Inkuru ndende

Igihe cyanjye kizagera: Agace ka 27

Saa kumi zuzuye nk’uko umuryango wa Didi wabivuze bari bahageze. Birumvikana bafite amatsiko yo kureba uwo mwana witwa uwabo nubwo se yamuhakanye. Numvaga nshaka kubaza gusaba gatanya nkabona kumubereka ariko Monique yambwiye ko naba nkoze ikosa kuko mu rubanza rwa gatanya n’iby’abana bivugwaho.

Gusa nanone nshaka ko bamumenya vuba kuko Esta yambwiye ko Didi na Bella birirwa bavuga hose ko nabyaye umwana utari uwe. Kandi umugi wacu ni muto, sinshaka ko bakomeza kunyicira izina.

Haje mabukwe, abakobwa be babiri, mukuru wa Didi, ba se wabo babiri na ba nyirasenge batatu n’abandi benewabo babiri. Ubanza baraje ari benshi ngo hato hataza umwe cyangwa babiri akazatanga amakuru atari imvaho. Twabakiriye kwa Marc ariko nasabye Monique ko aba ahari kuko ubu yatubereye nka mama

Bose bamaze kwicara, Marc yafashe ijambo gusa jye nari nibereye hirya ntabegereye ariko numvaga ibo bavuga:

– Mwakoze kuza, muhawe ikaze. Twabatumiye kugirango ubwanyu mwibere abagabo bo guhamya Joanna yabyaye. Umuhungu wanyu Didi ahakana ko atari we wamuteye iyo nda kandi abwira umuhisi n’umugenzi ko Joanna yamuciye inyuma akabyara. Twiteguye kwishyura ibisabwa ngo dukoreshe ikizami cya DNA kizemeza burundu ko Didi ari we wateye iyo nda. Ikindi Didi yasabye gatanya, rwose turiteguye kandi natwe turabishaka. Hagati aho se ubundi uwo Didi ari hehe? Ko mutazanye?

Se wabo mukuru ahita asubiza:

-Twe twaje dushaka kubanza kureba umwana, tukamushira amakuru natwe twahagazeho. Gusa nta nubwo ahari yagiye hanze ariko mwihangane azaza vuba tumumenyeshe kandi n’icyo kizami azagitanga cyemeza ko ari we wateye inda

Marc yabwiye Lyne kumpamagara nuko mfata umuhungu, Lyne aterura umukobwa umwe na Monique aterura undi. Tucyinjira muri salon bose bakubiswe n’inkuba bagwa mu kantu. Umusaza mukuru we yahise yasama ku bwo gutangara ku buryo isazi igue mu kanwa yaruhukira mu gifu! Mabukwe yahise atukura amaso abakobwa be bararebana. Bahise baceceka nuko Marc afata ijambo:

– Mwamenye ko umuhungu wanyu yirukanye Joanna ariko muri mwese nta wigeze ashaka kuza gucyemura ikibazo. Nkuko mubibona yaremeye avunikana iyo nda wenyine none Imana yamuhaye abana batatu. Mugende mubwire umuhungu wanyu yitegure ikirego cyo kwemeza ko abana ari abe. Gusa mumubwire ko nta kindi tumushakaho cy’inkunga, tuzabarera ariko dushaka ko isi imenya ko ari we wababyaye ntibakomeze kwitwa ibinyendaro nkuko adahwema kubivuga

Mabukwe n’abakobwa be bahise bose bahaguruka bashaka kuza guterura abana Marc ahita abahagarika

-Mutakoza intoki zanyu kuri abo bana. Mubarebe gusa birahagije

Ubwo babitegerezaga bose bahise batangara nuko umusaza mukuru afata ijambo:

-Yewe cya kizamini cya DNA ntacyo dukenye kuko rwose uyu muhungu ni Didi fotokopi ndetse n’umukobwa umwe barasa pee. Dukozwe n’isoni kandi rwose dusabye imbabazi. Gucyeka ko Joanna atabyara byatumye twitwara nabi mu kibazo cye dutuma Didi ashaka undi mugore. Joanna yatubereye umukazana mwiza si nk’iriya nshinzi ngo ni Bella twikururiye none akaba atugejejeyo. Ndabasabye twakora iki ngo dusane uyu muryango?

Hagati aho mabukwe yahise yikubita hasi nuko bamusukira amazi arongera arahembuka. Yatangiye kurira ahita avuga ati:

– Mbabwije ukuri nta na kimwe nshinja Joanna. Kutabyara kwe nibyo byishe byose. Nagize impungenge kuko nashakaga akuzukuru nuko ntuma Didi amenyana na Bella kuko ari inshuti ya Rita nanjye nkamukunda. Gusa ubu Imana inyeretse ko ariyo igena byose. Dore uwo nizaniye anyita umurozi kandi yakoze uko ashoboye anca ku muhungu wanjye. Ndetse n’inda yari atwite ivamo umwana upfuye.

Yahise anyegera arapfukama

-Joanna ndakwinginze mbabarira. Narihuse cyane mu gushaka umwana ukomoka kuri Didi ndakubabaza ariko mbabarira

Monique yahise amwegera aramuhagurutsa

-Haguruka. Uko byaba byaragenze kose ntabwo ari ngombwa gupfukamira Joanna

Mabukwe yarahagurutse. Gusa nanjye nahise mugirira impuhwe. Nibyo koko ntabeshya uretse iby’umwana byitambitsemo ntiyigeze ambera gito

Umusaza mukuru yarakomeje

-Joanna, ubu ijambo risigaye ni iryawe. Wagira impuhwe ukababarira umuryango washatsemo ukanababarira nyokobukwe?

Bose baranyitegereje. Narebye Monique ahita yubika umutwe. Yashakaga ko igisubizo ntanga ari jye giturukaho, nta ruhare abigizemo. Natekereje akanya. Nibutse itotezwa ryose nagiriwe, uko yaje gusasa icyumba cya Bella, uko yampaye amezi atatu nkava muri urwo rugo, kugeza umunsi nirukanwa na Didi. Amarira azenga mu maso nahise musubiza:

– Icyo nifuzaga ni uko mumenya ko ntigeze ndyamana n’undi mugabo ngo tubyarane. Kandi mubwire Didi na Bella bareke gukomeza gukwiza ibyo bihuha. Naho imbabazi zo sijye nzitanga sindi Imana. Niyo izababera umucamanza kuko niyo izi niba muzisabye bivuye ku mutima cyangwa muzisabye kuko mubuze uko mugira.

Umwe muri ba nyirasenge ahita ambwira:

-Joanna, wituvuma ndakwinginze. Muri Afurika iwacu impanga ni nk’abapfumu, uwazibyaye arubahwa kandi akenshi icyo avuze kiraba. None wowe ni batatu. Ndakwingize kubera Imana tubabarire

Nahise nsubiza n’umujinya mwinshi:

-Abana ntimubabonye? Ngaho rero mutuvire mu rugo jye narangije ibyanjye

Nahise mbasiga muri salon ndigendera.

Marc numva ari kubabwira:

  • Mwabyiyumviye. Inama yaberaga hano irarangiye, mugire umugoroba mwiza.

Bakomeje kuyogayoga, bahwihwisa ntabyumva neza nuko Monique afata ijambo:

-Uriya mwana mwaramukomerekeje bihagije. Ibyo mwamukoreye ntimwakihanganira ko bikorerwa abakobwa banyu. Kandi murabizi ko nta muryango agira nta se na nyina uretse murumuna we na musaza we, abasigaye aho nyina avuka mu majyaruguru, nabo ni bacye. Kuba ababaye bifite ishingiro. Gusa nta kibazo kitagira igisubizo. Ndaza kumuvugisha ariko ntacyo mbijeje

Umusaza mukuru yahise avuga:

– Urakoze mubyeyi. Umuganirize. Kandi umubwire ko agomba gusubira mu rugo rwe kandi tugiye gukora uko dushoboye uwo Bella ave muri ruriya rugo. Abana bagomba kurerwa n’ababyeyi bombi. Tutabikoze Imana yazabiduhanira bikomeye. Rwose umutwingingire

Undi mukecuru nawe afata ijambo:

– Ubwo twazaga hano twari twazanye impano imwe kuko twari tuzi ko umwana ari umwe none dusanze ari batatu. Igitekerezo nungutse, reka tugende dutegure impano z’abana batatu, tuzagaruka tubazaniye bose. Nifuzaga ko uwo munsi byagenda neza tukanagira amahirwe yo guterura abana

Monique ahita amusubiza

– Kubababarira byo nshobora kumwinginga akabikora. Naho ibyo gusubira mu rugo sinanatinyuka kubimubwira ni umwanzuro we bwite, uretse ko jyewe ntabishyigikira. Umuhungu wanyu yamubwiye ko yamushatse kubera impuhwe. None ni we wisabiye gatanya. Ibyo rwose sinabibizeza

Marc yahise afata ijambo

-Niba mushaka kugaruka muzakore uko mushoboye muzane na Didi nimutazana ntituzabakira. Mfite ibyo nshaka kumubwira

Umusaza mukuru yahise avuga ati:

– Ikibazo ubu ntawundi yumva uretse umugore we Bella. Gusa byaba ku bushake bwe cyangwa ku ngufu, tuzamuzana nawe ubwe yirebere abana yihakana ko ari abe bwite. Nta nubwo tuzamubwira ko ari batatu, we ubwe azabyirebera.

Aho bahise basezera. Nuko natwe dusigara tuganira ku bimaze kuba. Monique niwe wabanje ijambo

– Joana, ntureba ibyo nagusobanuriraga. Guceceka nicyo kintu kizima iyo bigeze aho bikomeye. Burya muri kiriya gihe iyo uba waratukanye na bo mugashwana nta wari kuba ari kukumva. Ariko urabona ko bose bari kuvuga ko uri umukazana mwiza. Ni nayo mpamvu baje ari benshi kuko bakuziho ubupfura. Guceceka ni inshuti nziza itagutererana. Kandi iyo witurije ibisigaye Imana irabikora.

Lyne niwe wakomeje:

– Ese cya gihe umukecuru agwa hasi kuki mwamusutseho amazi akonje koko? Iyo muyantuma nari kuzana ashyushye nkayamusuka mu maso akumvamo

Twese twarasetse, Lyne ntajya ahinduka.

Nuko Marc arakomeza

-Jye nshaka ko Didi aza kandi sinzamuhusha noneho. Ari mu ngendo na Bella nyamara mu myaka itanu ntiyigeze anasohokana Joanna. Kandi Joanna, niyo bakirukana Bella, ntabwo nshaka kumva ko wasubiye kwa Didi

Lyne ahita amuca mu ijambo:

-Bimubwire neza Marc. Hari umuganga w’umuzungu bari mu rukundo. Nagire vuba babahe gatanya twitahire ubukwe ahubwo

Nahise nsubiza

-Mwigira ikibazo cya gatanya Didi ubwe yarabinyibwiriye

Marc ahita ambaza:

– Joanna uwo muganga muri mu rukundo se ko utamumbwiye ho?

-Ni Simon, muganga wankurikiranaga ntwite. Ntabwo turi mu rukundo, gusa nta kidashoboka. Nzamukwereka azaza ino ejo

Twaratashye nuko dusanga Pauline adutegereje ku rubaraza

-Murakaza neza. Urugendo se rwagenze rute

Lyne ahita asubiza

-Twe turi abantu beza. Uzi ko twifashishije amazi akonje tugatuma nyirabukwe adapfa!!

Twarasetse twese tubwira Pauline uko byagenze nuko turaryama

Naryamye ntekereza ibya Simon, ese rya jambo ashaka kumbwira ni irihe?

Mfite amatsiko

 

 

Ntuzacikwe ubutaha

6 comments

  1. Mbega Ukuntu muduteye amatsiko.rwose nanjye sinshigikiye ko Joanna asubira kwa didi.coûte k coûte ntazzsubireyo rwoseeeeeee.

    Like

  2. mbega akantu keza babakoreye barakoze kutabaha abana pe! reka nziyumvire uko Marc anshishurira Didi💃💃💃

    Like

  3. Bye ndumvabasubiran kuko bizaba isomo kd rwose ndabona ariho bigana kd didi azaza apfukamye nako aryamye

    Like

  4. Joanna agize neza kwerekana abana mu muryango wabo ariko ntago nshyigikiye ko yasubira iwe kuko n'ubwo bakwirukana Bella ntago yazatuma Joanna agira amahoro kuko nawe yarasabwe arakobwa azanwa mu rugo nk'umugore wemewe bityo rero yamaze kwigarurira Didi yakora igishoboka ngo atamubura

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s