Ubuzima

Hawa: Agace ka 7

-Paul Paul!!!

 

Nabonye atankinguriye mpita ninjira mu cyumba nsanga yigaramiye ari kureba muri terefoni

 

-Hawa ushaka iki iri joro? Ntaribagirwa kandi ejo uzanguriza amafaranga 20000 dore ubukene buranyiyiciye

-Paul nawe winsetsa rwose. Wowe uhora uguzaaaa nabuze n’umunsi wazibwiriza ukanyishyura.

-Urantutse ngo ndambura jyewe? Ntacyo dukomeze. Ni ikihe kibazo kikubuza kuryama?

-Nagize agatekerezo kandi nshaka ko ukamfashamo

-Ndakumva mushiki wanjye mwiza

-Urabona, kuri Housna nagize agatekerezo. Ntabwo nshaka kumutwara John

-Hawa nakubwiye kugabanya amarangamutima ku ifaranga. Niba ushaka umunezero wawe, ayo marangamutima ushyira imbere azakubera imbogamizi.

-Oya Paul. Icyo cyaha Housna ntiyazakimbabarira. Ahubwo napanze gahunda izatwungukira twembi

-Nguteze yombi

-Ngiye gushaka umukobw mwiza uzishinza kuri John amushotore nanjye nkore uko nshoboye kose Housna abimenye. Bizamubabaza, nuko muri ako gahinda ke ubyuririreho umuhoza unamuhumuriza nuko tuzakora uko dushoboye ubundi agukunde. Aha uhandekere nzabyigiramo kandi ubwo ari inshuti yanjye bizoroha nzajya nkurata ndi kumwe na we. Nibicamo, uzahita umushaka akubere umugore, kuko ari ikinege iwabo nawe uzahita uba umukwe rukumbi w’umukire Patrick maze imitungo yabo uyidagaduremo. Numara gutuza neza uzahita unyishyurira njye kwiga I Burayi nzaveyo nzanye doctorat ubundi nze mfungure ibiro byanjye by’icungamutungo. Aho niho nzoroherwa no kubona umugabo w’umukire kuko nanjye sinzaba noroshye cyane.

 

Paul yarandebye aratangara

 

-Hawa sinari nzi ko utekereza gutyo pee. Uzi ko wabasha kwandika inkuru yavamo film we. Ni byiza cyane rwose ndabikunze. Ariko se uzi neza ko bizacamo?

 

-Housna ndamuzi bihagije, bindekere.

-Ariko n’ubundi uzaba umutandukanyije na John kandi wavugaga ko utabishaka

-Icyo ntakora ni ukubana na John kuko byangira umwanzi wa Housna. Ariko nimubana azaba ari muramukazi wanjye, azakomeza ambere inshuti rero. Ibanga ryacu tuzakomeza turibike kugeza dupfuye. Ubundi amafaranga ya se tuyidagaduremo nta bwoba

 

-Ibyo ndabishimye. None se ubona Patrick, nako databukwe azanyemera?

-Tuza ariko. Ibyo Housna ashaka byose Patrick ahita abyemera.

-Ariko se Hawa umukobwa uzishinza kuri John akamwemeza azava hehe koko?

-Ndamufite ukunda amafaranga kundusha. Fatuma azabikora.

-Uzabigenza ute rero

-Nzamuganiriza kuri John ubundi nzabahuze kandi nta n’umwe unketse. Housna ambwira buri gihe kuri John. Uko ateye, ibyo akunda, n’ibindi. Ayo makuru yose nzayaha Fatuma. Wowe humura gahunda yanjye iteguye neza.

Fatuma ni inshuti ya mama. Gusa ni muto, urebye aruta Assia ho gato. Aba mu gikari cy’inzu mama adoderamo. Nta babyeyi agira ariko afite umwana yabyaye ni we ajya asigira mama iyo asohotse. Ni cyo urebye cyabahuje. Uwo babyaranye uwo mwana afite undi mugore, rero Fatuma yanze kumwirukaho dore ko uwo mugabo atanakize.

Fatuma ni mwiza ariko nawe ni nkanjye ashaka umugabo ukize. Akunda amafaranga cyane. Ndabizi iyi gahunda azayumva vuba rwose. Nzajya kumusura ejo

 

Nasubiye kuryama nafashe umwanzuro. Nubundi kugirango ubone umureti ubanza kumena amagi. Kandi Housna azababara igihe gito, nyuma Paul amwibagize agahinda kose yagize, nanjye nzabigiramo uruhare.

Gusa umutima wakomeje kunshinja guhemuka ariko se nakora iki ko nanjye nshaka kubaho koko?

 

Ariko nibutse ko ku Ijumaa ishize ubwo twari twagiye gusali, Imam yigishije ko umunezero udakomoka ku ikuzo, ububasha, icyubahiro, ubukire, ahubwo ukomoka gusa mu kugira amahoro mu mutima no kwiyegurira Allah.

Ku bwanjye numva afite ukuri ku ruhande rumwe, ariko nyine jyewe kunyumvisha ko amafaranga adatanga umunezero biragoye.

 

Kuri ibyo bitekerezo ni ho nasinziririye iryo joro. Bucyeye, nabyutse kare njya kwa Fatuma kuko sinashakaga gutakaza umunota n’umwe. Nagombaga gukora ibyihuse. Ngezeyo narakomanze

 

-Ni nde?

-Ni jyewe Hawa

-Hawa iki gitondo uzanywe n’iki hano?

-Waramutse Fatuma. Banza umpe karibu ariko byibuze.

-Ni karibu. Ariko ihangane mbanze nitunganye gato nze tuganire

-Nta kibazo ntabwo nihuta, mpfa kuba nkubonye. Umusore wawe se aracyaryamye

-Oya hashize ukwezi muhaye se

-Noneho waremeye uramuhara pee

-Ndumva nararuhutse. Kurera umwana wenyine biravuna kandi uzi aho se ari. Nzajya musura igihe bibaye ngombwa.

Numvise mu mutima nishimye. Ubwo nta mwana afite, kwinjira mu gakino bizoroha.

 

-Hawa nahugutse noneho

-Ubu rero umva nkubwire nshaka ko…

 

 

Ashaka ko bigenda gute?

 

Ntuzacikwe ubutaha

5 comments

  1. Kabaye kagufi nawe warikugeza aho hawa abimbwiye fatuma akabyanga cg akabyemera.uretse ko na paul atoroshye mukutagirira impuhwe abantu

    Like

  2. Abakobwa baragwira numiwe rwose Hawa akunda amafaranga bikabije niyo yabana na bank mondial ntiyazanyurwa

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s