Ubuzima

Hawa: Agace ka 13

-Mbwira nguteze amatwi

-Hawa, ababyeyi ba John ntibanshaka. Nyina yaravuze ngo sinamubera umukazana narabaye umukozi wabo

-Ese abakene ni twe tudakwiye kubona abagabo bakize? None se John we abivugaho iki?

-We ibyo iwabo bavuga ntabyitayeho

-Ndumva rero nta kibazo kirimo

-Ikibazo kirahari sha. Urabizi ngiye kubana na we nkurikiye ubukire bw’iwabo. Niba batanshaka nitumara kubana bazamurakarira bwa butunzi nkurikiye na we ntazabubone.

-Ndumva ibyo mbifitiye igisubizo Fatuma

-Koko se Hawa? Mbwira rero

-Uzajya kureba papa wa John nuko umubwire amabanga uzi

 

Nahise mbwira Fatuma inkuru y’uko papa wa John afite abana babiri hanze

 

-Eh. Afite undi muryango mu ibanga noneho?

-Uko mbikubwiye niko bimeze. Uzamubwira ko natagushyigikira uzashyira ku karubanda ayo mabanga yose

-Nabyanga se

-Hari amahirwe 90% ko azabyemera. Na cyane ko bizaba bimuguye hejuru kandi kikaba cyanaba igisebo kuri we. Ikindi kandi iriya mitungo buriya ikomoka kuri mama wa John, umugabo nta ruhare runini abifiteho. Niyanga uzavuga ukuri umugore abimenye basabe gatanya umugabo nawe atahe amara masa. Ibyo rero arabizi, azirinda ko byamubaho yemere kugushyigikira ubane n’umuhungu we. Gusa nyine uzajye uhora witeguye ko umunsi umwe nawe azihorera.

 

Nahise mbona Fatuma acyeye mu maso. Inzira namuhaye azakurikiza yari yiteguye kuyinyuramo ariko bikagenda uko ashaka.

 

Amaze gutaha hashize akanya gato Paul nawe araza antekerereza muri macye uko gusohokana na Housna byagenze

 

-Hawa sha ndemeza ko Housna yamaze kunkunda

-Noneho mwavuze ingingo zifite ireme?

-maze nanasogongeye. Uzi ko namusomye akemera sha. Twamaze nk’iminota itanu umunwa ku wundi rwose

-ubwo nizere ko utazasubira kuri babandi bazunguza ibiraha mu muhanda!

-Sinzi niba nibeshya ariko rwose uriya mukobwa nanjye ndi kumukunda cyane

-Nibyo byiza Paul. Byibuze nanjye ndahita numva ntuje

-Ntabwo nifuza kuzatandukana na we rwose. Aramutse ahubwo abivuyemo akanyanga ubanza nahita ndwara

-Si wowe se ujya umbwira ko iyo ukurikiye ubutunzi nta marangamutima ugomba kuzanamo. Fatirana ihene igihebeba ubundi mubane vuba

-Ario ntukanshuke nawe. Mu byumweru bingahe tumenyanye ngo tubane koko? Abantu babyibazaho

-Uzashake impamvu ituma mubana byihuse. Mfite agatekerezo

-Mbwira ndakumva

-Buriya Housna ntacyo ajya ampisha. Nzi igihe agira mu mihango, tuzagiheraho tumenye neza igihe cye cy’uburumbuke ubundi umutere inda. We ubwe azakwisabira ko mubana inda itaragaragara

-Eeeh. Ndagutinye noneho. Uzi ko ubwenge ukoresha mu bucakura ubukoresheje mu mushinga wunguka utahomba

-Umushinga wanjye wunguka ni uko ubana na Housna ubundi ngahita nanjye njya gutura Amerika cyangwa Iburayi, ndi kumwe na Ibrahim

-Ahubwo uranyibukije ejo nzajya kureba Ibrahim wawe

-Uzakore uko ushoboye muzane hano

-Ndabikwemereye rwose

 

Ndumva nkumbuye Ibrahim rwose pee. Koko umenya agaciro k’umuntu iyo atagihari. Iki ni ikimenyetso ko mukunda by’ukuri. Erega urukundo narwo ntirutoranya ni cyo mpfa na rwo. Nawe se ugasanga wakunze umuntu ubizi ko ari umuhehesi, indaya, umujura, bihemu, umwambuzi, ukamwizirikaho hakaza abandi ukabakatira. Ugakunda umukene nka Ibrahim ariko ukanga Charles na Baptiste koko? Wa rukundo we urantangaza.

 

Bucyeye Paul yaragiye kwa Ibrahim ariko ubwo yagarukaga yazanye inkuru y’incamugongo.

 

Ese iyo nkuru ni iyihe?

 

Biracyaza…

8 comments

  1. hahah!!! Paul abazunguzayi bibiraha arabakatiye ntawe azongera gutereta kuko yafatishije umukire hahah!

    Like

  2. hahah François!!! Paul rwose ingorofani yahindutse indege ntiyakongera kwiteza abazunguzayibibiraha cyangwa abayede bakoranaga kwishancie hihihi! lmana izandinde gukira gutyo.

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s