Ubuzima

Mabukwe: Agace ka 12

(Willy)

-Kuki ushaka gutaha Rose?

-Mama ararwaye nshaka kujya kumurwaza

-Ko madamu yambwiye ko uza wamubwiye ko nta bene wanyu ufite usibye mubyara wawe nawe uba kure?

-Ndumva jyewe nishakira kugenda yewe

-None se niba ushaka kugenda gusa, ujyanywe n’iki? Hano se ubona tugufata nabi cyangwa umushahara ni muto?

-Oya nta kibazo

-None se? Ahantu hose iyo umukozi asezeye akazi atanga impamvu zumvikana. None se hano kuhaba ntibigushimishije

-Oya

-None?

-Iyi nzu ni nini cyane kandi kuyitunganya jyenyine biramvuna. Mabuja kandi nta na kimwe amfasha

-Iyo ni yo mpamvu gusa?

-Yego ni iyo

-Noneho rindira ejo hagere, ntiwagenda gutyo gusa. Madamu ubwo azagusinyira sheki

-Sheki?

-Yego. Nubwo buri kwezi uhembwa ariko witwaye neza mu gihe cyose wamaze hano. Byibuze yazagufasha mu bundi buzima ugiyemo

 

Nahise njya mucyumba nsanga Jasmin ari kwitunganya

 

-Wari uzi ko Rose yasezeye akazi? Gusa sinzi ashobora kuba afite ikibazo. Yitwaje ko inzu ari nini atabasha kuyisukura wenyine ngo ntunamufasha

 

Umugore yikomereje ibyo yakoraga ntiyasubiza, mbese nk’aho nta cyabaye. Byarantunguye nuko ndamubaza

-Ese mama yaba yaje hano

-Oya

 

Yanshubije andeba mu maso gusa nkabona indoro ye yahindutse. Ubusanzwe akunze kunsimbukira akanyineneka ku ijosi iyo ntashye ariko ubu bwo kuva naza ntabwo nzi uko ameze

 

Naramwihoreye ndiyambura njya gukaraba

**********************

(Jasmin)

 

Willy agiye koga nahise nibaza ibibazo nk’igihumbi mu mutwe. None se ibyaraye bibaye byari inzozi? Oya nabyumvaga byabaye. None se Ismael yaba yabikoze? Ko numva atabitinyuka se? Rose asanzwe amenyesha ko Ismael yaje dore ko ubusanzwe tutabana ariko akunze kuza hano kenshi

 

Nahise nsohoka niruka njya mu cyumba cya Rose nsanga ari kuzinga ibye. Nta bintu byinshi mpita mufata akaboko

-Mabuja!!!

Nahise mureba mu maso

-Kuki utashye?

-Mbabarira mabuja, nyine…

-Rose utibeshya ukambeshya. Ndabizi wabeshye Willy ariko jye kumbeshya birakugora

-Sinamubeshye

-Ndabizi urabeshya. Kuki ejo wampishe ko Ismael yaje hano. Wari ugamije iki?

-Nari….

 

Naramukanyaze cyane akaboko nuko

 

-Mabuja uri kumbabaza

-Ismael yakoraga iki hano ejo

-Simbizi

 

-Hano habaye iki?

Nahise murekura ncyumva ijwi rya Willy inyuma yanjye. Atunguwe yaratwegereye nuko aratubaza

-Hari ikihe kibazo hano?

 

Sinagombaga kumubwira ibyo nkeka byaraye bimbayeho nuko mpitamo guceceka. Naniyumvagamo ubugoryi. Ni gute undi mugabo utari Willy turyamana simenye ko atari we? None se ko ntigeze numva amasohoro kandi yarangije mbyumva? Ndumva nabaye igishushungwe mu mutwe sinzi ibyambayeho

 

-Jasmin

 

Narashidutse sinanabona ko Rose yadusize mu cyumba jyenyine na Willy

 

-Willy

 

Numvaga namubwira ariko ngatinya uburyo ari bubyakiremo

 

Nuko arambwira

 

-Mureke agende. Hari abakobwa benshi bakeneye akazi nagenda tuzashaka undi

 

Kuri jye ikibazo si uko agenda ahubwo ndibaza impamvu ashatse kugenda uyu munsi nyuma y’ibyabaye. Kandi namubaza agaceceka. Afite icyo ahishe

 

-Ese bite Jasmin? Ko mbona udahari

-Yewe naraye nabi ndumva ntameze neza mu mutwe

 

Nahise nsohoka muri icyo cyumba njya kwiyambura nambara iby’akazi ngo ntegure ibya mu gitondo. Byibuze biranduhura mu mutwe

 

Ubwo nari mu gikoni natangiye kwibuka bimwe mu byabaye mu muryango wacu, mu myaka icumi ishize

 

Nari maze kuba agakumi nuko jye na musaza wanjye iwacu batujyana gutembera muri Haiti dore ko ari ho ababyeyi ba mama babaga. Sogokuru yari umufaransa wahunze intambara yari mu Burayi aza kwibera muri Amerika y’amajyepfo ahahurira na nyogokuru. Mu muryango wo kwa nyogokuru icyo gihe byari bibujijwe gushyingira umukobwa w’imfura ku munyamahanga ngo byabaga ari amahano. Gusa ku myaka 15, nyogokuru yaje gutwita mama, nuko biba ngombwa ko abakuru b’umuryango bamushyingira sogokuru. Ibyo by’imivumo sinabyizeraga ariko ubwo twajyaga ku mazi icyo gihe jye na musaza wanjye numvise ijwi rimpamagara nuko ntangira kugenda negera amazi. Rimwe naryumvaga riri kure ubundi nkumva riri hafi yanjye, ndakomeza njya mu mazi kugeza angeze mu rukenyerero

Nagiye kumva numva ijwi rivuga riti

-Jasmin wampaye

 

Sinzi ibyakurikiyeho, gusa kuva uwo munsi ababyeyi bansabye na rimwe kutazongera kwegera inkombe z’amazi. Nicyo cyatumye iwacu bubaka piscine nini, ngo njye nishima nk’aho ndi mu mazi y’inyanja. Ndetse na Willy kuva twabana ntashobora kunsohokana ahantu hegereye amazi.

 

Nagaruye intekerezo nibuka ko nashyize amavuta ku ipanu ngo nkore umureti nsanga yari hafi gushirira no kwaka. Nahise nzimya umuriro nuko mfata terefoni mpamagara musaza wanjye ngo byibuze numve ijwi rye

-Umeze ute muvandi?

-Ndaho meze neza

-Nashakaga kugusuhuza

-Sha Aly yaguye muri pisine uyu munsi ariko ntacyo yabaye kinini naho ubundi nari guhitana umuntu

-Yoo. Mwihangane

-Nibwo nagize ubwoba budasanzwe

-Ko utari wambwiye se. None se mama w’umwana bite

-Nahise mubwira. Yahise avuga ngo duhindure ishuri ry’umwana

-Ndabishyigikiye

-None se Willy?

-Ameze neza

-Wowe se urishimye?

-Yego

-Urabizi nagukoraho nzamuvuna izuru

-Ariko wibuka ko uwo uvuga ari umugabo wanjye? Wibuka ko ari we turarana buri munsi?

 

Yarasetse

 

-Ubwo ukibasha gutera urwenya ndumva ibintu bimeze neza

 

-Yego muvandi. Unsuhurize bose

 

Nabitse terefoni nuko mpindukiye mbona umuntu inyuma yanjye. Habuze gato ngo mvuze induru kubera uwo nari mbonye

-Nashakaga Willy hari akantu nshaka kumubwira. Wamumpamagarira?

 

Ukuntu yandebaga byanyongereye ubwoba no kwibaza byinshi. Urugamba ahubwo ubu ni ho rugiye gutangira

 

Birakomeza…

4 comments

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s