Ubuzima

Hawa: Agace ka 24

Nahise nitaba Housna tujya gushaka ibyo gukoresha mu bukwe we ariko sinari mbishyizeho umutima kuko mu mutwe nari ndi gupanga neza uko nzacecekesha Charles

 

Iminsi itatu yarashize nuko ngiye kubona mbona anyandikiye ubutumwa bugufi “Uraho Hawa. Igihe twahanye cyarangiye ntegereje umwanzuro wawe”

 

Nanjye nahise musubiza nti: “Charles, urabizi dusanzwe turi inshuti, mbabarira umpe icyumweru”

 

Nagirango mbone igihe gihagije cyo gushaka uko namucecekesha tutaryamanye nanone ngashaka ko ubukwe bwa Paul na Housna bubanza bukava mu nzira. Gusa igisubizo cya Charles cyarantunguye

“Urumva ushaka igihe gihagije? Ndabyemeye nta kibazo ariko umenye ko Housna nabimenya nyuma y’ubukwe azakwanga kurutaho. Umugoroba mwiza. Bizu”

 

Mbega ikigoryi. Ubu se arumva bizu ze nzikeneye koko? Amenye ko amarira ndi kurira azayishyura yose kugeza ku gitonyanga cya nyuma. Nako reka nitegurire ubukwe we azambona

 

Gahunda yanjye yari inkubirane kandi ndabizi neza ntiyari kubasha kuhikura.

 

Ashaka ko nanjye ngira icyo mvuga. Yiyibagije ko ibanga nirimeneka, uwashakanye byemewe n’amategeko na Gatare Kizito ari we mama wa John azahita abimenya. Abana na bo bazabimenya. Kandi mama wa Kizito ashobora guhita asaba gatanya, ibintu bizahita biba bibi cyane kuko umutungo bafite hafi ya wose ni uwe. Umwanzuro ni uko Charles na nyina nabo bazabihomberamo kuko ibyo Kizito yabahaga atazongera kubibona.

 

Mvuye kwa Housna nahise njya kureba Emile kuko nari narebye muri terefoni ya Assia nzibonamo. Twari twahanye gahunda y’aho guhurira kuko sinari kujya iwe kandi tudakundana. Nari mbizi ko ajya atereta Assia, numvaga ari cyo gihe ngo asubukure gahunda dore ko Darius yari yamaze kumwereka igihandure. Nkuko Housna amaze gutandukana na John ari Paul wahise amufata, nashakaga ko na Emile ahita afatiraho kuri Assia. Gusa nubwo Assia agorana ariko nari niteguye ko bizagenda neza.

Kandi kuva na mbere nahoraga nifuza ko Emile ari we wakundana na Assia kuko we yari afite amafaranga kandi yagwaga neza. Anafite igihagararo cyiza

 

-Uraho Hawa. Wihangane nagukerereje ntuma wicara wenyine

-Nta kibazo Emile. Ubutumwa wohereje nabubonye kandi namaze gutumiza ibyo uri burye. Naguhitiyemo igitoki n’umushishito, ndumva biri bukugwe neza. Kunywa ho urivugira.

-Nta kibazo rwose iyo komande ni sawa cyane. None se amakuru Hawa?

-Ndaho meze neza. Ko wiburishije cyane ra?

-Yewe akazi kajya kanzirika neza neza. Nanone kuko mukuru wawe yanyanze sinari gukomeza kuza iwanyu atanshaka. Nahisemo kumuha amahoro. None se washakaga kumbwira iki

-Nshaka kukubwira kuri Assia

-Ndakumva

-Assia na Darius ntibakiri kumwe. Nananiwe kumuhoza. Nacyetse ko iki cyaba igihe cyiza cyo kongera ugasubukura

-Yooo birambabaje cyane ukuntu Assia yakundaga cyane uriya muhungu. None se byagenze gute ngo batandukane

-Ariko nawe. Urumva icyo ari cyo cyangombwa koko? Ngombwa ni uko batakiri kumwe. Urabyumva ute ahubwo

-Sha Hawa ntibyashoboka. Kugirango nikuremo Assia nanamwibagirwe nahisemo kuba nshatse inshuti yo guhugiraho, birangira mukunze bya nyabyo. Ntabwo namureka rero kuko naba mpemutse rwose.

 

Iyi nkuru nayo yambereye incamugongo. Assia disi aracyahomba. Nta mahirwe afite. Gusa Emile sinamurenganya kuko ntiwategereza umuntu kandi akwereka ibimenyetso simusiga ko mutari kumwe

 

Twaganiriyeho akanya tunasangira nuko ndamushimira ndataha. Gusa anyemerera kuzasura Assia akamuhumuriza kuko yemera ko Imana yabikoze ifite impamvu. Kandi ikaba imufitiye undi izamuha. Ni nabyo mama ahora amubwira

 

Iminsi yaricumye ubukwe bwa Paul na Housna buraba. Uyu munsi nari nywutegereje cyane

 

Nabyukanye akanyamuneza mu maso kuko nari nasinziriye neza. Igice cy’ingenzi muri gahunda zanjye kimaze gutungana. Nari ntangiye no kwishinjura kuko Paul yabashije guhoza amarira Housna ndetse anamukunda cyane. Byumvikane ko namukijije John kuko ubu Fatuma ambwira ko John yibera mu bagore. Ngo ni umuhehesi uteye ubwoba. Gusa kuko Fatuma we yagiye yishakira amafaranga ngo ntacyo bimubwiye kuko n’ubundi ibyo kubana ntiyari yarabiteganyije.

 

Uko narebaga Housna mu ikanzu yera de nahitaga ntekereza na njye umunsi nzaba nyambaye ndi iruhande rwa Ibrahim wanjye. Kandi nshaka kuzakora ubukwe bw’agatangaza niyo mpamvu ngomba kureka nkabanza nkabona amafaranga nkazabona kubukora.

 

Paul nawe yari yambaye ikositimu nziza y’ubururu bwijimye rwose yari aberewe. Nako nabuze uko mbisobanura kuko byandenze. Gusa ntibakoze ibintu bihambaye cyane kuko Housna ntakunda ibikabyo.

Nk’impano ku bageni, papa wa Housna yabahaye inzu nziza yo kubamo. Yari yifuje ko abageni baza kuba mu nzu ye nini we akimuka ariko Paul arabyanga. Ntiyashakaga ko babona ko agenzwa n’ubutunzi.

 

Ubu rero ubwo ubukwe bubaye hasigaye kwita ku bya Charles hato atazankoma mu nkokora akambuza kwigira hanze

 

Iminsi ibiri nyuma y’ubukwe namwoherereje ubutumwa

“Uraho Charles. Ndumva noneho niteguye. Shaka umunsi duhure tuvugane uko bizagenda”

 

Yantumiye iwe nuko njyayo

 

-Urakaza neza Hawa. Wafashe uwuhe mwanzuro se?

-Charles, mbere ya byose nashakaga kukumenyesha ko ibanga nirimeneka, mama wawe na bene nyoko bazabihomberamo kandi nawe ni uko kuko ibyo se aboherereza nawe ubonaho

-Ibyo ntacyo bimbwiye jyewe kuko n’ubundi nintabivuga ariko amaherezo bizamenyekana

-Sawa noneho. Gusa nshaka ko tuzahurira ahantu hiherereye hatagera abantu

-Ariko Hawa rwose. Njye nshaka ko bizabera hano. Maze uzanjyane kure undogereyo cyangwa ugambane banyice

 

Yego ko. Yamenye ate ko nateguraga kuzamuha imiti imusinziriza? Kuko niyo gahunda napangaga. Numvaga nzamuha imiti agasinzira, nkamukuramo imyenda, nkamufotora ubundi nkigendera. Nkazamubwira ko niyibeshya akavuga, amafoto ye nzayatangaza.

 

-Charles aho uribeshye kuko ibyo simbiteganya kandi mu buzima bwanjye sinatinyuka kwica

-Ni ahawe rero kwemera cyangwa guhakana. Umwanzuro ni uwawe

-Ngaho nyongera iminsi ibiri

-Hawa ntabwo uri inyangamugayo nyamara. Niba wemeye koko kandi ukaba nta kindi kibi ugamije kuki tutabikora nonaha bikarangira

-Ariko Charles wiyibagije ko ari ubusugi bwanjye ngiye gutakaza? Nkeneye kubyiyumvisha nkitegura mu mutwe

-Nta kibazo nguhaye undi munsi umwe gusa. Ejo nurara utampaye ijambo rya nyuma ibizakurikiraho uzabibona

 

 

Ese ibi byo bizarangira gute?

 

Ni ah’ubutaha

3 comments

  1. Umukino watangiye kuryoha rwose wagirango barebye Prison Break kabisa bari mu mikino nasetse nabandagaye🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s