Ubuzima

Hawa: Agace ka 19

-Housna mbwira ndakumva ndi murumuna wawe urabizi

-Sha maze iminsi itanu ntegereje imihango none mfite ubwoba ko naba ntwite!! rwose iyo mbaze igihe yagombaga kuba yaraje kirenzeho iminsi itanu

 

Nahise ncurika umutwe nsekera mu bipfunsi. Numvaga naguruka kuko umugambi wanjye wari ugezweho. Niba yarabuze imihango, uko byamera kose aratwite. Gahunda zanjye ziri kugenda ku murongo nshaka zose

 

-Ndumva wahita upima ukareba niba utwite Housna

-None se ninsanga ntwite ndakora iki Hawa?

-Eeeeh! Nyumvira uyu. None se iyo umuntu atwite akora iki nyuma?

-Arabyara. Ariko se abantu bazavuga ngo iki? Gutwita ntabana n’umugabo bazavuga ngo mbyaye ikinyendaro. Ntangiye kumva isoni, ikimwaro n’ubwoba

-Ibyo wakabaye warabitekereje rero mbere, uyu si umwanya wo kubitekerezaho. Reka rero kwitesha umutwe kuko ntacyo bihindura

-Hawa sha ndashaka ko umfasha.

-None se ushaka ko ngufasha iki koko?

-Sinifuza kubyarira mu rugo rwose. Mbabarira uzanyumvishirize musaza wawe twihutishe ubukwe rwose.

 

Ibi nari mbyiteguye kandi ni byo nashakaga kuko Housna ndamuzi ntiyatinyuka kubyarira iwabo. Ikimbabaza ni uko mba namwigizeho malayika atazi ko ndi shitani y’amahembe. Njya nibaza aramutse avumbuye ko byose ari jye ndi inyuma yabyo uko byagenda.

 

-Niba ari ibyo ushaka biroroshye. Paul aragukunda byasaze ndabizi neza. Ahubwo uhite ubimubwira unabwire iwanyu ko ubukwe buri vuba

-Hawa! Wagirango wari ubitegereje ariko? Ubundi se ko ntarapima wamenya ute ko koko ari byo?

-Ndabizi yewe uratwite. Ayiiiii ngiye kuba nyirasenge na muramukazi w’abantu vuba aha.

 

Housna twagumanye akanya gato dukomeza kuganira nuko atashye mubwira kuza kunyura kuri farumasi akagura agakoresho ko gupima ko atwite

 

Mbega umunsi wambereye mwiza. Nawe se dore mu gitondo nakubitanye n’inkuru nziza yuko fiyanse wa mukuru wanjye Assia yatsinze muri betingi none akaba azahabwa akayabo k’amafaranga nyuma yo gutemberezwa ubufaransa, none dore n’inkuru nziza nari ntegerezanyije amatsiko yuko Housna atwite ihise yituramo.

 

Mu minsi micye rwose ndumva nzaba ndi mu mahanga ndi kumwe na Ibrahim wanjye turi kuryoha mu mafaranga y’abakire.

 

-Housna ukimara kubona ibisubizo uhite umbwira sha. Nshaka kuba uwa mbere wo kumva inkuru nziza, na mbere rwose ya papa w’umwana, Paul.

-Yego Hawa rwose humura amakuru ndayaguha mbere y’abandi dore ni wowe nkoramutima ngira imba hafi inamenya ibyanjye byose

 

Naramuherekeje arataha nanjye nsigara aho ntegereje

 

Gusa atarampamagara Paul yaratashye avuye ku ishuri dore ko yari yaratangiye kwiga kaminuza, nuko amashyushyu aranyica numva iyo nkuru ntakomeza kuyihererana. Nahise mwakira nkoma amashyi nishimye cyaneeeeee

 

-Nyakubahwa munyeshuri nimuze mbashimire igikorwa cy’intashyikirwa mwamaze kugeraho

-Hum. Hawa ngaho se ncira ku mayange. Ngo bimeze bite se?

-Vuba aha ugiye kwita papa w’umuntu

 

Gusa nkimubwira gutyo aho kugaragaza ibyishimo nahise mbona ahise ahinduka mu maso, agaragaza gutungurwa no kubabara

 

-Housna yakubwiye ko atwite?

-Yego rwose yavuye hano mu gitondo yabimbwiye. Ko bitagushimishije se?

-None se yakubwiye ko inda atwite ari jye nayimuteye?

-Oya byo ntiyabimbwiye ariko se ko ari wowe mukundana yaba ari iya nde? Yananyibwiriye ngo nkwinginge muhite mwihutisha ubukwe?

-None se Hawa, ko nabonanye na we kandi nkaba narakoresheje agakingirizo, iyo nda yaba yaranyuze hehe? Koko yakubwiye ko atwite cyangwa uri kumuhimbira ushaka kumenya ahubwo ko twaryamanye?

-Ariko Paul nzakugire nte koko? Twapanze kuva kera ko kugira ngo gahunda zanjye zose zigende vuba kandi neza ugomba kumutera inda none ngo wambaye agakingirizo koko? Uzaba injiji kugeza ryari? Nagatangaye impamvu nubundi yatinze gutwita

-Hawa sinkiri muri gahunda zawe nahinduye ibitekerezo. Housna ndamukunda rero sinamutera inda hejuru y’inyungu zawe. Nibinabaho kuko ntahamya ko atwite koko bizabe ku bwe, atari ku bwawe

 

Nahise ngwa mu kantu. Umuntu ni mugari pee. Na Paul nari nizeye atangiye kunyigarika gahunda zacu akazihindura atambwiye? Burya koko uwo wizeye ni we ukugambanira akaguhemukira. Mpise mbona ko ku isi ugomba kwiyizera wowe ubwawe, ukanizera Imana gusa niyo idahinduka. Aha sinavuga ngo Imana hari icyo ikimfashije kuko ibyo ndi gukora ni ubuhemu, ahasigaye ni jye wo kwimenya nkaniyizera ndabona abantu batangiye kumpinduka

 

-Paul, wahinduye gahunda zo dufitanye uranyihorera none ubu ni bwo ubimbwiye?

 

-Umva Hawa. Housna ni inyangamugayo, aracyeye ku mutima, ni imfura, ni umugwaneza, kandi yuzuye ubumuntu. Ntabwo ari umuntu wo kugirirwa nabi. Ahubwo nakumenyeshaga ko vuba aha nzamubwira byose uko byatangiye. Sinshaka urukundo rwubakiye ku kinyoma ntaho rwazangeza. Nshaka ko nkundana na we nkeye ntacyo nishinja

 

Aya magambo ya Paul yatumye ntengurwa ndatitira. Ibyo maze imyaka mpirimbanira byose ashaka biyoyoke koko?

 

-Paul tekereza neza mbere yo gufata umwanzuro udahubuka nawe ukabihomberamo. Numubwira ukuri nawe azahita akureka nanjye ahite anyanga. Si wowe wahoraga umbwira ko mu gushaka umunezero n’inyungu nta kuzanamo amarangamutima? None ushaka kungambanira? Tekereza ku mashuri ari kukurihira, azahita ahagarara. Tekereza ku mipango yose nari mfite izahita ishya.

 

 

Paul yaranyitegereje mu maso mbona ababaye nuko yitsa umutima cyane arambwira ati:

 

-Hawa uravuga ukuri. Nzaceceka sinzamubwira. Ariko sinzaceceka kubera amashuri anyishyurira ahubwo nzaceceka kubera wowe kandi ngirire ko iyi nzira ari wowe wayimparuriye. Gusa umenye ko urukundo nkunda Housna rukura umunsi ku wundi kandi iyo nibutse aho byahereye umutima urandya. Naho iyo nda uvuga rwose si iyanjye. Simbyumva nako

-Nanjye ndumva bintunguye pee. Housna uko muzi ntabwo afatafata. Reka nze njye gushaka amakuru nyayo ndaza nkubwira

-Sawa Hawa

 

 

Yahise ajya mu cyumba cya nanjye nsigara mwibazaho. Nubwo anyemereye ko atazabivuga ariko nanone kuba abitekereza nabyo ngomba kubyitondera. Ntangiye kumutinya rwose. Gusa ndi hafi yo gutsinda, ubukwe bwe ni bwo nshingiyeho naho butabaye byose byaba birangiye.

 

Akimara gukora ubukwe nzahita njya hanze y’igihugu nibanire n’uwo nkunda Ibrahim.

 

Ariko se nanone iyi nda ya Housna yo ko itangiye kuzamo ibibazo? Niba atari iya Paul ni iya nde?

 

Hari gahunda A, iyo yanze ufata gahunda B. ngomba gutegura gahunda B hakiri kare kandi yo noneho nzayipanga jyenyine ntabwo Paul agomba kubimenya

Ariko mbere ya byose reka mbanze menye neza amakuru nyayo

 

Nahise njya mu cyumba mfata agasakoshi nambara sandali njya kwirebera Housna dore we yari yatinze kumpamagara.

 

Ese aratwite koko? Nonese agakingirizo kari kacitse? Ese ntatwite? None se ko yabuze imihango? Niba atwite se ni iya nde?

 

Ntuzacikwe ubutaha.

3 comments

  1. wabona housna yaramenye ubugome bwa mushutiwe hawa akaba yaramubeshye ko atwite ari ukumwinja none amagambo yamubwite igihe yaraje kumuganyira biragaragazako ashobora kuba yamuvumbuye

    Like

  2. Huum yewe naho Paul azabana na Housna ntacyo Hawa azungukiramo.Kuko abantu bibeshya ko ubukire bw'umuvandimwe ari ubwabo.Reka da ubukire ni ubw'umuntu ku giti cye.Kandi gukira neza ni ku mutima.

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s