Inkuru ndende

Igihe cyanjye kizagera: Agace ka 28

Bucyeye nibutse ko Pauline yari yatubwiye ko azajya kureba uwahoze ari umugabo we

-None se Pauline, wowe urugendo rwawe rwagenze gute?

-Sha naramubonye uwahoze ari umugabo wanjye. Nasanze yarahindutse gusa. Namubwiye ukuri kose nuko numva ndaruhutse.

-Ukuhe kuri Pauline?

-Uku mumbona mfite amateka ateye ubwoba. Nka Joanna nashatse umugabo mara imyaka irindwi ntarasama. Aho nashatse batangira kuntesha umutwe ndetse n’umugabo wanjye atangira guhangayika. Byari byaranyobeye icyo nakora. Umunsi umwe Leta imwohereza kwiga hanze akazamarayo imyaka ibiri. Akigerayo nahise mubwira ko yasize ntwite ndetse ntangira kuzajya nambara nk’utwite koko. Nagiye nzenguruka amavuriro yose ngo ndebe uwaba yabyaye umwana akamuta ariko ndaheba. Umunsi umwe njya gusura inshuti yanjye Elisabeth nasanga aratwite. Ubwo yaje kubyara abyara impanga.

Aho yabyariye nta mutekano uhagije wahabaga nuko nza gucunga agiye koga dore ko nta murwaza yari afite ndinjira umwana umwe ndamwiba, mpita nimuka.

Umugabo wanjye ariko agarutse yakomeje kureba ko twabyara akandi kana araheba, ashaka undi mugore nuko jyewe nanirwa kubana na mukeba wanjye umugabo aranyirukana anahita ambuza kuzongera kubona uwo nitaga umwana wanjye. Ni uko nagiye muri Canada, rero mu minsi ishize naje kwakira agakiza niyemeza kuza nkabiwiza ukuri umugabo, ndetse nkanashakisha Elizabeth nibye umwana we nkamumuha.

Twahise twese tugwa mu kantu. Monique ahita afata ijambo:

-Ni byiza ubwo wiyemeje kudaheranwa n’ikinyoma. Twese mu buzima dukora amakosa kandi nkuko mu kiratini bavuga, “Errare humanum est perseverare diabolicum”. ikibi si ugukos ahubwo gutsimbarara ku makosa nibwo bushitani bubi. Nizere ko uwahoze ari umugabo wawe yakumvise?

– Byaramubabaje ariko yanyemereye kumpuza n’uwo mukobwa tukabimubwirira hamwe. Nyuma niho tuzashaka nyina wa nyawe tukabahuza. Ndizera ko akiri muzima

Lyne yahise amuca mu ijambo

-Ariko mbega amavuriro y’iwacu. Umuntu akinjira kwa muganga agasohokana umwana ntihagire n’umupulanto umubona koko?

Pauline yaramushubije:

-Ndacyeka hari kera ubu amavuriro menshi afite uruzitiro ntiwasohokana umwana uterekanye urupapuro rwo gusezererwa. Ahubwo Monique wanyemerera ako kanama kacu kakazabera hano?

– Nta kibazo Pauline ni karibu

– Monique, wambereye malayika pee

– urakoze. Ese Joanna wavugaga ko Simon aza uyu munsi?

-Yego

-Araza kubera wowe cyangwa ikindi kintu?

-Aza buri mwaka gusura imva z’ababa be n’umugore we, ubwo nanjye ariko nzaboneraho.

– Yapfushije umugore n’abana?

-yego , birababaje. Gusa yariyakiriye ubona ko atuje.

-Ndahamya ko ari bukubwire ko agukunda. Uramusubiza iki?

– Kugeza ubu simbizi. Numvaga nshaka kukubera umukazana none Lyne yankujeho

Lyne yahise avuga vuba

-Ngo iki Joanna? Ushaka nkwice iki gitondo se?

Narasetse

 

– Hahahaa. Nagirango uve muri terefoni kuko guhora wandika twa SMS ntiwite ku byo tuvuga anri nabirambiwe. Ngwino umfashe guha abana imbuto.

Niyemeje gutungura Simon nkaba ri jye njya kumwakirira ku kibuga nkamwitwarira mu modoka. Nari namubwiye ko jye ntazaboneka nzohereza umushoferi wa Monique. Nambona aratungurwa ndabyizeye

Nyuma y’iminota 30 ntegereje indege aziramo batangaje ko ihageze. Nari maze kumenyera iby’indege ntegereza indi minota 30 ngo abe ageze aho gusohokera. Nyuma y’iminota micye namubonye asohoka yambaye ipantalo y’ikoboyi n’agapira. Nigiye inyuma gato nuko muturuka inyuma mupfuka mu maso.

Aho kugaragaza ubwoba yahise avuga: Joannaaaaaa

-Simon umenye ute ko ari jyewe?

-Niyo waba mu bantu igihumbi sinayoberwa impumuro yawe

Uyu mugabo numvise natunguye. Namusomye ku itama nuko twerekeza ku modoka

-Umushoferi ari hehe se?

-Uyu mugoroba ni jye shoferi ugutwara Simon

-Byiza cyane. Utumalayika twawe tumeze gute se?

-Bameze neza cyane

Hashize iminota nka 20 twageze kuri hotel yari gucumbikamo

– Ntiwinjira se?

-Oya urananiwe ruhuka

-Noneho ndifuza ko ejo wazaza tugasangira ibya nijoro. Birashoboka?

-Ndabyemeye kandi murakoze

-Ihangane gato nakuzaniye impano

Yampereje igipfunyika kinini.

-Simon mbabarira umbwire ibirimo mfite amatsiko

-Upfundure ugeze mu rugo

 

 

Ese mama harimo iki?

 

Tuzabimenya mu nkuru itaha

 

6 comments

  1. KaranKarangiye vuba peee!!!olalaaaaaa!!!mwokabyaramwe pouline umwana yibye ninde ko umutima utangiye gutera cyane !!!!mugitondo utwiteho sibyo see!!!😜

    Like

  2. Inkuru ikomeje kuryoha cyane kandi uyu umubyeyi Pauline agize neza kubugisha ukuri kuko bitumye atura umutwaro amaranye igihe ahubwo se uyu mwana wibwe azabyakira gute ?

    Like

  3. Ubu uyu mugabo ahaye iki Joanna?????? Mana we amatsiko aranyishe peeeeee.uwo means c we ni inde buriya???nukuri muduhe n'akandiiiiiiiii.iyo nkuru iraryoshye rwoseeeeeee.

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s