Ubuzima

Mabukwe: Agace ka 18

(Jasmin)

Ubwo twageraga kwa muganga ntibatinze kutwakira nuko njya mu isuzumiro. Gusa numvaga mfite isereri idasanzwe kandi nkumva umutima uri guteragura cyane. Nabanje gusaba muganga kunyemerera nkabanza kwihagarika kuko numvaga mbishaka cyane, ariko andebye mu maso ahita ampereza agakombe gato ansaba kuzanamo inkari nkeya.

 

Narazizanye nuko abanza kumfata ibindi bizami, arangije ampa amazi ngo nimbe nywa araje, nuko arasohoka, ajyana za nkari.

 

Hashize iminota itarenze itanu yaragarutse amwenyura

-Felicitation Jasmin. Uri hafi kwitwa umubyeyi!

-Ngo iki?

-Ibisubizo byerekanye ko utwite.

 

Nahise numva umutima usimbutse. Ndatwite? Ni iya nde se koko? Mana yanjye koko nacumuye iki gituma umpana bigeze aha? Unyimye urubyaro none ndebera urumpaye mu bibazo?

 

-Mada, ko aho kubyishimira uhise wijima mu maso?

-Muga ndumva mu nda handiye nshaka kuruka.

-Jya mu bwiherero ugaruke

 

Nagiye mu bwiherero ibitekerezo bimbana miliyoni mu mutwe. Iyi nda ni iya nde hagati ya Willy na Ismael? Yego maze igihe ntabona imihango ariko sinzi igihe nayitwariye. Iyi nda ngomba kuyikuramo aho kuzantera ibibazo. Nahise nkaraba mu maso nsubira mu isuzumiro

 

-Muganga, hari igisigaye se si ugutaha?

-Yego ngiye kugucisha muri echographie turebe uko umwana mu nda ameze

-Umwana se w’iminsi itatu araboneka?

-Ahubwo se inda y’iminsi itatu wayipima ukayibona? Noneho ntuzi igihe wasamiye?

-Ntabwo nkizi

-Echographie iri bubitwereke

 

Nyuma y’akanya gato muganga yansize amavuta ku nda, akajya anyuzaho ikintu, akarebera ibisubizo kuri ecran imeze nk’iya tereviziyo.

 

Ambwira ko inda yanjye imaze ibyumweru bine.

 

Nahise niruhutsa, ndatuza kandi ndishima cyane muri jyewe mu mutima.

Nahise nsimbuka ndamuhobera, nuko ndasohoka mbwira Willy ko ntwite

 

-Ngo uratwite cherie? Si byo nakubwiraga ngo igihe nikigera uzatwita? Ariko Imana ni igitangaza pee. Ifite amezi angahe se?

-Ambwiye ko ifite ibyumweru bine

Yahise ampobera cyane umwanya, numva ndatuje kandi numva ibinezaneza

-Urumva se umeze neza dutahe cyangwa urasigara hano

-Reka ndi mutaraga twitahire ahubwo hamagara Rose umubwire ntiyirirwe aza

 

Ariko mbere yo gutaha muganga yampaye utunini twa vitamini B9 na Fer ambwira ko ari utwo gufasha umwana uri mu nda no kunyongerera amaraso, anampa inama zerekeye ibyo ngomba kurya no kunywa, ibyo nkwiye kwirinda, ibyo nsabwa kugabanya, anampa igihe nzagarukira kwisuzumisha

 

Mu nzira dutaha ariko numvaga mfite amatsiko y’ukuntu Willy atigeze ashidikanya ko inda ari iye kandi abizi ko naryamanye na mubyara we.

 

-Willy mugabo mwiza kuki uhora untungura

-Gute se Jasmin wanjye

-Ko utagize ikibazo ukimenya ko ntwite kandi uzi ko mubyara wawe yamfashe ku ngufu?

-Mu ishuri banyigishije ko iyo bapima inkari, inda iboneka iyo hashize iminsi igera mu icumi niba nibuka neza. Kandi hashize iminsi itatu Ismael agufashe, urumva ko ataba we. Ikindi utari uzi, ni uko yakoresheje agakingirizo kuko nabonye igipapuro kavuyemo mu cyumba cyacu. Ni nayo mpamvu ntahangayitse cyane, kuko mbona ashobora no kuba afite ibirwara nk’imitezi cyangwa mburugu ukuntu ari bapfa umwenge. Ahubwo reka nkugeze mu rugo njye muri gahunda mfitanye na we. Agomba kuryozwa ibyo yakoze byose

-Willy, iyaba abagabo bose bashyiraga mu gaciro nkawe. Uzi ko nabikubwiye numva ko uhita unyica cyangwa ukanyirukana. Buriya nari niteguye kwiruka nguhunga

-Imyaka 6 tumaranye wakagombye kuba unzi bihagije. Mu bintu ntashobora gutinyuka harimo no kurwana. Ntabwo kurwana bikemura ikibazo ahubwo biracyongera. Iyo ushaka guhosha amakimbirane ubitwara buhoro mu bwitonzi kandi neza ku buryo ubona umwanzuro uhamye.

 

Twageze mu rugo ahita akata ajya kureba Ismael.

***********************

(Willy)

 

Njya kureba Ismael nagiye nibaza byinshi mu mutima. Ese uyu mubyara wanjye mutange cyangwa musabe gusaba imbabazi mu muryango birangire? Yego ni ikigoryi ariko ni uwacu kandi nagiye murengera muri byinshi. Ariko se ntamutanze, Jasmin ntiyangira umufatanyacyaha? Oya agomba kuryozwa ibyo yakoze rwose ni we warwishigishiye reka arusome.

 

Nageze aho tugomba guhurira habura iminota 10 nuko nshaka aho kwicara hitaruye abandi ngo hatagira uza kumva ikiganiro cyacu.

 

Ntibyatinze nabonye nawe aje, nuko aricara

-Uraho Willy

-Bite Ismael

-None se nsabe agacupa urakishyura cyangwa turihuta?

-Gasabe nta kibazo ndakishyura

 

Yatanze comande y’icyo anywa jye nsaba ikawa kuko sinari kunywa inzoga kandi ndi butware imodoka.

 

Ubwo bihageze ntangira ikiganiro

 

-Wambwiye ko ushaka miliyoni 10.

-Yego zonyine gusa

-Ushaka kuzikoresha iki

-Ibyo nakubwiye ko bitakureba. Ni ukugirango mpishire icyaha cyawe

-Ikihe cyaha se

-Ntiwabonye CD nakoherereje se? Ubwo rero uzi ngo ibyawe ntibizwi? Buriya naguhaga gasopo kuko niwibeshya ntuyampe iriya CD ndahita nyoherereza umugore wawe urebe ko adahita asaba gatanya

-None se Claudine n’umwana we birimo ikihe cyaha?

-Utigira umwere se. Wanga gutera inda umugore wawe ukajya kubyara mu gasozi? Ariko ntacyo masenge azabyungukiramo nimbimubwira. Jasmin ntazaruraramo uwo munsi. Rero niba ushaka kugumana na Jasmin nsinyira sheki nigendere

-Ese mama yakwishyuye ibingana gute ngo uze kunteshereza urugo umutwe? Mbwira mbe ari yo ngusubiza uyamusubize wibere mu mahoro kuko ibyo murimo si byiza

-Masenge se umuzanyemo ute? Izi ni deal zanjye rwose

 

Nahise noherereza ubutumwa polisi mbabwira ko twahageze nuko batarahagera mbwira Ismael

-Mwana wa mama sinkwanga, na ya mafaranga navuye hanze niteguye kuyaguha ariko ibyo wakoze ijoro ntari mpari byampinduye umutima. Muzi ko mugiye kubona nshwana n’umugore wanjye ariko muribeshya. Wowe na mama muzaryozwa imigambi yanyu mibisha. Hano mpafite video wafashe umugore wanjye uzi ngo uramutera ubwoba, mpafite video yafashwe na camera zo mu rugo ikwerekana winjira mu rugo usimbutse igipangu, ndetse mfite na video yerekana ushyira ibintu muri jus Rose yari ashyiriye nyirabuja.

Rose kandi yemeye kuba umutangabuhamya mu rubanza. Wanze kunyumva, ikunda ryawe ry’amafaranga rigukozeho.

 

Narangije kuvuga polisi ihageze, mbahereza flash iriho za video, mbaha CD yafashe Jasmin, mbabwira ko ibyo ari ibimenyetso.

 

Ismael yabonye bikomeye ahita apfukama imbere yanjye ansaba imbabazi

-Willy, mbabarira wimfungisha. Ibuka ko byose ari mama wanjye ubikesha ungirire impuhwe. Mbabarira nkubwire byose ariko ntumfungishe

 

Nzaza kugusura muri gereza ejo umbwire ibyo ushaka kumbwira. Wibukeko ushinjwa gufata ku ngufu kandi imyaka bazagukatira urayizi. Wenda uzavamo warihannye uzi ko nta mukiro uva mu buhemu.

 

Abapolisi baramushoreye nanjye natsa imodoka yanjye ndataha.

 

Ngeze mu rugo narabanje ndoga, nsanga umugore yanteguriye ibyokurya nkunda bya nijoro, turarya tujya kuryama.

 

Ariko mbere yo kuryama nabanje guhamagara mama

 

-Allo

-Urampamagara iri joro umbaza iki wa cyohe we? Wowe narakubyarutse ntukiri mu bana banjye. Ikiroge gusa

-Ejo muzibuke gusura Ismael araye muri gereza

-Ngo iki? Umwana wanjye yabaye iki

-Ahubwo nawe witegure ko ushobora kumusangamo.

-Willy mwana wanjye ngo iki

-Noneho se mbaye umwana wawe kuko hajemo gufungwa? Uramuke

 

Nahise nkupa ariko mama ahita ampamagara, ndamukupa, abigira inshuro eshatu ntitaba. Terefoni ndayifunga ndiryamira

Bucyeye nakanguwe na Rose

-Hari umuntu ubashaka muri salon

-Ni nde se udushaka?

 

Ese uyu ni nde ubabyukiye?

 

Biracyaza….

9 comments

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s