwa kabiri umbwiye ko nambaye bidasanzwe, ndumva koko ngomba guhindura. Ndabyemeye nta kibazo kandi urakoze.
-None se Gate, iwanyu ni hehe aho uvuka? Wize hehe secondaire
-Sha iwacu ni Nyamasheke. Ni naho nize amashuri yose kuko twari dutuye hafi y’ishuri, nigaga ntaha kugeza ndangije.
-Sha niyo mpamvu sinakurenganya noneho. Amakuru y’igihugu ntabwo uba uyafite yose. None se ntiwajyaga unatembera mu biruhuko ngo usure bene wanyu mu mugi?
-Ibyanjye ni inkuru ndende nzakubwira nitubona akanya. Dore lecturer araje ahubwo tujye mu ishuri

Basubiye mu ishuri, nuko isomo rirangiye basohoka bagana aho Uwera acumbitse.

Yamuhaye ikanzu imwe n’ipantalo n’agapira anamuha imiguro ibiri y’inkweto. Yarabanje arigera abona biramukwira neza

Uwera: Mana we! Sha uraberewe ntiwabyumva. Ahubwo rwose wagira ni wowe nari naraguriye imyenda pee.
Gatesi: Sha urakoze nanjye ndabona ari sawa. Ariko ipantalo ndabona impambiriye cyane
Uwera: None se ushaka kwambara nk’abasore? Ipantalo zacu ziba zitwegereye. Uzi ukuntu amabuno yuzuyemo neza. Kabisa birakubereye.

Ako kanya terefoni ya Gatesi yarasonnye abona ni Jacky umuhamagaye

Jacky: Bite chch. Wavuye class se?
Gatesi: Yego sha. Hari mugenzi anjye twigana turi kumwe aho aba, ariko tugiye kujya kurya. Ese wowe urira hehe?
Jacky: Jye ndira hanze, genda urye vuba nurangiza umbwire duhurire kuri gate ujye kwisukisha rero. Ikigoroba nta masomo ahari hari inama y’abarimu n’abayobozi
Gatesi: natwe babitubwiye. Noneho ni aho mu kanya.

Bavuye aho bagana kuri resitora ariko babanza kunyura aho Gatesi arara kubika imyenda. Agapantalo niko yakomeje kwambara n’agapira, ibindi arabibika.

Ubwo bavuye kurya ahamagara Jacky bagihura Jacky ahita atungurwa

Jacky: Ntumbwire ko waje wambaye ingutiya ejo kandi ufite iyi style nziza gutya. Uraberewe peee. Nuteraho imisatsi noneho abagabo barakurwanira
Gatesi: Sha ni umwana twigana wabimpaye. Koko se ndaberewe?
Jacky: Uraberewe ndetse cyane. None se tugende umbwira. Wakuye hehe amafaranga yo kwisukisha?
Gatesi: Burya nimugoroba tugiye kuri butike na Yvan ni we wayampaye. Yambwiye ngo ntashaka kubona mushiki we abantu bamuryanira inzara
Jacky: Rero shahu nkubwire. Abasore buriya ni beza ariko ni na babi. Yvan simuzi neza, ariko umuntu mukimenyana agahita aguha amafaranga, sinzi izo mpuhwe aho yazikuye. Yego si ko bose ari babi, ariko nanone ukomeje kwakira impano uhawe wazshiduka wakiriye n’izizagukoraho. None se ubwo koko nta kindi mwapanze?
Gatesi: Nukuri ntacyo pee. Yambwiye ngo kuba tuvuka hamwe, abantu bazajya bamuseka. Gusa yanambwiye ngo arumva yanyikundiye
Jacky: Ntiwumva se. Iryo jambo yongeyeho rihishe byinshi. Gusa nawe urakuze, ntuyobewe icyatsi n’ururo. Ubundi se ufite boyfriend?
Gatesi: Oya ntawe mfite nta nuwo nshaka rwose. Ngomba kwiga nkavana mama mu bukene arimo. Ni jye mwana afite gusa sinshaka kuzamukoza isoni

Bakomeje kuganira bagera muri salon nuko baramusuka. Ayasagutse Jacky amugira inama yo kuguramo ka parfum andi akayabika akazajya ayagura mo ama unite yo guhamagara.

Bari mu nzira basubira ku ishuri dore ko bwari bunije, imodoka yabanyuzeho irahagarara nuko uwari ayitwaye arabasuhuza

-Muraho nkumi nziza. Muri kujya kuri kaminuza se mbahe lift?

Gatesi: Yego niho turi kwerekeza ariko turi kugenda tuganira. Wari ukoze ariko.

-Oya abakobwa beza nka mwe ntimukwiye kugenda n’amaguru kandi Imana yarampaye imodoka. Ntabwo ndi bubabuze kuganira rwose muhumure

Jacky: Papa, nukuri ntitugusuzuguye ariko tureke tugende n’amaguru. Erega ni na siporo burya. Ubutaha ariko tuzemera lift yawe nta kibazo

Umugabo yakomeje urugendo rwe, nabo bakomeza kuganira

Gatesi: Ariko abagabo babaye bate? Umuntu aguha lift utayimusabye koko?
Jacky: Sha ibyo ushaka wabimenyera rero niko abagabo ba hano batereta. Aguha lift wajya kuvamo akagusaba nimero, ubwo ubutaha ni ukuguhamagara ngo musangire. Iyo utamenye ubwenge ubwo hakurikiraho kuryamana. Kandi buriya abenshi baba bafite abagore n’abana bangana na twe sha.
Gatesi: Sha nzajya ngenda n’amaguru gusa. Ese ubu hari ikibazo mpamagaye Yvan nkamushimira?
Jacky: Mwandikire SMS gusa. Umubwire ko uvuye kwisukisha, umushimire gusa urekere aho.

Yahise amwandikira nuko Yvan akibona SMS ahita ahamagara

Yvan: Allo sister mwiza. Wageze campus se?
Gatesi: Oya sindagerayo ariko turi kwerekezayo. Wagirango?
Yvan: Nagirango nsimbuke nze ndebe uko bagusutse ndebe niba batagusondetse
Gatesi: Reka nguhe Jacky akurangire aho tugeze jyewe sindahamenya

Yaramurangiye nuko Yvan ahita ababwira ko mu minota 20 aba bagezeho. Yahise ababwira kuba bicaye muri cantine aho hafi bagafata agafanta kugira batarambirwa

Yvan mu mutima: Uyu mwana ndamufite tu. Nzakomeza njye mwita sister, nta cyerekeye urukundo nzanazanamo kugeza umunsi azemerera ko dusohoka, akamenyera akajya anaza hano kunsura no kunkorera amasuku. Wa mugani wa wa muririmbyi nzagenda buhoro buhoro kugeza mbigezeho. Amafaranga kuri jye si ikibazo umukire rwose ararimena kandi nanjye mba namukoreye akazi kose. Ahubwo reka nkwakwanye vuba ngende batarambirwa

Yahise yitegura nuko agisohoka abona terefoni ye irasonnye

-Allo boss
-Bite sha Yvan. Ko nta makuru uri kumpa se kandi natangiye kubona utunyogwe twidegembya?
-Uri ino se boss?
-Ahubwo mparitse hano kuri station ndi kunywa essence. Ngwino nkubwire sha kado.

Yaragiye yihuta no kuri ya modoka y’uwo yita boss nuko aramusuhuza bya gisore bahana censi na big up, kandi wabonaga ari umugabo ukuze rwose

-Umva sha Yvan hari udukobwa tubiri nyuzeho hariya hafi ya MTN tunyiryaho ariko kamwe muri two nari nakarobye
-None se boss utwo dukobwa twari twambaye dute?
-Bari bambaye amapantalo ya jeans bose, umwe ariko yari asutse ubona ari bishyashya, yari afunze ka shinyo keza cyane. Ni akayumbu keza rwose ubona ari umwimerere
-None se ko utababajije basi amazina?
-Umva wintinza ahubwo, nkurikije uko bagendaga ubu ntibararenga hariya hari imigano, fata akamoto ugende urababona. Umwe yambaye agapira k’umweru n’akagofero k’umukara, undi yambaye agapira ka pink.

Yakoze mu mufuka amuhereza ibihumbi 10 ati nubabona ukore uko ushoboye ubakureho nimero ubundi ibindi tuzabivugana

Yvan yarayafashe afata moto ariko ntiyigeze ajya kureba abo boss amutumyeho ahubwo yahise agana kuri cantine aho yabwiye Jacky na Gatesi kumutegerereza.

Akibakubita amaso yahise yifata mu mutwe atangaye cyane

Ese atangajwe n’iki?

Biracyaza…

7 comments

  1. ariko harikintu ntekereje ndabona uwo boss ukoresha about basore kumushakira utwana muri university ari papa wa gatesi none ndebera yarobye agakobwa ke atabizi aramaraso yabo abahuza!!! nyina yakoze nabi kutamubwira seuwariwe

    Like

  2. Ahubwo yatangajwe no kubona abo boss amubwiye aribo asanze aho, wasanga boss ari papa wa gatesi

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s