Ubuzima

Hawa: Agace ka nyuma

Umujyi wa Venise twaririyemo ukwezi kwacu kwa buki ni umugi mwiza wo mu gihugu cy’Ubutaliyani uzwiho ubwiza bw’inyubako, cyane cyane izigaragaza umuco wa kera. Akarusho kaho niho abakunzi bishoboye bajya mu kwezi kwa buki kuko wiswe umujyi w’urukundo. Uyu mugi uzahora mu bitekerezo byanjye kuko ni wo mugi natakarijemo ubusugi bwanjye kandi ni ho nabereye umugore.

 

Igihe twahamaze twagikoresheje mu gutembera, gusohoka mu maresitora anyuranye dusangira. Twari dufite umushoferi uhamenyereye yadutwaraga aho twifuza hose cyangwa se aho abona ko ari ngombwa, dore ko we yari azi aheza kuturusha

 

Ku munsi wa gatandatu twinjiye muri resitora imwe mbere yo gusubira kuri hoteli twari ducumbitsemo. Nari ntaricara nibwo nahitaga numva umuntu ampamagaye mu izina.

Narahindukiye mbona ndamuzi

 

-IbraHawa, murakora iki muri Venise?

-Turi mu kwezi kwa buki

-Ese mwarabanye. Byiza cyane

-Urakoze. Icyakora Imana ikora ibitangaza. Nari naragushatse narakubuze John. Bari barambwiye ko uba mu Bubiligi

-Yego ni ko byari bimeze ariko nyuma yaho Fatuma yansabye ko twaza kuba mu Butaliyani. Ni uko twimutse

 

Nasekeye mu mutima. Bivuze ko yacyetse ko mu Bubiligi twazamuvumbura aza kwihisha mu Butaliyani. Yewe burya koko isi ni umudugudu.

 

John yahise ambaza:

-None se wanshakiraga iki Hawa?

-Hari byinshi nshaka kukubwira utazi. Fatuma se ari hehe?

-Ari hano na we. Twari twaje gusangira. Musanze agiye mu bwiherero. Mu kanya araje. Muze twicarane dusangire

-Ni byiza. Ibyo nshaka kukubwira ndabikubwira ahibereye

 

Twaricaye nuko nyuma y’igihe gito Fatuma araza. Yatunguwe no kumbona, ndetse mu maso agaragaza ubwoba. Umugabo we yarabibonye ahita amubaza:

-Fatuma ni ikihe kibazo? Ubonye Hawa na Ibrahim aho kubasuhuza urakanuye gusa?

 

Yashatse kuvuga biramunanira, agiye guhaguruka ngo agende Ibrahim amufata akaboko

-Ntaho ujya Fatuma. Imbere yawe, Hawa reka ambwire John byose uko byagenze

 

Ku nshuro ya nyuma, navuze byose nta na kimwe nsimbutse.

 

John yahise agwa mu kantu

-Mana yanjye. Nabanaga n’umwicanyi ntabizi? Reka mpamagare polisi vuba ahubwo

 

Fatuma yarapfukamye yinginga John ariko yanga kumwumva afata terefoni ngo ahamagare nuko Ibra aramubuza

-Banza utuze John. Nawe ufite amakosa. Wararetse Fatuma arakwigarurira ndetse ntiwanafashe akanya ko gusaba imbabazi Housna nyuma yo kugufata uri kumuca inyuma. Iyo utagwa mu mutego wa Fatuma, ntaba yaraguye na we mu mutego wo gushaka kwica Hawa ngo ahishe ukuri. Ndagusaba nawe ufate akanya witekerezeho kuko si byiza gufata umwanzuro urakaye.

 

Yubitse umutwe. Byaramutunguye kumenya ko papa we afite undi mugore n’abandi bana.

 

-None se Ibra, ni gute wabanye na Hawa nyuma y’ibyo yakoze byose?

-Ni ukubera ko mukunda kandi urukundo rurababarira rukanihangana. Erega twese turakosa nubwo tudakosa kimwe cyangwa ngo dukore amakosa angana. Imbabazi namuhaye zatumye ahinduka aba umuntu mwiza cyane. Hawa ubona hano si Hawa wa kera uzi. Niba mu mutima wawe wumva ko ari umugambanyi, nawe uri we kuko wataye Housna

 

Fatuma yakomeje kurira

 

-Mbabarira Hawa. Nari natinye. Ngusezeraniye ko ngiye guhinduka ndetse dusubire iwacu nzasabe imbabazi mama wawe. Jye ubwanjye nzijyana kuri polisi

 

 

Numvaga uburakari muri jye ariko nibuka ko ari jye soko ya byose. Ni gute koko namwima imbabazi.

 

-Ndakubabariye Fatuma. Nubundi byose ni jye wabigushyizemo. Byose bitubere isomo. Twariye ducecetse ariko John na Fatuma ntacyo babashije gufata. Iri joro iwabo ubanza riri bumere nabi pee

 

Ubwo twasubiraga kuri hoteli, Ibrahim yarambwiye

 

-Coco, nishimiye ko wahindutse. Iyo biba kera uba umukuyemo iyo kotsa

-Coco, wimbeshyera na we uretse ubucakura bwo gushaka gukira ku ngufu ubundi sindi umugome

-Uhm. Ubu se wiyibagije umunsi unigagura umugore w’umuturanyi uzi ngo ni iwanjye winjiye cya gihe uza mu majyepfo?

Gusa nishimiye ko wahindutse. Wari umunyamujinya, kandi ugahubuka. Iyo bitaba imbaraga z’urukundo ubu ntituba tukiri kumwe.

-Ni nka njye. Iyo bitaba urukundo sinari kwihanganira ubukene bwawe

 

Yahise azimya amatara

-Kuki ujimije se?

-Mu mwijima niho amasaro ari ku runigi rwawe aboneka neza. Nashakaga abe ari yo atumurikira

 

Ubwo erega twarongeye dukora bya bindi. Ubundi se ubu koko simpise ntwara inda? Twaraye dupfumbatanye kugeza mu gitondo

 

Iminsi yaricumye dusubira iwacu ku ivuko. Umunsi mukuru warakozwe wo gushimira mama kandi ya shuka bayimuhaye nk’ikimenyetso cy’ubusugi bwanjye. Mama yari yishimye cyane kandi nanjye yaranshimiye cyane kuko muhesheje ishema.

 

Assia yaje kubabarira kubabarira Darius ariko baratandukana, nyuma abana na Charles ubu babyaye impanga

 

Ubwo yagarukaga mu gihugu nyuma yacu gato, Fatuma yaje kwicuza anasaba imbabazi ariko ubwo mama wa John yamenyaga ko umukazana we yari azi ko umugabo we yabyaye hanze ntabimubwire ntiyabyihanganiye yahise amumenaho aside, ajyanwa mu bitaro avayo ijisho rimwe ryarapfuye, ndetse nyuma yaho John yaje gutandukana na we

 

Sekou na Halima barabanye ndetse bagiye mu kwezi kwa buki hahandi natwe twari turi

 

Housna na Paul nabo ubu babanye neza cyane, barababariranye ubu urukundo ni rwose

 

Ubu umugabo wanjye Ibrahim ni we muyobozi mukuru w’ibigo by’ubucuruzi bya se naho Housna ni we umwungirije.

 

Uyu munsi nzi neza ko ubukire atari ibyo dutunze ahubwo abo turi bo. Ubu mfite umuryango n’inshuti bankunda, kandi ni bwo bukire buruta ubundi.

 

 

Nari ntetse nuko mbwira abana banjye nti:

-Dore bana banjye mwe muhora mumbwira kubasobanurira impamvu mpora mvuga Imana, ubugwaneza, kudacika intege, kurinda ubusugi. Ni amateka y’ubuzima bwanjye nanyuzemo

-Urakoze mama mwiza kudusangiza amateka y’ubuzima bwawe. Twishimiye ko wahindutse ukaba umuntu mwiza.

 

Twahise twumva imodoka ivuza amahoni

-Uwo ni papa uje. Mujye mu cyumba cyanyu mwihishe kugirango tubone uko tumutungura

 

Yari isabukuru ya Ibrahim, nuko mfatanyije n’abana bacu bane twari twamuteguriye umunsi mukuru uri bumutungure.

 

 

IHEREZO

 

8 comments

  1. Iyi nkuru yari nziza cyane nayo, ni byiza kumenya amakosa, kwihanganira ubuzima umuntu abayemo akirinda guhubuka kuko Imana niyo itanga. Mwarakoze kudusangiza iyi nkuruDutegereje nizindi

    Like

  2. Hawa tuyishyizeho akadomo . Ibyo dukuye muriyi nkuru nishuri cyane kubakobwa …..Murakoze group yabanditsi ndabashimiye mwizina ryabasomyi bose

    Like

  3. Yooo,Imana ikomeze ikwagure muri byose,inkuru yari iryoshye kdi irimo amasomo menshi,mwarakoze cyane kuduha inkuru nk'izi,ni ingirakamaro kuri twe abasomyi.

    Like

  4. Iyi nkuru irangiye neza kuko abahemutse basabanye imbabazi gusa fatuma we yabihombeyemo kuko nyirabukwe atabashije kumwihanganira

    Like

  5. Inkuru zose zatambutse rwose ni nziza kandi hari isomo namaze kubonamo kandi uwarigenderaho yagira ubuzima bwiza imbere he hakaba haza

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s