Ubuzima

Hawa: Agace ka 31

-Mama, Assia yansobanuriye byose. Mu buzima hari byinshi bitubaho tutabigizemo uruhare. Yego yabikoze atari ku ngufu ariko yabikoze kubera urukundo kandi Darius yari yamwijeje kuzamugira umugore. Kenshi urukundo rushobora kudukoresha amakosa tutabizi. Ahubwo nyuma y’isomo dukuyemo bituma tubona ibyo tuzahamo abandi inama no kubahana ndetse natwe bituma turushaho kuba maso. Urugero rwa hafi, papa wa John yahisemo gushaka umugore akurikiyeho ubukire areka mama wari umukene. Nyamara nubwo yari afite ubukire ntiyari anezerewe kuko nyuma yaje kubona mama, bagasubukura rwa rukundo kugeza babyaranye abana babiri. Ibyo byabayeho naravutse ariko ntibyababujije umubano wabo nubwo tubyita ubusambanyi ariko kuri bo, nta mbaraga zo kubireka bari kubona kubera gukundana

Hawa kandi yambwiye ko uwareze Ibrahim yahuye na mama we atwite kandi uwamuteye inda yarabuze, ataranamenya ko atwite. Ntibyamubujije kubana na we ndetse bagafatanya kurera Ibrahim akanamwishyurira amashuri nk’umwana yibyariye ndetse akamwita amazina y’umuryango akamwiyandikishaho.

Ibyo byose ni ibitwereka ibyabaye kuri Assia nta gishya kirimo, ni ibintu byabayeho kuva na kera kandi bizakomeza kubaho. Rero Assia nabinyemerera, ndamusaba dukomeze urukundo wacu, turebe niba buri wese ku ruhande rwe yiteguye kuba twabana. Gusa nzarindira abanze abyare tubone kuzabana, byibuze ayo mezi agera mu icyenda tuzaba tumaze kuba isanga n’ingoyi hagati yacu

 

-Urakoze mwna wanjye. Koko agaciro n’ubupfura ntibigombera imyaka, ungaragarije ko ukuze kandi uri umugabo nyawe. Imana niyo yaguhaye ubwo buhanga. Bwa mbere wakunze Assia umenya ko afite undi, wanga kubyivangamo ngo udatandukanya abikundanira. Bwa kabiri ufashije Hawa kuva mu buyobe yari arimo. Iyo nkwitegereje nkubonamo imfura, inyangamugayo, umujyanama. Assia niba abyemeye, mbahaye umugisha wa kibyeyi kandi nzabashyigikira muri byose

 

Assia yahise asubiza

-Turi hanze namubwiye ko nzabitekerezaho, gusa imbaraga zo guhakana zo ndumva ntazazibona.

 

Nahise nibuka ukuntu mu kanya amarira yari yamwishe none ubu ari kumwenyura yishimye. Burya koko nyuma y’imvura izuba rirava. Ubundi se ko yigiza nkana, yakemeye ku mugaragaro

 

-Assia, ngwino ungwemo disi. Emile yari mu kuri yaravuze ngo uwo Imana yakugeneye azaza igihe nikigera. None dore Charles nguyu. Ubundi se urafata umwanya wo gutekereza ibiki ni igitabo ugiye kwandika. Vuga yego se vuba

 

Assia yahise aza arampobera aseka, mama nawe araseka ubona ko bibaye byiza.

Hagati aho terefoni yanjye yarasonnye mbona ni Ibrahim umpamagaye

-allo

-Uraho umwiza wanjye. Mvuye kureba Housna ariko sintinzeyo kuko papa yari ampamagaye

-Hari ikibazo kivutse se?

-Oya ntacyo da. Yanshakaga gusa

-Housna se byagenze bite?

-Tegereza wihanganye. Yarababaye cyane ariko uko mbibona azakubabarira. Kandi ntarashaka kuvugisha Paul kuva burya. Gusa aragukunda cyane kuko yambwiye ko adashaka ko papa we na Fatina babimenya kuko byatuma bakwanga

-Urakoze. Nzakomeza ntegereze nihanganye ubwo ibikomeye nabikoze

-Urare neza rero. Ejo niho nzajya guhura na data wambyaye, nzaza kukureba mvuyeyo

-Nzagutegereza nihanganye

 

Amaze gukupa nanjye ibitotsi byarantwaye. Nakangutse bucyeye ariko numvaga mfite akanyamuneza kandi nari ndi gukira. Nari busezererwe uwo mugoroba. Nari maze ibyumweru icyenda byose ndyamye aho.

Gusohoka mu bitaro bivuze ko ngiye gusubira mu buzima busanzwe, ariko nanone ngiye guhangana n’ingaruka z’ibyo nakoze byose. Icyiza ni uko Ibrahim yambabariye, nshigaje imbabazi za Housna. Assia nawe nabonaga yabyukanye akanyamuneza

 

-Assia washimishijwe n’iki

-Erega iyo Imana igukoreye igitangaza ugomba kubigaragarisha isura icyeye izira umunkanyari

-None se ibyo bitangaza ko ntabizi

-Ndavuga Charles wa ndondogozi we. Hawa, sinumva ukuntu Charles yankunda. Ndamukunda nanjye ariko ndumva ntarageza ku rwego rwo we ankundaho. Mama yambwiye ko mbere yo gushaka umuntu ugomba kubanza kumenya niba koko wowe umukunda aho kureba ko agukunda. Kandi nibyo koko

-Uwo mwanzuro ni mwiza Assia. Kandi Charles ntazagucike, waba uhombye umugabo

 

Twari turi kuganira ibyo nibwo Paul yinjiraga

 

-Mwaramutse bashiki banjye

-Waramutse Paul. Housna bite se

-Sha Housna ntaramvugisha kuva urya munsi. Gusa ikintangaza ni kimwe. Gahunda zose zimureba aracyazikora neza. Arabyuka akantekera ibya mu gitondo, arafura, akora byose ariko ntavuga

 

-Icyo ni ikimenyetso cyiza. Ubu tuvugana ari kumwe na mama niyo mpamvu mama yakubwiye uze hano. Ashaka kumuganiriza akamubasabira imbabazi

-Gusa niyemera kumbabarira tukagumana, nzakoresha igihe cyose gisigaye mbanye na we neza kuko arabikwiye

-Paul uyu munsi baransezerera

-Biranshimishije. Fatuma ariko buretse ibye bizacyemuka nawe

-Mwihorere Paul. Aziruka agere aho isi imubana ntoya ahagarare hamwe kandi uzabibona.

 

Nyuma y’akanya gato mama yarinjiye Paul ahita amubaza atanamushuhuje

-Mama amakuru mfite wari kumwe na Housna. Mbwira rero

-Nkubwire iki se hari aho wari wantumye?

-Mama mbabarira. Ngaho mbwira

-Ufite amahirwe kuko aragukunda cyane

-Niko yakubwiye se

-Oya ariko ndi mukuru. Uko iminsi ihita bizagenda biza. Muhe igihe wowe gusa. Ahubwo bishobotse waba umuvuye iruhande iminsi micye

-Ariko ntimutindanye

-Yego kuko Housna afite inama iwabo yahise ajyayo

-Eeh. Ko atabimbwiye se. Nako ntitukivugana

-Hawa uriteguye se gutaha?

-Yego mama. Ibrahim araza vuba tujyane

 

Assia nawe yishimye ahita avuga

-Na Charles araba ahari

-Hum. Ariko ubwo koko Charles nta kintu mupanga ra

 

Nahise nsubiza

 

-Wowe nta makuru ufite. Urukundo rurahari

-Waouu. Ufite amahirwe Assia. Charles ni imfura rwose

 

Tukimuvuga yahise yinjira.

 

-Yewe ntuzapfa vuba. Karibu muramu wanjye

-Urakoze Paul. Ndumva amakuru bayaguhaye. Uraho mama. Uraho nawe hawa. Muntize Assia amasaha nka abiri

-Ubwo se mugiye hehe kandi?

-Ni ibanga ryacu. Ni aho mu kanya

 

 

Biracyaza…

4 comments

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s