Inkuru ndende

Igihe cyanjye kizagera: Agace ka 19

Nakomeje guceceka nkumva ari muri Allo, Allo, Allo… Nuko ngeze aho ndikiriza

-Yego ndakumva

-Joanna wanyemerera ukaza iwanjye?

-Oya sinshobora kuhaza simbishaka

-Noneho mbwira aho utuye jyewe nzaze

-Niba ari icyo ushaka kumbwira bimbwire kuri terefoni

-Joanna si ibintu byo kuvugira kuri terefoni ariko

-Ubwo rero ndumva bidashoboka

-Joanna, bambwiye ko utwite kandi inda Didi yayihakanye. Nshaka ko tubiganiraho kuko ndakuzi uritonda rwose iyo nda ntawundi nyirayo ni Didi. Kuba atayemera ni amafuti kandi sinamushyigikira. Ndabizi warandakariye ariko uwo ari we wese wabana n’umwana wanjye ntabyare yaba umwanzi wanjye. Nta kindi mpfa nawe mwana wanjye kuko icyaduteranyaga ubu ntikikiriho. Nshaka ko tubiganiraho rero, nshakira akanya

– Sawa ndabitekerezaho nzaguhamagara mu cyumweru gitaha

Ngo muhamagara? Jyewe Joanna? Didi wateye inda yarayihakanye none ngo ashaka kubimwemeza? Atangiye kwicuza nyine. None se niba ari umutego ashaka kuntega? Uko byamera kose nta gahunda mfite yo guhura na we. Muganga yansabye kwirinda ibinyongerera stress, singiye kubyikururira rero.

– Nariyuhagiye nuko mfata icyo kurya. Narariye numva ndijuse pee. Nahise nirambika ku buriri ngo nduhuke kuko nari natakaje imbaraga mbyina. Agatotsi kakimfata terefoni irahamagara ndebye mbona ni kuri Ambassage

-Allo

-Ni madame Joanna GOBI tuvugana?

-Yego ni we

– Passeport yawe yamaze kuzuzwa ushobora kuza kuyifata

-Murakoze cyane

 

Ndizera ko kumbwira ko yujujwe bivuze ko nemerewe visa. Nahise nanirwa kongera gusinzira. Nahise mbyuka nuko njya kureba niba  Monique yabyutse. Twahise duhura asohotse mu cyumba cye.

– Mwaramutse mama

-Mwaramutse Joanna. Ntiwagiye ku kazi?

-Oya ibyishimo mfite ndumva ntabasha kugakora

Ahita amwenyura mbona ko atandakariye kuko aho nkora ni kigo cye, urumva ni umukoresha wanjye usumba abandi

– Wari uje kundeba?

-Yego kuri ambassade bari bampamagaye ngo passeport bamaze kuyuzuza

-Rero ntiwitware ubwire umushoferi akujyane.

-Yego mama. Ndaje vuba

 

Namaze kuyifata ndebye nsanga nemerewe visa y’amezi 6. bambwira ko nshatse kurenza ayo mezi nakegera abashinzwe abinjira n’abasohoka muri Canada. Nahise numva ibinezaneza binyuzuye. Ngiye kujya mu mahanga nanjye menye indi si. Ngarutse nasanze Monique yicaye ku rubaraza.

-Joanna inkuru nziza se?

-Yego mama. Visa bayimpaye

-Urumva uzagenda ryari?

-Igihe muzashakira nzahita ngenda

– Irungu rigiye kongera rinyice Joanna, nari maze kumenyera. Ejo tuzajya guhaha ibyo uzitwaza. Ugomba kugura imyenda ishyushye kuko hariya harakonja cyane. Nugerayo abana banjye bazagufasha kumenyera humura

-Yego mama. Ariko se nzaba kwa nde muri bombi?

 

-Uzaba kwa Nicole. Joel se ko akiri ingaragu koko yagufasha iki? Gusa wazamusura na we.

-Ariko yambwiye ko ataba mu mugi umwe na Nicole.

-Yego. Joel aba Montreal bavuga igifaransa naho Nicola aba Toronto bavuga icyongereza

-Mu gihugu kimwe se hakaba imijyi ivuga indimi zitandukanye?

-Yego niko bimeze muri Canada

-Nibagiwe kukubwira ko mabukwe yampamagaye ngo ashaka kumbona

-Urabitekerezaho iki se?

-Icyo yaba ashaka kumbwira cyose sinamwumva. Ndumva ari nk’umutego kandi sinshaka ikintu cyose cyambuza kugenda hanze. Namubwiye ko nzamuhamagara

-None se mu kuri yakubwiye iki?

– Ngo yamenye ko ntwite Didi akaba yarayihakanye ngo kandi umuntu wese utabyarira umuhungu we yamubera umwanzi

-Gusa ndabikunze nta buryarya afite nyokobukwe. Aho kugusekera ashira akubwirira aho. Kuba ashaka ko umuhungu we abyara ndamwumva nanjye ndi umubyeyi, ikosa yakoze ni uburyo yitwaye n’inzira yabinyujijemo. Yagombaga kureka Didi akaba ariwe wifatira umwanzuro atabigizemo uruhare. Gusa kuko tutazi mu kuri icyo agushakira, wamugendera kure wibuke ko na muganga yagusabye kwirinda stress. Muzaba muvugana waragarutse uvuye Canada. Kandi uretse abavandimwe bawe ntuzagire undi ubwira ko utwite abana batatu. Ntiwamenya imitima y’abantu iba ihishe byinshi

Namaze icyumweru cyose ndi guhaha ibyo nzajyana mfatanya na Lyne. Nawe nzamukumbura. Marc nawe nzamukumbura gusa aho ngiye naho hari abavandimwe nta rungu nzagira kandi ni amezi macye gusa nkagaruka.

-Joanna mukuru wanjye nkunda, uyu mugi ugiye kugira irungu kubera ugiye

-Lyne, humura muramukazi wawe arahari muzajya muganira

-Ariko sha si nka we twonse rimwe. Numvaga nifuza kuzaba uwa mbere mu guterura uduhinja twawe. Ubu koko njyewe nzabyara ryari?

-Uzasenge ubone umugabo mwiza ibindi bizizana

-Uvuze umugabo ndibuka. Hari ibintu nshaka kukubwira ariko sinzi uko ubyakira

-Lyne niba wumva bishobora kutasnhimisha byihorere uzabimbwire ngarutse. Sinshaka stress

Umunsi wo kugenda warageze. Imana ni igitangaza. Impaye abana batatu inampa uburyo bwo kubabyarira kure y’abanzi. Nzayishima iteka.

Urugendo rwari ruteganyijwe saa tanu z’ijoro. Uko isaha zasatiraga niko numvaga ntatuje dore ko bwari ubwa mbere ngiye mu ndege.

Nubwo Didi ntacyo atari yarampaye ariko yari yaranze ko nsohoka ngo njye hanze y’igihugu. Niwe wahoraga mu ngendo za buri gihe. Nagiye ku kibuga mperekejwe na Monique, Marc, Lyne na Esta.

Tugeze ku kibuga Monique yansobanuriye uko bigenda, nuko turahoberana amarira abunga mu maso, nerekeza aho tubanza kwibaruza.

Nuko nkurikira abandi ku murongo werekeza mu ndege, ariko igishyika ari cyose.
Ngeze mu ndege ndeba umwanya wanditse ku itike yanjye ku bw’amahirwe hari ku idirishya aho mbasha kugenda ndeba no hanze. Nuko haciye akanya gato uwo turi bwicare hamwe nawe araza aricara, aranansuhuza.

Nuko abakozi bo mu ndege batangira kudusobanurira uko bigenda, uko twitwra maze numva indege itangiye guhinda, mu kanya gato mbona ubutaka turi kubuvaho.

Igitima kiradiha, mbona inzu ziri kugenda ziba ntoya, urusaku no gutigita nuko numva nasaba ngo bahagarare niviremo ntaza kuvaho nipfira ntabyaye.

Nuko indege ifata ikirere. Ntangira gutekereza ukuntu mabukwe azategereza ko muhamagara agaheba disi. Biransetsa.

Agatotsi kahise kantwara nuko nkangutse nsanga negamiye umusaza twicaranye, ubwoba burantaha mpita musaba imbabazi nihuse cyane.

-Nta kibazo madame. Nkurikije uko nkubona kunanirwa ni ngombwa.

-Murakoze

 

Nkivuga murakoze wa musaza ahita ambaza ati:

Ese uyu musaza kandi we amubajije ibiki?

Ntuzacikwe n’agace gakurikira

 

8 comments

  1. Ashyiiiii !!!!njya kuruhuka strees sha joa.ugire urugendo ruhire warakoze kwima umwanya uriya mukecuru mubi!!!!uwo musaza se yaba amuzi?

    Like

  2. Ahwiii Joanna we igendere rata uzagaruka ukumbuwe kbs uwambwira Didi na nyina igipondo bagiye kubamo hhhhh amatsiko.com

    Like

  3. Imana weeee uyu mysaza c we kandi ninde ???Arabs stake kuzana ibibazo keretse nkubu nsanze ari sewabo wa Didi nanezerwa…………….Nwy,iyi nkuru ni nziza peeee.mukomeze muduhe n'utundi duce

    Like

  4. Eoooow icyo nzicyo joanna arishije umutima nyina wa didi ndetsena didi, inkuru igeze aharyoshye kweli, nutundi duce mutubangutse

    Like

  5. Ahuiiiii narinzi ko Didi ari bumubuze kugenda. Urugendo rwiza shenge. Sinshaka gutekereza kuri uriya musaza Imana imfashe nawe amubere ange gardier we canada.

    Like

  6. Wowwww!Imana ishimwe ubwo Joanna abashije kugenda numvaga mpangayitse kubwe agire urugendo ruhire

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s