Ubuzima

Hawa: Agace ka 8

-Fatuma rero ndashaka ko umfashiriza Paul

-Paul? Paul yabaye iki

-Sha Paul yambwiye ngo akunda Housna

Fatuma yahise aseka cyane

-Ese buriya Paul nta buro yafungutse? Ararota cyangwa? Umuntu udafite n’inzara zo kwishima ngo ashaka Housna koko?

-Ese ubona Housna koko akeneye umugabo ukize? We arakize bihagije. Kandi ibyo nkubwira ndakomeje

-Ndabyumva. None se ubwo nagufasha iki hagati aho?

-Nshaka ko uzishinza ku nshuti ya Housna, nanjye nzakora uko nshoboye kose ntume abafata. Ndamuzi neza ntazabyihanganira, ahite ashwana na John. Ubwo rero Paul azahita abyungukiramo afatireho. Byose nzi uko nzabigenza icya ngombwa ni uko wowe wemera

-Sha Hawa ntibintunguye wowe kuva na kera mbona uri akagome

-Nkunda musaza wanjye kandi sinshaka ko ababara.

-None se jyewe nzunguka iki?

-John, fiyanse wa Housna arakize cyane. Nubyitwaramo neza uzamukuraho amafaranga nawe.

Fatuma yahise ampereza ikiganza arambwira ati ndabyemeye ngaho mpa amabwiriza

-Urakoze cyane Fatuma. Mama na Assia ibi kandi umbabarire ntibazabimenye.

-Ntiwigore ndabazi bihagije ntacyo nabahingukiriza

Twaganiriye ho akanya muha incamake z’uko bizagenda kugirango gahunda yacu igende neza yose. Kandi icyo gihe mu rugo kwa John bari bakeneye uyobora abatetsi babo mu gihe gito kuko ubishinzwe yari kuba adahari. Aramutse rero abonye ako kazi byakoroha gufatisha John, nibidakunda tuzashaka ubundi buryo.

Navuye kwa Fatuma umutima wuzuye ibyishimo. Nahise mpamagara Housna mubwira ko ngiye kumusura. Nashakaga kumenya amakuru ahagije ku mukozi wo kwa John. Nashakaga kumwumvisha ko Fatuma akeneye akazi kandi yagakora neza.

Nasanze agiye gufata ibya mu gitondo. Yari yicaranye ku meza na Fatina (yanitwaga Jeanne kuko umugabo we yari umukirisitu), wambonye akandeba ikijisho. Sinzi icyo uyu mugore anyangira. Wagira ngo ni jye wamubujije urubyaro

-Mwaramutse tantine Fatina

-Waramutse Hawa

Yahise ahaguruka aragenda

-Hawa icara unywe icyayi nawe

Ubu rero azi ngo arampimye. Ntazi ko iwacu niyo mbonye mukaru mvuza impundu. Ashatse yatangira kunyitwaraho neza kuko vuba musaza wanjye azaba umukwe wabo. Nahise mfata icyayi kirimo amata, umugati, amagi n’imbuto. Ubwo koko ibi biryo ntabiriye narya iki?

-Hawa ubanza wari ushonje

-Byihorere sha

-Nizere ko wakize noneho

-Yego ndumva meze neza naho ubundi simba nje. Gusa nje kugusaba ubufasha

-Mbwira ntacyo nakwima

-Fatuma uramwibuka?

-Oya pee. Ni uwa he

-Wigeze kumusanga aho mama adodera inshuro ebyiri

-Eeeeh. Ndamwibutse

-Sha wamufashije kariya kazi ko kwa sobukwe bakakamuha. Akeneye amafaranga pee

-Ese urabizi neza azi ibyo guteka

-Yego ko. Nibyo yize burya

-Nta kibazo noneho reka mpamagare mama wa John

Yahise ahamagarayo, gahunda igenda neza. Hari hasigaye ko Fatuma azajya guhura na nyirabuja bakivuganira imbonankubone ibyerekeye akazi.

Byose byagenze neza nuko nyuma y’iminsi micye Fatuma atangira akazi

Yagombaga gutangira akazi saa moya akagasoza saa kumi n’ebyiri buri munsi.

We ibye byari ukumenya gutegura ibiri butekwe, kubihaha, no kureba ko byatetswe neza. Yatahaga ibya nijoro byamaze gutekwa.

Nkuko twabipangaga, Fatuma yakoze neza umuryango wose umwiyumvamo ndetse John atangira kumuganiriza neza. Nyuma y’amezi atarenze abiri, John yari yamaze kugwa mu mutego.

Kenshi abagabo birabagora kwikura imbere y’umugore cyane cyane iyo ari mwiza kandi akaba ari we wabashotoye. Usanga abagore ari bo bakunze gutera abagabo ibihombo, kumena amabanga yaba ayabo bwite cyangwa y’akazi. Abagore bagiye babera ibisitaza abakozi b’Imana banyuranye ndetse no mu bitabo bitagatifu ni benshi tubonamo bagiye bashukwa n’abagore bakananirwa kuhikura.

Abagabo bari bakwiye kuba inyaryenge imbere y’abagore babashotora kuko ushobora kuba umutego. Nk’ubu John ntazi ko uyu ari umutego yatezwe.

Fatuma yagerageje uko ashoboye aboneka neza imbere ya John. Umubano wabo John yawugize ibanga rikomeye. Yamubwiye ko uko byamera kose azashaka Housna, gusa we akazamugira ibiro bya kabiri, kuko ngo, yari yaramuryoheye (birumvikana kuryamana byari byaramaze kubaho)

Amezi atatu ashize ikiraka cya Fatuma cyararangiye nuko arasezera ariko John akajya ashaka ibyo abeshya Housna kugirango abone umwanya wo kwirirwana na Fatuma.

Nuko nza gusura Fatuma kugirango dupange neza umunsi n’uburyo Housna azabafata kandi rwose akabafata bari mu gikorwa.

Burya byinshi mu bitubaho usanga biva mu batuzengurutse. Wa mugani ngo UMWANZI NTABA KURE.

Ikibabaje cyane mu kugambanirwa usanga akenshi biva ku nshuti zacu cyangwa benewacu ba hafi. Niyo mpamvu usanga kenshi tuvuga tuti Imana iturinde inshuti ntizizabe abanzi, kuko abanzi bacu bo tuzi uko tubitwaraho. Ndi inshuti y’indyarya, umwanzi wa bucece kuri Housna, ariko ntashobora kubicyeka.

Umunsi wapanzwe waje kugera nuko…

Biracyaza…

7 comments

  1. Urakoze Saada. Ubanza twayanditse turi mu kinya. 😂 😂 😂. Twabikosoye

    Like

  2. Umwanditsi arakoze kutwibuka.Nizere Ko uyu munsi aduha nk'uduce 5 byibuze,mu rwego rwo gukuramo échec y'ejo??

    Like

  3. Jesoooooo ….. Mbega ibara arik abakobwa we Ishuti mbi disi Kwikunda nogushakira inyung mubuhemu ……

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s