Ubuzima

Hawa: Agace ka 18

-Ufite iyihe gahunda Hawa

-Sha ni ibanga ryanjye

 

Ibyumweru bine byarashize urukundo rwanjye na Ibrahim rugaruye uburyohe rwahoranye. Gusa nyina ntabwo arabyumva neza ibyo kwiyunga kwacu. Ashobora kuba akindakariye. Ariko ashaka yabyakira kuko mu minsi iri imbere nzaba ndi umukazana we. Icyangombwa ni uko umuhungu we mukunda na we akankunda.

 

Usanga henshi abakazana na ba nyirabukwe badacana uwaka kandi wagenzura ugasanga nta kintu kigaragara bapfa. Ndetse umuhungu niwe bigora kuko iyo abogamiye ku ruhande rw’umugore we nyina aravuga ngo umugore yaramuroze, yabogamira kuri nyina, umugore ati uzambwire niba ari jye washatse cyangwa mabukwe ari mukeba wanjye, nuko bigasaba umugabo kwigengesera kugirango urukundo rwa bombi arugumane.

Ariko iyo umukazana yemeye kugendera munsi y’ubushake bwa nyirabukwe, cyane cyane iyo batuye begeranye, babana neza. Ariko habaho n’abagore b’inshege usanga bazira ba nyirabukwe niyo yaba ari umuntu mwiza gute.

 

Mama ahora atubwira jyewe na Assia ko iyo ushatse umugabo, uba winjiye mu muryango we kandi cyane cyane nyina iyo akimufite aba agiye gusimbura mama wawe, akagufata nk’umwana we. Abikora ashaka kurengera umuhungu we, niyo mpamvu wowe mugore mu kuzana amahoro mu rugo rwawe hari ibyo uba usabwa kwirengagiza kugirango amahoro atahe. Gusa nanone wabona hari uburenganzira bwawe buri guhonyorwa ukabiganiraho n’umugabo wawe, utuje kandi mu neza n’amahoro utagiye ku musozi gutongana na nyokobukwe. Ubundi umwana akomeza kuba umwana imbere ya nyina. Rero iyo abona ushaka kumumutwra burundu niho havuka ibibazo

 

Ariko nanone ba nyirabukwe baba basabwa gufata abakazana babo nk’abana babo bwite kandi bakumva ko atari abatagatifu yanamukosereza ntiyumve ko ishyano riguye akamuhana nk’uhana umwana we.

 

Nka Ibrahim ukuntu akunda nyina, byari bigiye gutuma dutandukana burundu kandi ndamwumva pee. Abagore dukwiye ibyo kubyumva niyo mpamvu iyo tutabyumvise neza buri wese agakurura yishyira haza amakimbirane ariko iyo mubyumvise neza mwese urukundo ruraza rukaniyongera ndetse hari abagira ba nyirabukwe bababera neza nka ba nyina bababyaye.

 

 

Nanjye ndasabwa kongera icyubahiro ngomba mabukwe nkasibanganya uko namwitwayeho wa munsi. Ku bwa Ibrahim nakemera nkanoza mabukwe ibirenge ariko urukundo rugasagamba.

Ijwi rya Assia niryo ryankuye muri ibyo bitekerezo

-Bite Hawa. Ese basi niba warabuze akazi wabuze n’aho usaba kuba wimenyereza akazi byibuze? Kwirirwa wicaye mu rugo wowe ntibikurambiye koko?

-Ese ni nde wakubwiye ko nta kazi ngira koko? Ubwonko bwanjye bukora amasaha 24 kuri 24. ndetse nkora kukurusha

 

Assia ntiyumvaga ibyo nshaka kuvuga. Ahindura ikiganiro

 

-Fatuma yabwiye mama ko agiye gushyingirwa. Ngo agiye gushaka umugabo w’umukire cyane

 

Nigize nk’aho ntabizi

 

-Eh. Ndumva ari umunyamahirwe

-Ahaa. Azagire amahirwe amubere umugabo mwiza. Abagabo bakize akenshi usanga bategekesha igitugu bitwaje ko wasanze ntacyo babuze ndetse bakaniyemera cyane

 

Assia yamaze kwitegura asohoka mu cyumba ajya mu kazi. Nibajije impamvu nzitwaza ngo sinjye mu bukwe bwa Fatuma. Ninjyayo, Housna azabifata nabi kuko nzaba nshyigikiye uwamutwariye umugabo kandi nanone nintajyayo mama na Assia bazabifata ukundi. Ubu se nkore iki? Sinshaka ko bamenya ko ugiye kubana na Fatuma yahoze ari fiyanse wa Housna. Mama ni umuhanga cyane yashaka kumenya uko byagenze ngo batandukane ugasanga bibaye birebire. Kandi rwose sinshaka ko amenya ubutiriganya bwanjye. Nari nkiri kubyibazaho mbona Assia agarutse mu cyumba

 

-Assia ntiwagiye mu kazi?

-Oya Hawa. Mpamagaye boss musaba uruhushya kuko ibyishimo mfite sinashobora gukora

-Ushimishijwe n’iki se?

-Cheri wanjye ambwiye ko yari yabetinze none akaba yariye amafaranga menshi. Aje kundeba ngo tujyane ku cyicaro gikuru

-None se muraba mugiye gukora yo iki?

-Uburyo yari yabetinzemo utsinda abanza kujya mu Bufaransa gutemberezwayo, noneho amafaranga yatsindiye akayahabwa agarutse

-Ubwo rero azabanza ajye mu Bufaransa ku itike yahawe, arare aho yishyuriwe, nagaruka anahabwe amafaranga?

-Cyane rwose. Ndumva bindenze. Hehe n’ubukene

 

Assia yari yishimye cyane kandi nanjye byaranshimishije. Yahise ampobera cyane ubona ko ameze nk’utuye umutwaro.

 

Hagati aho terefoni yanjye yahise isona

 

-Allo Housna bite?

-Ndi mu nzira nje iwanyu kukureba

-Ni amahoro se/

-Ndakubwira nimpagera

 

Ubu se kandi aje kumbwira iki gitumye aza hutihuti? Umubano we na Paul wo rwose ubu ni ntamakemwa. Ahubwo ntegereje ubutumire bwabo bw’ubukwe. Ubukene bwa Paul ntacyo butwaye Housna kuko we ntacyo abuze ndetse yanemeye kumwishyurira kaminuza kuko Paul yize ayisumbuye gusa.

 

Gusa ndibuka ko amakuru yerekeye uburumbuke bwe nayahaye Paul yose. Ahubwo ndibaza impamvu ntarumva ko Housna atwite? Kuko bitewe nuko imihango iyo ije imubabaza, ntajya abimpisha. Burya hari ibintu byoroheje tubwira inshuti zacu kandi bishobora kudukoraho tutabizi. Ntawe wari ukwiye kubwira uko ukwezi kwawe kureshya ngo witwaje ko muri inshuti kuko ashobora kubibwira undi ukaba wabitegerwamo ugaterwa inda mu buryo utacyekaga.

 

Yaraje arakomanga

 

-Ni karibu Housna. Ni amahoro se?

-Banza unyemerere ko ibyo ngiye kukubwira biguma hagati yacu

-Ese wambwiye?

-Sha mfite ubwoba n’isoni nabuze aho nkwirwa

-Housna mbwira urabizi ndi murumuna wawe urabizi ntawe nabwira ibyo wambwiye

-Urabona…

 

 

Ese Housna ni iki cyamuteye isoni n’ubwoba?

 

Biracyaza

3 comments

  1. Jesus ubuse nako bigenze bite Ndabona umunt uzagira ingaruka zurukundo ari john gusa nadahinduka umchr we azahinduka kuko hagati yabo ntarukundo ruhari

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s