Ubuzima

Hawa: Agace ka 30

Umuntu winjiye yari Sekou. Ubushize ubwo yansuraga nari nkirembye sinabashije kumwitegereza no kumuganiriza. Ni umusore mwiza nka Ibrahim wanjye

-Uraho Hawa nawe mugabo

-Uraho Sekou. Uyu ni Ibrahim ni fiyanse wanjye. Ibra, uyu ni Sekou ni we wantabaye anzana hano kwa muganga

-Ndamuzi Hawa. Twahuriye hano rimwe kandi naramushimiye cyane. Sekou, nanone reka nongere ngushimire warakoze cyane

-Nta mpamvu yo kunshimira kuko ibyo nakoze umuntu wese ugifite ubumuntu muri we aba akwiye kubikora. Gutabara abari mu kaga ni inshingano za buri wese

-Hawa reka nsige akuganiriza njye kureba Housna. Ahubwo sinzi aho baba

-Hamagara Paul akuyobore

 

Ibrahim yaragiye nsigarana na Sekou. Twaganiriye ho umwanya utari muto nuko aragenda. Bambwiye ko mu minsi itatu nzasezererwa ngataha. Sekou yambwiye ko azansura no mu rugo. Burya koko agaciro k’umuntu si uko aboneka, ibyo atunze, aho akomoka, ahubwo agaciro kacu tugahabwa n’ibyo dukorera abandi. Sekou Imana ikomeze imumpere umugisha kuko kuba ndiho ubu abifitemo uruhare rukomeye

 

Narongeye ntekereza kuri Housna. Inshuti yanjye nagambaniye ngahemukira. Ndacyabyicuza. Ubu nzongera kubona indi nshuti nka we koko? Ese ubu koko nabikoreye iki? Ikunda ryanjye ry’amafaranga ryankozeho. Kandi n’ubusanzwe Housna ntacyo nari naramuburanye ndetse na Charles yajyaga antabara iyo nabaga nabuze amajyo

 

Kuki koko nashimbuje ubushuti ibyo byose bishira, dupfa tugasiga? Nkumbuye ibiganiro bya Housna.

 

Urugi rwarakingutse nuko mama, Assia na Charles barinjira. Charles ambwira ko agiye gutaha akazagaruka ku bucyeye. Buri munsi yazaga kudusura kwa muganga

 

-Charles nizereko akanya umaze ubonana na Assia wamaze kubimubwira

-Ambwira iki se kandi?

-Ko yagukunze kuva kera akazitirwa nuko wari ufite undi mukundana

 

Mama akibyumva yahise ahindukira areba Charles

-Ibyo ni byo se koko mwana wa?

-Yego mama ni byo. Gusa kuko yari afite fiyanse nyine nageragezaga kubyikuramo

-None se uracyamukunda?

-yego mama. Amezi abiri maze mbonana nawe buri munsi arwaje Hawa yongereye urukundo mukunda. Assia ni imfura, afite imico nkunda rwose. Nifuza kugira umugore umeze nka we

-Assia mwana wanjye, umaze kwiyumvira amagambo Charles avuze. Nimujye hanze mubiganireho muze uduha umwanzuro

 

Assia ahubwo tubona atangiye kurira. Nacyetse ko ari amarangamutima agize kubera amagambo ya Charles

 

-Mukuru wanjye mwiza, ni amahirwe yawe kubona umugabo w’imfura nka Charles. Wikihagararaho emera utazuyaje

 

Ahubwo noneho arushaho kuboroga

Mama amubaza ikimuriza, nuko atarasubiza Charles aravuga

-Mama, reka nsohoke akanya gato wasanga adashaka kubivuga ndi hano

 

Charles yarasohotse nuko mama abaza Assia ikir kumuriza

 

-Mama, kuko nabonaga Hawa ari mu bitaro nanze kuba nakongerera agahinda. Rero nabuze imihango nipimye nsanga ndatwite

-Ngo iki? Mbega kurumbya! Utwite iya nde se muko?

-Ni iya Darius mama

-Ariko Mana we. Ubu koko nkamwe nababyariye iki? Inama zanjye zose koko nta n’imwe mwahaye agaciro? Ibyo nababwiye ntibyari ukubanga bana banjye, maze igihe ku isi yaranyigishije. Nababwiye kuva mukiri bato kurinda ubusugi bwanyu. Iyo uba waranyumviye ubu nari kuba ngiye kubona umukwe mwiza none ndorera. Nta mugabo nyawe uzabona uzaruta Charles ndabikubwiye ndi nyoko

 

Amagambo ya mama yatumye Assia arushaho kurira

 

-Mbabarira mama. Mu myaka itatu yose namaranye na Darius narabyirinze ariko igihe yatsindiraga ya mafaranga nagiye kwishimira iyo ntsinzi aranyinginga ndetse ansenzeranya guhita aza gufata irembo. Niho yantereye iyi nda. Sinari nzi ko yampemukira aka kageni

 

Nahise numva nanjye bimbabaje. Rimwe gusa ahita atwara inda? Mbega agahinda. Mama yahise afata ijambo

 

-Ni byiza kuvuga ibintu hakiri kare. Jya guhamagara Charles. Agomba kubimenya akakwikuramo nyine nta kundi

-Mama waretse kubimubwira. Iyi nda ndumva nzayikuramo

-Urarwaye Assia. Ukoze icyaha cyo gusambana ushaka no kugerekaho icyo kwica? Oya. Imana n’igihugu ntibabyemera nanjye simbishyigikiye. Uzamubyara numubona uzajya wibuka ikosa ryawe bizakurinda kugwa mu rindi. Ubu se iyawe iyo mba narayikuyemo ni nde wari kuba ari kwita kuri Hawa? Umwana ni umugisha, uburyo bwose yavukamo. Ahubwo sohoka ubwire Charles byose, akure inzira ku murima

 

Assia yasohotse arira. Numvise mugiriye impuhwe. Nyuma y’isaha yarinjiye ari kumwe na Charles

-mana na Hawa, Charles hari ikintu ashaka kubabwira

-Vuga nguteze yombi mwana wanjye

 

 

Charles se agiye kubabwira iki ubu?

 

Biracyaza

2 comments

  1. Charles numwana mwiza rwose kuko yakunze assia uko ari kose numwana azamubyara bafatanye kumurera

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s