Ubuzima

Hawa: Agace ka 37

Nari naruhutse bihagije kandi sinari kubona aho mpera muhakanira. Mama na Housna bari baranteguye bihagije ku byerekeye ijoro rya mbere. Mu magambo urebye byose nari mbizi ariko mu bikorwa sinari nzi uko bigenda. Nari mfite ubwoba ko nshobora kuza kubabara kuko bari barambwiye ko ubwa mbere ubabara. Ku myaka yanjye 24 rero sinumva ukuntu nabura kubabara.

Kandi Ibrahim we ntabwo ari imanzi kuko yambwiye ko uwo bakundanaga mbere yanjye we baryamanaga.

Ibi byose nabitekerezagaho ubwo Ibrahim yari ari koga, avuyeyo nanjye njyayo.

Ubwo nasohokaga mu rwogero nasanze ku buriri harambitse ikanzu nziza y’umweru ifite imisozo y’umutuku hasi, ku maboko no mu ijosi. Hirya yayo hari urunigi rukoze mu masaro ya kinyafurika, harambitse urwandiko. Ariko Ibrahim ntiyari ahari.

Nafunguye urwandiko nsanga yanditseho: “Mugore wanjye mwiza, ambara iyo kanzu n’urwo runigi unsange hasi muri hoteli. Hari ahantu nshaka kukujyana”

 

Mbega kuntungura! Ubu se anjyanye hehe ko nzi ko na we hano atahamenyereye? Nishimye cyane, nambaye ya kanzu nuko ndisiga bidakabije nitera umubavu nuko ndasohoka. Ikanzu yari ngufi, nkibaza uko yatekereje kuyigura, aho yayiguriye, gusa yari idoze mu gitambaro cyiza cyane.

Iyo kanzu yari imbereye rwose. Ibrahim burya azi guhitamo. Narongeye ndamwenyura. Uko byamera kose Housna ni we wari uzi ibipimo byanjye kuko twari twarajyanye kandi na Assia simushira amacyenga nawe abirimo. Mbega abagore beza!

 

Naramanutse nsanga Ibrahim muri hoteli. Nawe yari yambaye imyenda idoze kinyafurika mu gitenge cyiza cyane. Nibwo bwa mbere nari mubonye yambaye gutyo. Yari yarushijeho kuba mwiza

Ubwo namwegeraga yarahagurutse aransatira amfata mu maboko aranyitegereza ansoma ku itama.

 

-Ngwino tugende mugore mwiza

-Ese tugiye hehe Ibra?

-Mbere ya byose nshaka unyite Coco, nanjye nzajya nikiriza nti Coco

 

Narasetse nuko ndamubaza

-Tugiye he Coco?

-Wowe nkurikira gusa Coco

 

Ntitwasohotse muri hoteli ahubwo twinjiye mu cyumba cya hoteli kirimo umuziki utuje, ndetse bacurangaga indirimbo ya Jacky Rapon yitwa Doucement ubwo twinjiraga. Abari muri icyo cyumba batubonye twinjira bose baratwitegereje. Bamwe bakanatubaza uwatudodeye gutyo, kuba ari kinyafurika byo bose barabibonaga burya tugira umwihariko wacu kandi mwiza nuko bamwe tutabimenya.

 

Ibrahim yansabye ko twabyina. Nuko dutangira kubyina twenyine abandi bacyiyicariye bose baduhanga amaso. Ntawe twari twitayeho ngo ari kutureba, nuko anyongorera mu gutwi: “Umubavu witeye uri kunkurura”

Disi amagambo nk’aya ntiyajyaga ayambwira.

Ubukene bwari bwaramuteye gupfukirana amarangamutima ye ndetse n’umunyamakenga. Ariko kuva yabona akazi yarahindutse asigaye yirekura ndetse rwose agaragaza ibimurimo. Yansomye ku ijosi numva ubushagarira buranyirukanse. Abonye natwawe ndi mu yindi si, isi y’urukundo n’ibyishimo, Ibrahim yaranteruye mu biganza abari aho bose bakoma amashyi.

 

Yahise avuga cyane ati: “Umugore wanjye aracyari isugi, ni jye ugiye gupfundura agaseke”

 

Amashyi y’urufaya yahise yumvikana aho mu cyumba, byari bimeze nk’aho ari ibindi birori twateguye. Yarasohotse nuko arandembuza. Imbere ye hari umusore ukora muri hoteli nuko adukingurira ikindi cyumba gitandukanye n’icyo twarimo hejuru.

 

Atuje yandambitse ku buriri nuko dutangira gusomana, byo nari mbimenyereye naranabikundaga cyane. Ibrahim yaransomaga nkumva ndanyuzwe pee. Buhoro buhoro nta kitwirukansa, yakomeje kunyongerera umunezero gusa nubwo yari yanteguye bihagije sinabuze gukomereka nkanababara bidakabije ariko. Ibrahim yansabye ko ubwo abaye uwa mbere yifuza no kuba uwa nyuma. Neza neza nk’uko mama yari yarabimbwiye. Yampaye amasezerano menshi iryo joro. Ndifuza ko atazahinduka na gato

 

Ryari ijoro ryiza cyane. Ubwa mbere birababaza ariko nanone iyo ubikoranye nuwo ukunda birushaho kunezeza.

 

Bucyeye nakanguwe n’intoki ze zanshimashimaga mu mugongo

-Waramutse Coco

-Yego Coco

-Nze nkuhagire se?

-Oya Coco, reka nifashe

 

Nkibyuka yahise azingazinga ishuka twari twarayeho ayishyira ku ruhande

-Ibyo urabikorera iki Coco?

-Iyi shuka nzayitahana. Papa yambwiye ko mu muryango wacu iyo umukobwa usanze ari isugi hategurwa ibirori byo gushimira mama we

-Yoo. Umuryango wanyu ndawushimye. Mama ibi bizamunezeza cyane rwose

 

Navuye koga nsanga bamaze kuzana ibya mu gitondo biteretse ku meza

 

-Ese Coco, ko ejo umunsi wose twari kumwe, ibi byose wabiteguye ute?

-Uribuka cya gihe turi muri resitora nkakubwira ko ngiye ku bwiherero?

-Yego ariko wamaze iminota micye uhita ugaruka

-Nari ngiye kureba ko byose bimeze uko nabisabye

-Gute se kandi ino nta muntu tuhazi?

-Byose papa ni we wabiteguye kuko iyi hoteli ni iye. Yari yatanze amabwiriza rero y’ibyo badukorera

 

Siniyumvishaga ukuntu Ibrahim wari warabuze n’akazi k’ubushoferi ubu ari umwe mu bakire mu gihugu. Burya ntuzasuzugure umuntu uyu munsi kuko ejo ashobora kuba uwo utatekerezaga.

 

-Coco, natunguwe ariko n’ukuntu waraye ubwiye abantu bose ngo ndi isugi. Noneho abantu utanazi koko?

-Byari bikwiye. Nashakaga ko iri joro riba urwibutso kuri twese ndetse byari no kugushimira uko wemeje abakuru b’umuryango bakemera ko tubana. Byanyeretse agaciro uha urukundo rwacu.

 

Kuri buri gisubizo nahitaga musoma nuko….

 

Biracyaza…

Indirimbo babyinnye ni iyi: “Doucement”

https://www.youtube.com/watch?v=pR5gI7NLccE

1 comment

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s