Ubuzima

Hawa: Agace ka 36

Nk’uko nabyifuzaga, abakuru b’umuryango bashyigikiye icyifuzo cyacu nuko batwemerera kubana. Yego buri muryango ugira amabwiriza yawo ugenderaho, ariko abayobozi b’imiryango inyuranye bari bakwiye kumenya ko ibitanyuranyije n’amategeko y’igihugu cyangwa se y’imbonezamubano biba bidakwiye guhabwa agaciro cyane.

Aha nahise nibuka imiryango imwe yanga gushyingira ngo aha ntibahuje amoko, ngo ni inzigo, ngo umuryango runaka utera umwaku cyangwa bagahatira abana babo gushaka mu muryango runaka ngo baranywanye, n’ibindi binyuranye.

 

Bari bakwiye kwibuka ko urugo rutubakwa rushingiye ku kindi kitari urukundo kandi urukundo ntiruhitamo uwo rusanga. Usanga umukire akunze umukene, umwirabura akunze umwera, uvuga igifaransa agakunda uvuga icyongereza, umuremure agakunda umugufi, …

 

Nubwo mu muco hari ibyo gushyigikira biduha umurongo mwiza ngenderwaho, ariko nanone hari imwe mu mico itakijyanye n’igihe idakwiriye gushyigikirwa. Gukazanura, gushinga icumu, guterura, kumva ko umugore ari uw’umuryango, iyi ni imico idakwiye guhabwa agaciro dore ko hanateye indwara zinyuranye zakandurira mu mibonano mpuzabitsina.

 

Nyuma y’ibihe bishishana by’akababaro, noneho ibyishimo byarongeye bigaruka mu maso yanjye. Mbega ngo ndaba umunyamahirwe. Mfite mama unkunda kandi w’umujyanama, mfte mukuru wanjye unkunda kandi ungira inama ndetse mfite na musaza wanjye duhuza imyumvire, nubwo twafatanyije guhemuka ariko twanafatanyije kwihana no kwisubiraho.

Mfite Charles na Housna inshuti zanjye z’akadasohoka, ndetse ngiye no gushyingirwa Ibrahim, umusore umutima wanjye wiyeguriye kuva kera.

Ba databukwe babiri nabo ni abagabo b’imfura, mabukwe na muramukazi wanjye nabo bankunda cyane.

 

Ubwo umukuru w’umuryango yamaraga gutangaza ko twemerewe gushyingirwa, abantu bose bakomye amashyi bavuza impundu kuko bose bari badushyigikiye. Databukwe mukuru, ni ukuvuga papa wa Housna yishimye cyane yamfashe mu biganza aravuga ati:

 

-Ndagushimye Hawa. Ubu winjiye mu mateka y’umuryango wacu. Kubera kudacika intege kwawe umaze gutuma ibintu bihinduka. Mukazana wanjye, sinicuza icyatumye nkwishyurira amashuri kuko uri umuhanga. Kandi nejejwe nuko ari wowe ugiye kuba umugore w’umuhungu wanjye. Uri umuhanga cyane kandi nziko uzaba umujyanama wa Ibrahim namara kuragwa ibyanjye.

 

 

Databukwe yari mu kuri. Akenshi usanga ibintu tubona ko bigoye tutabigerageza ngo tunanirwe byibuze twagerageje. Ubundi kenshi ni twe twishyiriraho imipaka twiyumvisha ko ibi n’ibi bidashoboka. Ubutwari bukubashisha gutsinda burya.

 

Ubwo twasubiraga iwacu, imyiteguro y’ubukwe yarakomeje. Gusaba no gukw byabaye iminsi icumi mbere y’umunsi w’ubukwe. Ubusanzwe ubu ni bwo bukwe nakita gakondo, burimo umuco wacu naho ibisigaye byo byazanywe n’abakoroni n’abanyamadini ndetse n’abacuruzi. Gusa nabyo si bibi ku babishyigikiye.

 

Kuwa gatandatu wa kabiri w’ukwezi kwa 12 nibwo nashyingiranywe na Ibrahim imbere y’amategeko. Papa wa Housna byose ni we wabyishyuye kugera no ku nzu twagombaga kubamo. Yari yishimiye ko afite umuhungu.

 

Nari nambaye ikanzu y’umweru. Erega burya nubwo benshi bayambara batabizi, umweru uba ugaragaza ubusugi, ubupfura.

Ibrahim we yari yambaye ikositimu nziza y’ikigina, ishati y’ubururu bweruruka, na noeud y’umukara mu ijosi.

 

Ibirori byagenze neza cyane ndetse abatumiwe twabakiririye muri hotel imwe muri za zindi zihenze. Erega databukwe arakize.

 

Mu birori naje kubona Sekou na Halima mushiki wa Ibrahim barebana akana ko mu jisho. Ndetse na wa munsi nsezererwa mu bitaro bari bicaranye. Nahise nongorera Ibrahim

-Reba umuntu mushiki wawe ari kubyinana nawe, urabona ukuntu bagwatiranye?

 

Ibrahim yarasetse nuko aransubiza ati:

-Mushiki wanjye yarabimbwiye. Sekou ngo ari kumuteretana umuvuduko udasanzwe. Niba uwarokoye umugore wanjye ashaka kwinjira mu muryango wacu sinabyanga rwose

 

Nanjye byaranshekeje. Sekou mu kuntabara ashobora kubiboneramo umugore we w’ahazaza. Halima kandi ni umukobwa witonda, nanjye namumushimira.

 

-Ariko uzi ko ntazi akazi Sekou akora

-Ni agronome. Mbese yikundira ubutaka dore ko na se ari umuherwe wifitiye amasambu menshi, niko Halima yambwiye. Nanjye ndifuza ko bigenda neza kuko Sekou mwiyumvamo

-Nanjye ni uko kandi sinzibagirwa ineza yangiriye. Kuba nkiriho ni ku bwe

 

Ibirori birimbanije twitaruye abandi kuko twagombaga kuruhuka mbere yo gufata indege tukajya Venise mu kwezi kwa buki. Papa wa Housna ni we wari wahaduhitiyemo, ngo ni umurwa w’urukundo.

 

Nasezeye mu ibanga umuryango mvuyemo n’uwo ngiyemo, nsezera Charles na Housna. Harya ngo inshuti nyanshuti ntizikibaho? Sha ndahamya ko zikibaho kuko Charles na Housna barahari. Wenda zabaye ingume ariko ziriho. Ahubwo abameze nka Hawa wa kera nibo batwangiriza isi, bagatuma n’inshuti nyayo tuyibonamo indyarya n’umuhemu. Gusa mu gusenga no gushishoza inshuti nyanshuti urayimenya.

 

Twahise tugana ku kibuga cy’indege nuko nkuko nahoze nifuza kuzajya mu Burayi, dore ngo ndinjirayo bitanyuze mu manyanga ahubwo binyuze mu kuri no mu mucyo.

 

Nyuma y’amasaha umunani mu ndege twageze ku kibuga mu ma saa mbiri mu gitondo, nuko tujya gucumbika kuri hoteli twari twafashemo icyumba.

 

Twari tunaniwe ku buryo twahise dusinzira. Ubwo twakangukaga twaroze, tujya gufata ibyokurya, dutembera gato ahazengurutse hoteli, agatoki ku kandi.

 

Umunsi nawo ntiwatinze kwira nuko biba ngombwa kujya kuryama

 

Inshingano zanjye za mbere nk’umugore nari ngiye kuzubahiriza. Iki gihe nari naragitegereje kuva kera nihanganye ndetse ndinda ubusugi bwanjye. Ariko numvaga ubwoba muri jye, bw’uko igikorwa kiri bugende

 

 

Biracyaza…

1 comment

  1. Kwicuza ni byiza, kdi hawa yagize amahirwe yo kugira inshuti nziza zitikunda kdi zinyangamugayo. Ubu arishimye nabandi barabohotse

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s