Ubuzima

Hawa: Agace ka 9

Ubwo nageraga kwa Fatuma nasanze ibintu bye byose biri mu kajagari

 

-Uraho Fatuma

-Uraho Hawa

-Aka kajagari se bite iwawe?

-Icara nguhe inkuru nziza wowe

-Iyihe se

-Ubu ndi kwimuka

-Ugiye hehe se kandi

-John yankodeshereje inzu nziza

 

Byarantunguye cyane

 

-Fatuma ngo iki? Uzi ko undenzeho. Mu mezi abiri yonyine ageze aho akwishyurira inzu?

-Niko bimeze rwose. Yampaye sheki ngo nishyure umwaka wose. Hano mba yarambwiye ngo kuhansura bimutera isoni. Erega yaguye mu rukundo. Wa mugani w’imvugo y’ubu ari mu mandazi.

-Ndakwingize Fatuma byitwaremo neza kuko natangira kugirana ibibazo na Housna azahita akwirinda

-ikibazo se kiri hehe? Ejo nzajya gufata amafaranga yanyemereye ngo ntangire gucuruza. Maze nanyirinda azagende. Aranangora afuha kubi kandi anyizirikahooooo

-None dukore iki ngo Housna azabafate?

-Si wowe se uyoboye umukino jyewe nkaba umukinnyi. Mbwira

-Hari umusore usabiriza nzi. Nzamuha amafaranga mubwire ahamagare Housna amuhe amakuru. Ndabizi azahita ansaba inama uko yabyitwaramo, ibisigaye nzabikora

-Mbega Hawa. Uri akarozi kundusha pee. Ese koko ibi urabikorera Paul cyangwa hari indi mpamvu?

-Ni ukuri ni we pee. Sinjya nshaka ko yababara.

 

Navuye kwa Fatuma ntekereza byinshi. John arantunguye. Asohokanye n’umuntu amezi abiri gusa none amwishyuriye inzu? Mbega umugabo. Ariko ni byo byiza bizamfasha umugambi wanjye Housna namenya ko yanishyuriye inzu inshoreke azahita abivamo neza.

 

Nahise njya ku muhanda aho najyaga mbona umusore usabiriza nuko mwereka inoti ya bitanu nari nagujije Charles, ndamubwira nti aya mafaranga yaba ayawe unkoreye ibyo ngusabye.

 

-Ushaka ko ngufasha iki se

-Ndashaka ko uhamagara umuntu ukamubwira ibyo ndi bukubwire

-Ibyo gusa? Tujye kuri terefoni

 

Burya disi amafaranga ntacyo adakoresha. Ahindura uwari umunyabyaha umwere, ahindura uwari umwanzi umukunzi gusa anahindura umukunzi umwanzi, mbese amafaranga aho ageze ahindura byinshi.

 

Twegereye terefoni nuko nshiramo nimero ndamuha ngo avuge

-Allo

-muraho. Ni Housna tuvugana

-Yego ni we. Wowe uri nde

-Uwo ndi we si ngombwa ahubwo ngufitiye amakuru kuko ndakuzi. Uri umuntu mwiza sinabona inshuti yawe iguca inyuma ngo mbiceceke. Hashize amezi abiri Johna aguca inyuma

-Wasaze cyangwa wasinze?

-Niba utabyizeye uzamuneke wowe gusa

 

Twahise dukupa terefoni.

-Urakoze cyane

-Madamu n’ikindi gihe nunkenera uzambwire rwose nzagufasha

Nahise muha bitanu bye nuko mfata tagisi njya kwa Housna

Nari ntaraninjira, nkuko nabiteganyaga mpita mbona Housna ampamagaye

-Hawa ngwino ndagushaka byihutirwa

 

Nigize nk’aho ntunguwe nkanahangayika

 

-Habaye iki Housna?

-Mbabarira wimbariza kuri terefoni ngwino yewe.

-Sawa reka mfate tagisi ndaje.

 

Nahise nkupa. Mu mutwe numvise bimbangamiye ariko mu gushaka umunezero nkuko Paul ahora abimbwira nta nshuti nta marangamutima, ni ugushyira imbere inyungu. Iyaba disi Housna yari azi ko ahanmagaye inshuti mbi

Gusa ibi byanteye gutekereza cyane. Rimwe na rimwe ese twitwara uko byakagenze mu kibazo runaka? Housna afite se, afite Fatina muka se wamureze kandi amufata nka nyina. Ibirenze ibyo hari Imana. None byose arabyirengagije ni jyewe aje kugisha inama? Kubera iki? Kuko anyizera.

Ni benshi baba nka Housna bakizera udakwiye kwizerwa, ndetse bakaba banakizera umwanzi ruharwa.

 

Nagezeyo nsanga ari mu cyumba

 

-Housna byagenze bite?

-Hawa hari umuntu ntazi umaze kumpamagara

 

Yantekerereje byose yambwiwe nuko ambaza uko mbyumva

 

 

-Umva Housna nta nduru ivugira ubusa. Nkuko uwo muntu yabigusabye wowe ikorere igenzura uzamenye ukuri. Kandi ntuzagire icyo ubwira John atazahita aguhakanira yaba koko yanabikoraga ukabura ukuri. Ugomba kwishakira ukuri

-Ubu se nzamuneka gute?

-Shaka umuntu uhemba azagushakire amakuru nyayo

-Numvaga ariko nanabwira tantine Fatina akampa inama

-Housna urakuze ugomba gushaka uko ucyemura ibyawe utitabaje undi muntu. Papa na mukaso ntibazakomeza kugufasha muri byose. None se ubundi uzi ute niba uwakubwiye atakubeshye? Wowe ishakire amakuru

-Ahubwo ndabikora uyu munsi. Kandi ninsanga ari ukuri ndahita mbivamo kuko sinasangira umugabo.

 

Neza neza uko nabicyekaga niko byagenze. Uyu mujinya nari nywiteze.

 

Ese John arafatwa cyangwa ararusimbuka?

 

Ntuzacikwe ubutaha.

7 comments

  1. njye uko mbibona hawa aribeshya naho Paul yakwangana nuruya mufiance we ashobora kwikomerezanya na fatuma hawa akabihomberamo kandi yararakoresheje akogakino kose Fatuma agirango yigarurire Paul! N.B: ashobora kuba yarihereye amahirwe fatuma mubintu atazi

    Like

  2. Kandi uzahomba, Fatuma abyungukiremo, maze ajye aguseka warabuze byose nk'ingata imennye.

    Like

  3. Yewe mbega ubugome,umuntu wakugiriye neza ukamwitura ibyo koko ni agatangaro.Umwanditsi uyu munsi byagenze bite?Wabaye amahoro?

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s