Ubuzima

Hawa: Agace ka 14

Ubwo Paul yagarukaga yazanye inkuru y’incamugongo.

-Paul, wamubonye se?

-Oya ahubwo nasanzeyo nyina. Ngo yabonye akazi mu ntara

-Akazi? Mu kahe karere se

-Ntabwo yabimbwiye rwose. Kandi sinashakaga ko amenya ko ndi musaza wawe. Nanamusabye nimero ye asigaye akoresha arayinyima gusa ansaba gusiga iyanjye akazayimuha

Nahise nibuka ko ubwo duherukana yambwiraga ko hari aho yasabye akazi ariko bataramusubiza. Nta yandi mahitamo mfite ngomba kureba mushiki we niwe wenyine wamfasha kumugeraho. Nahise njya kuri kaminuza yigaho ntegereza ko basohoka.

Naramwinginze bishoboka ariko yanga kumpa nimero nshya musaza we asigaye akoresha.

-Wasuzuguye mama bikabije ugerekaho kutwita abatindi unakubita musaza wanjye umuhora ubusa. Nta makuru ye na macye naguha rwose

Mbega ngo umujinya nagize urambyarira amazi nk’ibisusa. Naratashye ndaryama ariko ubwo Assia yazaga avuye mu kazi abona ko nababaye

-Hawa wabaye iki ko utishimye?

Namubwiye uko byangendekeye byose ntacyo muhishe

-Kuva na kera wahoraga usuzugura Ibrahim nyamara we agakomeza akakwirukaho. Ubonye bidahagije ugerekaho gutuka nyina none dore umuryango we wose wakwanze. Hawa ushaka wahinduka

-Iyaba byibuze namenyaga aho Ibrahim akorera

-Ntibigoye ndumva mfite agatekerezo

-Akahe se

-Nzajyana na mama kwinginga nyina wa Ibrahim. Ubwo mama ari umuntu mukuru wenda nyina wa Ibrahim azamwumva

-Urakoze cyane Assia. Burya uzi ubwenge disi nubwo mba nkwita akajiji

-Mba nakwihoreye ariko mba ntekereza. Ese ubundi ko washakaga ko mutandukana ubundi wahinduye ute ibitekerezo

-Sha umutima wakomeje kumunyishyuza mbona ko nibeshyaga kubaho ntamufite ntacyo byamarira.

Nakomeje gushimira Imana yandinze guhura n’umugabo w’umukire kuko nari guhita mwizirikaho ariko nyuma nkazicuza kubera kubana na we tudakundana. Rwose nkunda Ibrahim nubwo ari umukene kandi mbona ntawundi wankunda kurenza Ibrahim. Byibuze we aranzi nanjye ndamuzi. Kandi uretse kudashima kwanjye, ntacyo yanyimye agifite pee.

Ese ubundi ubu urushyi namukubise nirwo rwateye ibi byose cyangwa ahubwo uko nitwaye kuri nyina ni byo ndi kuzira? Kuko rwose Ibrahim akunda nyina kurenza ibindi bibaho byose, ku buryo gusuzugura nyina abyanga urunuka.

Mama na mukuru wanjye hamwe nanjye umugoroba umwe twafashe urugendo tujya iwabo wa Ibrahim. Nahoraga nsuzugura mama na mukuru wanjye none nibo bahangayikiye ko nasubirana na Ibrahim. Ndetse na musaza wanjye Paul yari yatangiye kubijyamo nuko yasanze Ibrahim adahari. Ibi byahise binyereka agaciro k’umuryango n’ubuvandimwe. Umuvandimwe nyawe ntiyita ku bibi wamukoreye byose ahubwo iyo rugeze aho rukomeye yirengagiza byose akagutabara.

Ibi byampaye irindi somo.

Twageze iwabo wa Ibrahim dusanga papa we na mama we bose barahari. Kuko nari ndi kumwe na mama, byatumye nyina wa Ibrahim atanshushubikanya anyirukana. Tumaze kubasuhuza mama yahise afata ijambo:

-Uyu mugoroba tuje hano kugirango tubasabe mubabarire umukobwa wanjye Hawa kubera imyitwarire mibi yabagaragarije. Ntabwo nahise menya uko bimeze bikiba niyo mpamvu twatinze. Murabizi ab’ubu bajya badutungura bakagira imyitwarire idasanzwe irenze iyo twari tubitezeho. Ubusanzwe Hawa siko ateye, ni umujinya wabimukoresheje. Ndabinginze, Hawa ni umwana wacu, umwana wanyu, mumugirire imbabazi

Mama wa Ibrahim yasabye umugabo gusubiza ariko umugabo arahakana amubwira ko ari we ugomba kugira icyo avuga nuko asubiza agira ati:

-Ngushimiye intambwe uteye. Ibi birerekana ko ubusanzwe wareze umukobwa wawe neza ariko uburere wamuhaye akaba atarabukurikije. Ni gute atinyuka gukubita umugabo, noneho fiyanse we? Ni gute atinyuka kuntuka? Niyo ntamubera nyirabukwe ariko ndamuruta ndi mukuru yabinyubahira. Akanagerekaho kutwita abakene koko? Ese uko ubizi hari uwambara umwe yanze ibiri? Gusa ku bwawe, ndamubabariye.

-Urakoze cyane mubyeyi. Hawa, pfukama usabe imbabazi mama wa Ibrahim

Aha naho mama arakabije. Amavi yanjye meza koko nyapfukamishe ku butaka? Ariko kuko amategeko arusha amabuye kuremera narapfukamye. Namaze akanya nuko nsaba mama wa Ibrahim kumpa nimero za Ibrahim

-Ibrahim yabonye akazi mu majyepfo. Ariko sinaguha nimero ze kuko ari kugerageza kukwikuramo no kukwibagirwa. Rero nziguhaye wamutesha umutwe umuhamagara kenshi. Wavuze ko utamushaka kuko ari umukene. None abonye akazi, ushaka musubirane? Nako unabimenye ko ubu ari gukundana n’undi rwose

-Ngo iki?

Biracyaza…

3 comments

  1. Hawa,urinuba ngo upfukamye Ku butaka kdi uri gusaba imbabazi!!!!Nta matwi ugira pe!Ariko tegereza n'ibindi biracyaza ubundi wumirwe!

    Like

  2. Kubabarira ningenzi kuruta gutangira urugendo utazi uwo mugiye kurutangira byibuze hawa baramuzi ko arakara kd yasabye imbabazi

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s