Inkuru ndende

Igihe cyanjye kizagera: Agace ka 25

Nahise ngwa mu kantu nibaza niba naseka cyangwa nakumirwa kuko inkuru Lyne yambwiye nuko yazimbwiraga byo ubwabyo byari birenze intekerezo zanjye. Gusa nziko Rita we atari abirimo cyane

-Lyne simbyumva. Didi yarahindutse ku buryo asohora nyina na bashiki be?

-Nanjye byarantunguye pee. Gusa wibyibazaho reka basarure ibyo babibye.

-Oya ni mabukwe na Chantal. Rita ararengana

-Oya Joanna. Kuki se we ataje kukubwira ko bari gupanga kuguharika

-Ariko sinumva impamvu umwana yavutse apfuye

-Ibyo ni Imana ibizi. Ahubwo mbwira abana bawe bose uko bitwa

-Urambaza erega nkaho wowe hatari mo uwo wise izina.

Dore amazina yabo.

Umukobwa wavutse mbere yitwa Kimia Happy. Kimia yaryiswe na Monique, bikaba bisobanuye “Ceceka Imana irahari” mu rurimi rwo muri Etiyopia naho Happy bisobanuye “ibyishimo” yahawe na Lyne

Umuhungu yitwa Dotou Godwin. Dotou yarihawe na Marc bikaba bisobanuye “kwihangana” naho Godwin yarihawe na Nicole bivuzengo “Imana yaratsinze”

Umukobwa wa nyuma yitwa Yabo Linda. Yabo nijye narimwise nibuka mama wanjye naho Linda yarihawe na Joel bivuga “umwiza” mu giporutugali.

– None se wa muganga Simon ko nabonye muziranye bite bye?

-Twahuriye mu ndege nza, ku bw’amahirwe nsanga ni nawe muganga uzanyitaho kugeza mbyaye.

-Ayahe mahirwe Joanna. Nta mahirwe abaho byose biba uko Imana yabipanze burya ahubwo kuko tuba dutunguwe tukabyita amahirwe.

-Ibyo bireke Lyne. Hari ikintu washakaga kumbwira ubushize nkubwira kuzabimbwira narabyaye.

-Yego ni Joel

– Joël ?

– Yego, turi kubyumva kimwe

-Lyne ibyo ni gute wabitinyuka koko?

-None se ikibazo kiri hehe? Nako nari mbyiteze. Windeba nabi rero

– Oya ndi gutinya ko Monique yazabifata nabi. Agacyeka ko wakuruwe nuko bakize ukaba ushaka kumukura ibyinyo

-Amahirwe yanjye Monique ntateye nkawe. Maze we yarabyishimiye

– Noneho arabizi?

-Maze natangiye kwijijisha ntabishaka aba ari we ubinyemeza ngo dukundane.

– Mwebwe mundenzeho. Niyo mpamvu rata Joel aba anyitayeho. Ndabyumva ni wowe mwajyaga mwandikirana naramusuye. Gusa umenyeko umugabo ahora ari umugabo, ashobora guhinduka isaha ku yindi. Ntuzemere ko muryamana mutarabana

-Yewe izo nama zawe zije zitinze kuko twarabikoze buri bucye akagaruka ino.

– Lyne !

– Maze byari binaryoshye. Kandi nzanongera muhe, mpfa kuba nshyigikiwe na nyina, Joel ntazandeka

Nahise numirwa. Burya Lyne andusha ubunyamugi peee.

– Urazi Joanna. Ndi wowe nahamagara Rita nkamubwira ko nabyaye, ubwo amakuru yahita agera kuri nyina na Didi. Bamenye ko wanabyaye abana batatu noneho bahita basara!!!

-Nzabyigaho nitonze, nzabanza kugisha inama Monique

-Ariko wabonye ukuntu umuhungu asa na Didi? Umva ko abantu bihakana abana. Aha rwose ntacyo azarenzaho.

-Umva Lyne. Imana iba izi uko ibikora

Terefoni yarasonnye ndebye nsanga ni Pauline wa mukozi wo ku bitaro tuvuka hamwe

-Allo

-Wiriwe Joanna. Wihanganire ko nguhamagaye bwije

-Nta kibazo. Bite se?

-Ejo nzaza Montreal. Nzahamara ijoro rimwe. Nashakaga kugusuhuza iminota nka 30

-Nta kibazo rwose ni karibu

-abana bameze bate se?

-Bameze neza rwose nta kibazo

-Ngaho ndangira neza

– 1345 Rue Plaisir de lire. H4G 5T3

Aha nabashije kumurangira ku buryo nizeye ko atazayoba. Aha si nk’iwacu umuntu akubaza aho utuye nuko ukamubwira: Nugera aho imodoka igusiga, urahita ubona farumasi imbere yawe. Umanuke ibumoso bwayo, nutera nk’intambwe 200 urahabona akabari iburyo. Ukarenze gato urabona igiti cy’umwembe, ukizenguruke ukomeze nko mu ntambwe 50 ukatire iburyo ubone urusengero urunyure iburyo. Urahita ubona iduka ricuruza imyenda. Inzu yanjye ni iya gatatu imbere y’iryo duka uturutse ruguru.

Ibihugu byacu nabyo byari bikwiye gukora uburyo bushoboka ku buryo kurangira umuntu bitazajya bigorana.

Bucyeye Pauline yaradusuye. Yazaniye impano abana. Ahageze yahahuriye na Monique. Kurya bari mu kigero kimwe barayavuze weee. Nahise nibaza nanjye ningera mu myaka nk’iyabo uko nzajya ndondogora.

Ya minota 30 yahindutse amasaha atatu ariko yatashye tutabishaka.

Akigenda Joel yarinjiye

-Mwiriwe mama batatu.

-Joel wowe nzaguca amande gutereta murumuna wanjye ntabiguhereye uruhushya

-Joanna ikosa ni irya Lyne utarakubwiye ariko. Ntiwishimiye ko mba muramu wawe se?

-Sha bizanshimisha. Gusa witonde ntuzakinishe murumuna wanjye nakumerera nabi

Monique yinjiye tukiri kubivuga ahita anca mu ijambo.

-Joanna uhangayikishijwe n’iki? Keretse abikoze narapfuye naho nkiriho nzaba mucungira hafi

-Monique uri umubyeyi mwiza. Kuba nziko uzaba nyirabukwe wa Lyne biranshimishije cyane. Lyne yansabye mpamagare rita mubwire ko nabyaye. Urabyumva ute?

– Oya ba ubyihoreye. Ihangane. Nidutaha bo ubwabo bizabazane baze kwirebera. Imana ishimwe umuhungu asa na se. Iturize ibintu bizikora

Amezi atandatu yararangiye nuko nongeresha visa andi mezi atandatu. Hagati aho Monique we yasubiye mu gihugu gukurikirana imishinga ye. Gusa niteguraga gutaha mu gihe visa ya kabiri izaba iri hafi gushira. Nakunze Canada ariko sinahaguma kuko ubuzima bwaho nta kazi ni ukubera umuziho abanyakiriye.

Mifte amatsiko yo kongera kubona musaza wanjye Marc, inshuti yanjye Esta. Gusa nanone mbabajwe no gusiga Simon muganga wanjye kandi twari tumaze no kuba inshuti zifatika. Buri munsi turandikirana kandi ajya aza no kunsura kwa Joel.

-Joanna kuba ugiye birambabaje ariko sinakubuza kugenda. Kuko buri mwaka nza iwanyu, ninza tuzabonana

-Simon nanjye nari maze kumenyera ibiganiro byawe. Nzakwakira nishimye

– Hari ikintu nshaka kukubwira ariko nzakikubwira naje aho iwanyu.

 

Ubu se kandi ni iki ashaka kubwira Joanna?

 

Inkuru itaha ntizagucike

8 comments

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s