Ubuzima

Gufatwa n’imbwa

Gufatwa n’imbwa bivugwa akenshi mu gihe imikaya yo ku kibero cyangwa imfundiko, yikanya ku buryo butunguranye bikababaza cyane kandi bikamara igihe kinini cyangwa gito. Gusa hari igihe ububabare bukomeza bikaba byanamara umunsi wose ku buryo uwafashwe n’imbwa aba atabasha kwigenza kubera kuribwa.

Nubwo abantu bose bashobora gufatwa n’imbwa ariko byiyongera cyane iyo umuntu akuze kuko umwe muri batatu mu bafite imyaka irenga 60 ndetse n’umwe muri babiri mu bafite hejuru ya 80 bafatwa n’imbwa.

 

Biterwa n’iki?

 

Gufatwa n’imbwa bishobora kuba mu buryo bubiri bunyuranye

 

  1. Impamvu itazwi: kenshi iyo umuntu afashwe n’imbwa usanga nta mpamvu nyamukuru yabiteye. Gusa akenshi usanga biva ku mikaya yari imaze akanya kanini yihinnye, bikunze kubaho nijoro.

 

  1. uburwayi cyangwa ibikorwa :rimwe na rimwe usanga gufatwa n’imbwa akenshi biterwa n’uburwayi cyangwa igikorwa runaka umuntu arimo

    1. Siporo: igihe imikaya ikoreshejwe cyane iyo ugeze mu gihe cyo kuruhuka usanga ufashwe n’imbwa mu buryo butunguranye. Abakora siporo yo kwiruka, kunyonga igare, koga, nibo bikunze kubaho cyane. Bikaba bib aho kenshi iyo akoze siporo amasaha arenze ayo asanzwe ayikoramo nko ku bakinnyi b’umupira cyangwa akayikorera mu bushyuhe, akabira ibyuya cyane.
    2. Kunywa inzoga cyane
    3. Kuba udafite amazi ahagije mu mubiri
    4. Kuba ukoresha imiti isohora amazi mu mubiri
    5. Kuba udafite mu mubiri imyunyu ngugu ihagije
    6. Kuba urwaye impiswi
    7. Kuba wabazwe mu nda
    8. Imikorere mibi ya thyroid
    9. Kuba imikaya inaniwe
    10. Kurwara impyiko
    11. Uburozi bwa plomb bwakwinjiyemo
    12. Ibinini byo kuboneza urubyaro
    13. Gutwita inda ikaba ari nkuru
    14. Diyabete
    15. Imiti nka salbutamol na statins

 

Bivurwa bite?

 

Iyo gufatwa n’imbwa byizanye, ahanini birikiza. Icyakora nanone hari ibyo wakora kugirango bishire vuba

 

Imyitozo yo kunanura ukuguru. Iyo imbwa zafashe imfundiko ahanini.

 

  • Rambura akaguru noneho ikirenge na cyo ukirambure usubiza agatsinsino inyuma
  • Gerageza kugendesha amano iminota mike
  • Hagarara nko muri metero imbere y’urukuta noneho ufateho n’amaboko arambuye ariko ntushingure ibirenge ahubwo bigume ku butaka. Umare nk’amasegonda 10, wongere uhagarare neza, usubire ubikore nk’inshuro 10.

 

Ibi uretse kukuvura bizanakurinda bigabanye inshuro wajyaga ufatwa n’imbwa. Ushobora kubikora kabiri cyangwa 3 ku munsi

 

Imiti igabanya uburibwe: nubwo ushobora gukoresha iyi miti, ariko wibukeko bifata igihe kitari munsi y’isaha ngo itangire gukora. Iyo itangiye gukora uhita wumva bwa buribwe bugiye n’ibyari byagufashe bikagenda. Wayikoresha mu gihe ubundi buryo bwanze kandi uburibwe bwatinze gushira

 

Uko wakirinda

 

Imyitozo yo kunanura amaguru: nkuko twabivuze uretse kuba bivura iyo wamaze kurwara, biranarinda

 

gusegura amaguru uryamye

 

  • Niba uryamye ugaramye, segura ibirenge n’umusego
  • Niba uryamye wubitse inda, reka ibirenge binagane ku mpera y’igitanda
  • Kandi niba uryamye wiseseka ibyo wiyoroshe mu nsi ya matela kuko bituma ibirenge biba bitisanzuye

 

Kunywa amazi: nkuko kubura amazi mu mubiri bitera kugira ibinya no gufatwa n’imbwa, kuyanywa ahagije bizakurinda

 

siporo: niba uhisemo gukora siporo, kora ijyanye n’umubiri wawe kandi ntiwinanize cyane kuko kunaniza imikaya nabyo byakongerera ibyago byo gufatwa n’imbwa.

 

Zirikana ko byibuze iminota 30 ya siporo buri munsi yakurinda byinshi.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s