Ubuzima

Hawa: Agace ka 20

Ngifata tagisi nahise mpamagara Housna ngo menye niba ari mu rugo. Ngeze iwabo nahise mubaza

-Housna, ndi inshuti yawe mbabarira umbwize ukuri

-Ese wabaye iki Hawa? Kuva wamenya nari nakubeshya koko? Ushaka ukuhe kuri

-Paul yatangajwe no kuba waba utwite. Ngo yakoresheje agakingirizo

-Niko bimeze rwose Hawa. Twaryamanye inshuro ebyiri kandi zose yambaye agakingirizo. Niyo mpamvu nkibura imihango ntahise mpangayika ariko iminsi itanu yanteye ubwoba. Ninsanga ntwite rwose iraba ari iya Paul ntawundi. Urabizi simfatafata kandi siniyandarika Hawa. Ahubwo mbere yo kuza kubimbwira wakabaye wamvuganiye imbere ya Paul kuko unzi kurenza undi  muntu wese

-Wirakara nshuti yanjye. Nkubwije ukuri nari mbizi neza ko utabeshya Paul niyo mpamvu nihutiye kuza kukureba. Waguze test se?

-Yego nayiguze buriya umpamagaye aribwo nkigera hano.

-Ngaho genda wipime ndagutegereje

 

Yagiye mu bwiherero nuko nka nyuma y’iminota icumi arasohoka agafashe mu ntoki.

 

-Usanze bimeze bite se?

-Akira nawe wirebere

 

Nararebye mpita numva ibinezaneza noneho biranyuzuye.

 

-Housna ndumva nishimye cyane

-Ariko uziko ushobora kuba unyanga? Urishimye kandi ubona ngiye kubyarira mu rugo, n’uwayinteye akaba atabyiyumvisha kuko yambaye agakingirizo?

 

Nahise numva umuntu avugiye inyuma yanjye

 

-Ntabwo nshobora gushidikanya ku mumalayika nkawe. Nyine kubera ko nari nambaye agakingirizo byantunguye. Ariko kuba wavuze ko ari iyanjye nabyemeye ntashidikanyije. Umwana ni uwanjye

 

Ni Paul wari waje tutabizi, ibyo twaganiraga byose yari yabyumvise. Imana ishimwe ubwo abyemeye

 

-Urakoze cyane cheri wanjye. Ni wowe rukundo nari nkeneye.

 

Uwo ni Housna wamusubizaga. Gusa amagambo ya Paul yarantunguye. Nahise mbona ko atagikurikiye imitungo gusa ahubwo Paul yari yakunze bya nyabyo.

 

-Ni byiza rero. Reka noneho mbasige muganira. Ubwo mubonereho akanya ko gutegura gahunda y’ubukwe, kuko Housna ntagomba kubyarira mu rugo uko byamera kose.

 

-Hawa niba udafite gahunda yihariye ba ugumanye natwe. Hari umushyitsi w’imena turi bwakire uyu mugoroba.

 

-Umushyitsi w’imena? Ni minisitiri w’intebe se? Ni perezida cyangwa ni Bill Gates?

 

-Hawa nawe uhora unsetsa. Oya ahubwo ni umuhungu wa Fatina

 

-Umuki?

 

-Wabyumvise Hawa. Ni umuhungu we.

-Afite umuhungu se?

 

-Yego hashize iminsi itatu mbimenye. Ntiyari yarigeze abitubwira.

 

Housna yantekerereje ko ubwo Fatina yari umukobwa mut yafashwe ku ngufu n’abajura ubwo yavaga ku ishuri. Yari afite imyaka 14. umuryango we ntiwigeze wemera ko ari ugufatwa ku ngufu ahubwo bavuze ko ari ubwomanzi bahita bamwirukana iwabo. Yahereye ubwo abayeho nabi ahangayitse. Ubwo yabyaraga yananiwe kurera wa mwana nuko amujyana mu bihayimana kumureresha yo. Nyuma y’amezi amujyanyeyo ababyeyi be baje kumubabarira bamaze gusobanukirwa koko ko byari ugufatwa ku ngufu nuko asubiye kureba wa mwana we muri cya kigo cy’abihayimana asanga hari umuryango wagiye kumurera. Kuva icyo gihe yahoraga ashakisha umwana we, none ngo hashize icyumweru amubonye

Umwana we na we yaramushakishaga. Niwe rero uri buze hano kudusura azanye na nyina wamureze.

 

Mbega inkuru ibabaje! Nahise numva impamvu tantine Fatina yahoranaga umunabi disi. Umwana yabyaye yaramubuze, na nyuma yaho abura urubyaro. Ndizera ko noneho agiye gusubirana akanyamuneza ku maso akongera akishima.

 

Nahisemo kuhaguma. Paul we yagumanye natwe akanya gato nuko aragenda

 

Nasigaye nibaza impamvu abagabo bamwe ari babi. Yego sinagakwiye gucira abandi urubanza kuko nanjye sindi umutagatifu ariko se ubundi gufata ku ngufu bibamarira iki? Gukoresha umuntu imibonano mpuzabitsina we atabishaka, wowe ubundi ubwo uba wumva uri buryoherwe cyangwa ni ubugome n’ubuhemu? Niyo mpamvu gufata ku ngufu ari icyaha kiri mu byaha bikomeye bihanwa n’amategeko

 

Ikibabaje usanga abafashwe ku ngufu ahubwo bo basigarana ibikomere ku mutima no ku mubiri rimwe na rimwe ndetse bikabasigira ihungabana babana na ryo igihe kinini. Niyo mpamvu bakenera kwitabwaho byihariye.

 

Ubwo nari nkiri kwibaza ibyo nibwo umukozi yaje kubwira Housna ko abashyitsi baje bari muri salon.

 

Twese twahise tujyana muri salon kureba uwo mushyitsi.

 

Ariko nkikubita amaso uwo musore, umuhungu wa Fatina, sinabyiyumvishaga ndetse na Housna byaramutunguye nuko twese duhita tuvugira icyarimwe izina rye tuti:….

 

Ese uyu musore bose bazi yaba ari nde?

 

 

Biracyaza…

6 comments

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s