Ubuzima

Ibyiza byo kurya shokola yirabura

Niba uri umukunzi wa shokola urabizi ko ziboneka mu mabara urebye abiri y’ingenzi. Hari shokola y’umweru na shokola yirabura. Mu gihe iy’umweru atari nziza na gato ku buzima kuko ikozwe n’amasukari kurenza ibindi, shokola yirabura yo ni nziza ku buzima kuko yo ikorwa baherewe ku rugimbu ruva muri cocoa.

 

Gusa nanone nk’iba yanyuze mu ruganda hari ibyo usabwa kumenya no kuzirikana nk’igipimo ntarengwa ku munsi. Muri iyi nkuru reka tuvuge ku kamaro gatandukanye ka shokola yirabura ku buzima bwacu.

  1. Yuzuye intungamubiri

 

Kurya iyi shokola biha umubiri wawe intungamubiri  zinyuranye harimo fibres, ubutare, magnesium, umuringa, manganese, potassium, phosphore, zinc na selenium. Habonekamo kandi ibinure, n’agasukari gacye. Hanabonekamo caffeine gusa nkeya ugereranyije n’iboneka mu ikawa

  1. Ni isoko y’ibisukura umubiri

Iyi shokola ibonekamo kandi ibisukura umubiri bikawusohoramo imyanda n’uburozi. Twavugamo za polyphenols, flavanols na catechins. Ibi byongerera ingufu ubudahangarwa kandi bikanarinda za kanseri zinyuranye.

  1. Gufasha amaraso gutembera neza

Iyo amaraso atembera neza biba bivuze ko ari kugendera ku muvuduko usanzwe kandi biba ari byiza ku mutima. Iyi shokola rero ituma imiyoboro y’amaraso ibasha gukora nitric oxide ihagije, iyi ikaba ituma imijyana yaguka bityo amaraso agatembera nta nkomyi

  1. Gufasha mu gutera akabariro

Ya nitric oxide kandi igira uruhare mu gutuma igitsina cy’umugabo kigumana umurego, kuko amaraso atemberamo neza kandi ntavemo vuba. Ku mugore naho bituma rugongo igira umurego dore ko kuri we ari rwo rugingo rugira ubushake kurenza izindi kandi rwaremewe kumushimisha gusa

  1. Kuzamura cholesterol nziza

Cholesterol zirimo amoko abiri hari LDL na HDL. Izi za nyuma zitwa cholesterol nziza zizamurwa no kurya shokola yirabura. Ibi bigira uruhare mu kurinda indwara zinyuranye z’umutima cyane cyane umuvuduko ukabije w’amaraso uturuka ku kuba mu mitsi hameze nk’aharimo ingese kubera ya cholesterol mbi iba yipakiyemo

  1. Kurinda uruhu imirasire y’izuba

Izuba rifite imirasire myiza ariko rinagira imirasire mibi yangiza uruhu ikaba yanarutera kanseri, muri yo harimo imirasire ya UV na IR. Muri shokola yirabura tubonamo flavonol zituma uruhu rugumana umwimerere warwo zikanarurinda kumagara biterwa na rya zuba

  1. Ni nziza ku bwonko

Kurya iyi shokola bituma amaraso abasha gutembera neza mu bwonko. Iyo amaraso  atembera neza biba bivuze ko umwuka wa oxygen ugera mu bwonko uhagije, bityo bigafasha ubwonko gukora neza akazi bushinzwe

 

Icyitonderwa

 

Si byiza kurya nyinshi. Kuko ahanini ziba zikoze mu dupande dufatanye, udupande tubiri nyuma yo kurya turahagije ku munsi. Kurenza iki gipimo si byiza kuko byakongera isukari mu maraso, kandi si byiza.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s