Ubuzima

Hawa: Agace ka 15

-Ngo iki?

-Mama Ibra, ibyo muvuga ni byo koko?

-Mama Hawa, simba mu majyepfo na Ibrahim. Ejobundi ni we wanyiterefoneye arabimbwira. None se Hawa si we wamwibwiriye ko byarangiye koko? Afite rero uburenganzira bwo gukundana n’undi

-Oya mama sinari nkomeje naramukinishaga. Mbabarira umbwire aho atuye. Imyaka itatu twakundanye sinakemera ko iba imfabusa.

 

Papa we yahise afata ijambo

-Mama Ibra, bwira Hawa aho Ibrahim akora unamuhe nimero ye. Ibrahim ni we ugomba kwifatira umwanzuro si twe tugomba kuwumufatira

 

Bampaye amakuru y’aho akorera banampa nimero ye, nuko turataha. Naratekereje nsanga ntagomba kumuhamagara. Ni ngombwa ko ikibazo dufitanye tugicyemura imbonankubone nubwo intera iri hagati yacu ari ndende nzihanganira urugendo. Ahubwo Paul yihutishe ibintu nawe arongore Housna vuba aduhe amafaranga twigire hanze jye na Ibrahim. Abakobwa ndabazi ubwo babonye abonye akazi batangira kumwikururaho kandi atagafite bari baramwanze ari jye mukunda gusa. Si ukwibeshyera nubwo nkunda amafaranga ariko nkunda na Ibrahim rwose.

 

Mama yabonye agahinda kanyishe arambwira ati: “humura Hawa. Niba Ibrahim ari uwawe azakugarukira”

 

Natangiye kumva ubwoba. Ese niba bunyishe nta kintu ndabona, ubu koko Housna afata John na Fatuma koko umutima we wari umeze gute?

 

Hagati aho Fatuma yagiye kureba papa wa John amubwira byose ko abizi, nuko umusaza yumvisha mama John ko bagomba kureka umuhungu wabo agashaka uwo umutima we ushaka. Ubukwe buri hafi kuba.

 

Nararyamye ariko burinda bucya ntagohetse. Naraye ntekereza kuri Ibrahim nibuka bya bihe byiza twagiranye, nubwo twari dukennye ariko twari twishimye. Yari azi kunshimisha akanezeza. Niyo mpamvu ntawe ukwiye kumuntwara.

 

Amahirwe ni uko ku ruhande rwa Paul na Housna byagendaga neza. Housna yari yarambwiye ko asigaye akunda musaza wanjye cyane, nanjye nkongeramo umunyu. Nanamubwiye ko John agiye gushyingiranwa na Fatuma, kugirango arusheho nawe kubijyamo cyane. Gusa sinari nzi ko ibyo ndi gukora byose bishobora kuzankururira ibibazo. Byose ngo nkurikiye ubutunzi.

 

Bucyeye nasuwe na Baptiste, ukomeza kuntereta kandi naramuhakaniye rwose. Gusa kuko numvaga ntameze neza nari nkeneye umuntu tuganira akanya nuko ndamwakira muha karibu. Twaganiriye byinshi ambwira ubuzima bwe.

Baptiste yari yararerewe mu muryango wamwakiriye. Nyina wamureze yamubwiye ko yamukuye mu kigo cy’abihayimama. Kuva akuze ahora akora uko ashoboye ngo amenye ababyeyi be ba nyabo. Gusa uko agerageje kose birangira byanze ariko ntacika intege. Yizera ko niba ababyeyi be batarapfuye amaherezo azababona. Namubwiye ko igihe nikigera Imana izabikora.

 

Naje rero gufata umunsi nyawo wo kuzajya gusura Ibrahim. Nasabye Charles kuzanjyana kuko yari afite imodoka. Kandi nawe yari buhite asura papa we na bene se kuko ari ho babaga. Kuva se na nyina batandukana ngo yasuraga se kabiri cyangwa gatatu mu mwaka. Mu kugenda twagiye tuganira.

 

-Ese Charles ko utaranyereka inshuti yawe?

-None se nzakwereka uwo ntagira

-Nawe wimbeshya. Umusore mwiza nka we koko

-Ni byo Hawa. Uwo nakunze ntankunda we

-Kubera iki se

-Sha yambwiye ko umutima we yamaze kuwuha undi

-None se niba nyine yarafashwe kuki udashaka undi?

-urukundo sha rujya aho rushaka

-Aho ndakumva Charles, nanjye ndabizi cyane

 

Twageze mu mugi bwije dusanga aho Ibrahim akorera bafunze. Twagiye gufata ibyumba muri hotel, bucyeye tujyana na Charles iwabo. Tubwira umwe muri bene se uko bimeze nuko ajya aho batubwiye ko Ibrahim akorera kugirango amenye amakuru neza. Ubwo abakozi batahaga yakurikiye Ibrahim bwombe, amenya aho ataha nuko bugorobye atuyoborayo.

Bagumye hanze y’igipangu ninjira jyenyine. Narababwiye bitahire, ibisigaye ndabyimenyera.

 

Igipangu abamo cyari kirimo amazu atatu. Nahise negera umuryango wa mbere. Ninsanga atari ho, ubwo ndajya ku wundi muryango.

 

Narakomenze nuko nyuma y’umwanya muto barakingura.

 

Uwaohotse yari umukobwa mwiza, akenyereye igitenge mu mabere.

 

Umutima wanjye wahise usimbuka. Nizere ko atari ho Ibrahim aba.

 

Nahise mubaza nti ese Ibrahim aba mu wuhe muryango?

 

Ahita ambaza ati:..

 

 

Ese yamubajije ate? Ese ni wo muryango Ibrahim abamo cyangwa ni umuturanyi?

 

 

Ntuzacikwe ubutaha.

3 comments

  1. Mbega Hawa ugiye kurwar'umutima weeee!!! Burya koko babivuz'ukuri icyo ubibye nicyo usarura

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s