Ubuzima

Hawa: Agace ka 17

Namaze iminsi ibiri kwa Ibrahim nuko dataha ariko natashye ntabishaka ahubwo mama yari yambujije amahwemo ngo nintahe cyangwa mubwire niba nishyingiye abimenye.

 

Nubundi nagiye kureba Ibrahim mama atabishyigikiye kuko we yifuzaga ko nahamagara Ibrahim akaza tukabiganiraho iwacu.

Kuri we ni ikizira kuba umukobwa yasura umuhungu bateganya kubana akararayo kuko ngo baba bariye ubukwe bubisi.

Yambwiraga ko gushyingirwa ukiri isugi bigira agaciro mu rugo rwawe kandi umugabo akabikubahira

 

Ariko jyewe siko mbibona. Yego mu muco no mu madini anyuranye gukora imibonano utarashyingirwa ni icyaha, ariko jye numva aho gutakaza ubusugi bwanjye ku muntu ngo ni uko yambereye umugabo gusa, nabutakaza ku muntu nkunda, igihe numva mwishimiye niyo tutabana. Erega ushobora gushaka uwo udakunda, nka Fatuma ugiye kubana na John kubera amafaranga. Ubwo se uwo kubana nawe utari isugi byaba bikubwiye iki?

 

Ab’ubu dushinjwa kwica umuco ariko usanga bigendana n’iterambere ndetse n’ubwuzuzanye dore ko wasangaga umusore kuba yatakaza ubumanzi bitari ikibazo ariko umukobwa gutakaza ubusugi bikaba ikibazo nkaho bose atari abantu. Icyakora iyi ni imyumvire yanjye bwite, ariko ukibufite yabukomeraho, wasanga uwo bazabana azaba akeneye ukiri isugi.

 

 

Kwemerera umuntu kuba ari we mukorana imibonano mpuzabitsina bwa mbere ni ibintu bisaba kubanza kubitekerezaho, rero gutwarwa n’irari rya gisore gusa si byiza ahubwo banza umenye agaciro uwo mugiye kubikorana azabiha, cyangwa umubano uri hagati yanyu. Twe abakobwa iyo tudakurikiye inyungu turyamana n’umuntu dukunda mu gihe basaza bacu bo bashobora kubikora batanagukunze ahubwo ari irari ry’umubiri gusa.

 

Mama rero yari afite ubwoba ko kumarana iminsi na Ibrahim bizatuma ndyamana na we, aha rero yari yahibeshye kuko nubwo navuze biriya, ubusugi bwanjye mbukomeyeho nzabuha umugabo wanjye gusa. Yego nkunda Ibrahim ariko ntaraba umugabo wanjye. Icyo dukora turasomana, nkamukorakora, ariko bikagarukira aho. Yego amajoro abiri biba bigoye ndetse ku musore ho ni ikibazo cyane ariko uburyo Ibrahim yabyihanganiye byanyongereye imbaraga zo kumukunda kurutaho.

 

Ndiyo, twaganiriye ku bijyanye no kubana. Yambwiraga ko ubwo yamaze kubona akazi noneho twabana jyewe nkazagashaka turi kumwe. Ariko jyewe namusabye ko yakihangana agategereza kuko mfite indi mipango.

 

Natashye nishimiye ko namaze kwiyunga n’uwo nkunda. Ngeze mu rugo sinahise ndyama ahubwo nategereje Paul ngo aze ambwire aho gahunda ze na Housna zigeze. Nashakaga nanjye kujya kumureba bucyeye ngo nongeremo akariro. Mu gihe ngitegereje Paul nibwo Assia yazaga azanywe na fiyanse we kuri ka moto ke gashaje. Akundana n’umukanishi utarize ngo anarangize amashuri yisumbuye. Nubwo ari we Assia akunda ariko yirengagije Emile, umusore ufite amafaranga wamuterese kuva kera. Nakomeje kurwanya umubano wa Assia n’umukanishi ariko nyuma nza kubireka kuko nasanze urukundo rusanga uwo rushatse. Amaze kumugeza mu rugo yaragiye nuko nsigarana na Assia

 

-Ndabona watashye. Urugendo rwagenze rute se?

-Sha byari byiza cyane twariyunze

-Ndanyuzwe ubwo mwiyunze. Ubwo yabonye akazi se ubu ntimugiye guhita mubana?

-Oya akazi ke siko ndambirijeho mfite gahunda nziza ntegereje

-Iyihe gahunda Hawa?

 

Ese arayimubwira cyangwa ni ibanga?

 

Ntuzacikwe ubutaha

2 comments

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s