Ubuzima

Mabukwe: Agace ka 17

(Jasmin)

Nkivuga iryo jambo nahise mbona ahindutse mu maso, amarira amuzenga mu maso.

-Ushaka kuvuga ko Ismael yagufashe ku ngufu ugaceceka?

Natangiye kurira nuko nsobanura uko byagenze uwo munsi, nanamubwira ko yanzaniye CD ya video yamfashe.

Yahise yatsa lecteur nuko nawe arirebera. Yarangiraga aho Ismael yinjiraga mu buriri, hagahita hijima. Nahise nibuka ko ubwo numvaga umuntu mu buriri nabonaga hijimye, ni we wari wajimije itara ry’imbere y’igitanda.

-Jasmin ndumva ntaye umutwe. Ibi byabereye muri iyi nzu koko?

Willy yahise ahaguruka, yikorera amaboko azenguruka icyumba yimyoza, nanjye aho nicaye nari niteguye guhita niruka.

-Jasmin ba ugiye hanze gato ndumva nshaka kuba ndi jyenyine

******************

(Willy)

 

Amaze gusohoka nafashe ya CD nanjye bampaye nyishyira muri lecteur ngo ndebe niba koko ibiriho ari bimwe n’ibyo nari maze kureba.

Aho kubona video ahubwo nabonye uruhererekane rw’amafoto. Yari amafoto yanjye ndi kumwe na Claudine, andi ari aya Claudine gusa ateruye umwana.

Nahise mbona ko bafite umugambi wo kudutera ubwoba no kudutandukanya, byumvikane ko nintamuha ya mafaranga yanyatse, ahita abyereka Jasmin, ariko se kuri Jasmin we arifuza iki?

 

Nkiri gutekereza nibajije uko yabashije kwinjira mu cyumba yambaye imyenda yanjye, nibaza ukuntu Jasmin atabashije kumenya ko atari jye, numva uko byamera kose ko haba harimo agatego ntasobanukiwe, kandi ntiwakemura ikibazo utaramenya neza aho cyatangiriye.

 

Nahise mfata terefoni mpamagara Ismael

 

-Allo

-Ismael dushobora kubonana nimugoroba nka saa kumi?

-Niba uza unzaniye sheki rwose sinakanga guhura nawe ariko niba ntayo uzana ntiwigore uza ahubwo witegure ibikurikiraho niba warebye CD

-Humura nta mugabo uhamagarira undi ubusa. Duhurire muri ka kabari kari imbere ya gare muri etaje

-Urabizi ku ifaranga sinica umugambi

 

Naramukupye mvana CD muri lecteur nuko ngana mu biro byanjye byabaga mu rugo.

 

Icyo bose batari bazi ni uko iwanjye ku gipangu habaga camera zihishe ndetse na buri nguni y’inzu yabaga iriho camera ku buryo uwinjiye mu rugo wese nashoboraga kumumenya nubwo naba ntahari. Icyo ntari narakoze ni ukuzishyira mu nzu hose ariko no mu gikoni yabagamo no muri salon. Nazishyizemo ncyubaka inzu, na Jasmin ntazi ko zibamo.

 

Ubu rero akamaro ko kuzishyiramo kagiye kugaragara

 

Nakije mudasobwa nuko nsubiza inyuma ngo ndebe ibyabaye umunsi ntari mpari.

 

Natunguwe no kubona Ismael yurira igipangu ahegereye kuri piscine, mubona arunguruka umugore wanjye ari koga. Nahise nibwira ko yakuruwe n’ikimero cye cyiza agahitamo kuryamana na we. Ariko se kuki yahisemo kunyura ahegereye piscine?

Ku rundi ruhande Rose yarimo aganira na zamu, nahise mbibonamo umugambi hagati ya Rose na Ismael.

Mbere yuko ndeba ibyafashwe na camera yo mu gikoni nahise mpamagara Jasmin twicara muri salon

 

-Jasmin, ndabizi ufite ubwoba bw’ibigiye gukurikira. Nanjye ndabufite rwose sinkubeshye. Uko byamera kose umuryango wanjye ntugushaka, ariko jyewe ndagushaka. Nshaka kukwibutsa ko nasezeranye kuzabana nawe kugera nshizemo umwuka. Willy nshobora kuba ntari umugabo w’umwizerwa, mwiza se, ariko icyo niyemeje ndagikora.

Ndabyumva ku mutima uribaza niba nzakomeza kubana nawe nyuma yo kuryamana n’undi mugabo, ku buriri bwacu. Ariko ibuka ko wabikoze utabishaka. Nta cyaha nkubaraho. Twatewe ni ngombwa ngo dufatanye twitabare, twivune umwanzi winjiriye urugo rwacu dore ko yateye yiteguye. None ndashaka kugusaba umbwire ibyo wakoze kuva ngiye kugeza ugiye kuryama. Icyo wibuka cyose ukimbwire.

 

-Yewe ndumva umaze kugenda narongeye ndaryama, gusa nanavuganye na musaza wanjye kuri terefoni. Nyuma ndaryama, nkanguka nshonje njya gushaka pizza ndaza nyirira hano, ubundi mbwira Rose anzanira jus njya kuryama

-Aho niho nashakaga kumenya. Ukuntu nkuzi niyo umubu uduhiriye uhita uwumva, siniyumvishaga uko umuntu yinjiye mu cyumba utamwumva. None se ubundi iriya CD kuki wayihawe?

-Ismael yambwiye ko nintamuha miliyoni 15 azakubwira ngo ko iyo udahari nsigara nguca inyuma, nuko ukansenda. Yarabimbwiye mubwira ko niyo nayagira ntayamuha, kandi ko ndi bukubwire byose uko byagenze. Yahise rero agenda arakaye, sinongera kumubona kugeza mbonye iriya CD.

 

Nahise mfungura ibyerekanywe na camera yo mu gikoni, niho nabonye Ismael ashyira ibintu mu gikombe cya jus Rose yari afite mu ntoki.

 

-Willy ibyo nacyetse ni byo. Yabanje kundoga umuvunamuheto. Ngiye guhita mpamagara police bamufunge weee!!!

-Oya bitware bucye. Ahubwo hamagara Rose aze hano, ni we mutangabuhamya dufite kandi ibyo yavuga byiyongereyeho aya mashusho ni byo byagira akamaro

 

Rose yaraje nuko musaba kwicara.

Nahise mwereka amashusho yafatiwe mu gikoni ari kumwe na Ismael.

 

Atengurwa, arira yahise apfukama hasi

-Mumbabarire rwose ntabwo iryo joro twabikoze namaze guha jus mabuja, nuko amaze kuryama natwe tujya mu buriri ariko yahise abyuka aragenda ntiyagaruka

-Ibiki uvuga mutakoze

-Nyine yari yambwiye ngo ni umuti wo gusinziriza mabuja hanyuma tukaza kubikora atatwumva ngo ataza kudufata kandi baramubujije kugaruka hano.

-None se yinjiye hano gute?

-Yarampamagaye ambwira ko ankumbuye kandi rwose nubwo mumwanga jyewe ndamukunda. Azi gusomana kurusha zamu

-Ngo iki?

-Databuja rwose niba uri bumbabarire ndabikubwira byose. Zamu nkigera hano ni we wajyaga akunda kunsoma, yansaba ko turyamana nkabyanga. Rero rimwe Ismael aje hano mudahari arankorakora aransoma numva ndaryohewe mpita mukunda. Ubwo rero yarambwiye ngo njijishe zamu hanyuma na we abone uko yinjira hano, niko nabikoze. Rwose nta kindi kibi twakoze nanjye naramubuze

-None se ibahasha wahaye nyokobuja wayihawe na nde?

-Ntabwo muzi pee. Ariko yambwiye ko ayihawe na Ismael. Gusa Ismael ni we wari yambwiye ngo nsezere hano ngo azampa amafaranga njye iwacu gucuruza

 

Ibyo byose twabyumvaga dutuje, twumiwe. Ni umupango muri macye umaze igihe kinini, si ibyahutiweho. Nahise mbwira Rose yisubirira muri gahunda ze

-Igire mu byo wakoraga kandi ntugire ikibazo ntabwo tukwirukana, ndetse n’umushahara wawe tuzawuguha wose uko wakabaye.

-Murakoze.

 

Amaze kugenda narebanye na madamu mbona ameze nk’utazi aho ari

-Willy, ugira camera mu nzu ntabizi koko? Ntunyizera burya?

-Iyo mba ntakwizera ubu nari kuba nakubwiye kare kumvira mu rugo. Urugo rwacu ntiturubamo twenyine. Ubu iyo zitahaba se wari kumenya uko byose byagenze?

 

Nahise mpamagara kuri polisi mbabwira ko mfite ikirego cy’uwamfatiye umugore ku ngufu kandi mfite ibimenyetso simusiga ndetse mfite n’umutangabuhamya. Nababwiye ko baza kudusanga aho nari nabwiye Ismael ngo tuze guhurira.

 

Jasmin yarahagurutse ngo ajye hanze mpita mbona agize isereri, ndamufata, ambwira ko afite isesemi, yarangije kubivuga yatangiye kuruka kandi akaruka ubusa.

Nahise natasa imodoka mushyiramo, mbwira Rose kwitegura akadusanga kwa muganga kuko sinagombaga kwica gahunda mfitanye na Ismael.

Gusa mbere yo kugenda nabanje gushyira kuri flash amashusho yose yerekana Ismael yinjira iwanjye, nongeraho na ya CD yafashe umugore. Amafoto ya Claudine yo nagombaga kuzayasobanurira Jasmin ibi birangiye, yo ntiyihutirwaga kandi sinagombaga kuyagira ubwiru kuko yo nta bwoba yari anteye.

 

Gusa tugeze kwa muganga nakiriye amakuru yatunguye

 

Ese ni ayahe makuru?

 

Biracyaza

8 comments

  1. Aratwite kd si iya Ismael kuko Jasmin yari amaze iminsi atabona imihango hhhahhaha Gutinda bibi budutera amatsiko

    Like

  2. Woaahah Jasmin disi aratwite, Imana Ihimbazwe pe rwa Isma barufunge burunduisomo nizemo ni ukubwira byose uwo mubana gusa biragoye kuba wavuga ko wakoze sex nundi.

    Like

  3. Ukuntu nari naranze gusoma aka kazode none karyoshye gutyaWilly numugabo mwiza rwose, abagabo Nkawe baba hake

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s