Inkuru ndende

Igihe cyanjye kizagera: Agace ka 18

Nararebye nsanga ni aho nasabye passeport bari bampamagaye bambwiraga yuko naza nkuzuza ibisabwa kugirango dosiye yanjye yihute.

Iminsi yakomeje kwisunika gusa nyine kugenda mu ndege bwa mbere ni hatari. Gusa na visa nayo kuyibona byakomeje gutwara igihe. Nakomeje kujya njya ku kazi nakavaho ngasoma ibitabo bivuga ku bagore batwite n’abana. Nasomaga uko nkwiye kwitwara, ibyokurya nemerewe n’ibyo ntemerewe, nkanasoma uko ngomba kwitwara ngo umwana azavuke ameze neza. Uyu mwana ni jye nzaba nyina mbe na se niyo mpamvu ngomba kumwitegura bihagije. Gusa disi nta wangwa na bose, Rita na Arnaud banyuzagamo bakampamagara bampumuriza bakambwira ko Imana izakora ibyayo.

Umugoroba umwe maze kurya nabwiye Monique ukuntu numva visa iri gutinda. Yambwiye kwihangana kuko ubwo ari ubwa mbere ngiye kujya Canada bizatinda mo gato. Canada ibyitaho cyane bakabaza utubazo twinshi mu rwego rw’umutekano dore ko iyi minsi iterabwoba ryiyongera. Gusa ambwira ko nkibona visa azahita anshakira tike sintinde kugenda.

-Urakoze cyane mama. Wambereye umugisha kuva twamenyana. Uziko ariko ari ubwa mbere nzaba ngendeye mu ndege?

-Koko se nturagendera mu ndege Joanna?

-Ko mama yari umukene nari kuyigendamo njya hehe?

– Ariko Didi ni umukire

-Ntiyari kunyemerera. Esta yahoraga abinsaba ariko Didi akanga. Niba ari kwa gufuha kwe cyangwa indi mpamvu simbizi. Ntaherutse se kuncyurira ngo ndi umukene yanshatse kubera impuhwe. Ariko buretse mbyare, nzakora mbe umukire ku buryo azanyifuza atambona

-Joanna ibyo bintu bibi wibyibuka. Erega indege nta gitangaje kindi kibamo. Nugeramo uzabona ko ari nkuko wajya mu modoka. Nuko gusa yo igendera mu kirere nta kindi

-Urakoze mama. Nanjye ngiye kumenya ahandi menye ibyaho.

-Ni byiza kuko bizaguhindura imyumvire bikongerere ibitekerezo. Uzamenya indi mico umenye abandi bantu. Azabe amahirwe yawe yo kunguka byinshi mu buzima

– Urakoze. Mu minsi ibiri nzajya kureba muganga nyure muri echographie. Nzahita mubaza igitsina cy’umwana.

-Aka kanya se? Ku mezi atatu ntabwo kiba cyakagaragaye. Ariko byiza ni uko wazabaza igitsina inda igeze mu mezi atandatu byibuze niho wizera. Nzaguherekeza dore ni wowe Nicole nsigaranye hano nawe naramuherekeje bwa mbere

Nageze kwa muganga bimbera ibitangaza ibya echographie. Nari nzi ko ari intsinga cyangwa ibindi byuma bancomekaho naho ni amavuta bansize banyuzaho ikimeze nk’itoroshi bakareba mu nda barebera kuri mudasobwa. Abaganga ni abahanga peee.

Muganga yagiye anyereka ibice by’umwana, umutwe, amaguru n’amaboko, amaso, izuru n’umunwa. Ariko ako kanya muganga yahise ambwira ngo ntibishoboka!!!

Yongereye ifoto iba nini arambwira ati urabona iki?

Nabonaga ntazi ibyo ari byo nuko arambwira ati hari undi mwana wa kabiri ku ruhande.

 

Umutima wanjye wahise usimbagurika numva sinzi ibimbayeho. Muganga yahise yiyamira noneho:

 

– Yeweeeee. Uzi ko utwite abana batatu!!! sha umugabo wawe ni mudahusha pee. Gusa ufite kwiyitaho kuko bizakubiza icyuya kubyara abana batatu.

Ari jye na Monique byaraturenze turarira habura n’umwe uhoza undi. Muganga we yakomeje akazi ke arongera aranyereka:

-Muganga bose bameze neza?

-Yego bose nta kibazo ndabona bari kunyeganyega

 

Muganga mu kudusezerera yampaye inama zitandukanye. Ansaba kwirinda kwinaniza haba ku mubiri no mu ntekerezo nkagendera kure icyitwa stress cyose.

Natashye ndira amarira y’ibishimo. Koko Imana isubiza uko ishatse . namaze imyaka itanu yose nshaka umwana none ntwitiye rimwe batatu. Nahise mpamagara marc na Lyne mbasaba kuza kunsura mpita mbagezaho iyo nkuru bose bahita basimbukishwa n’ibyishimo.

 

Bucyeye nabwo niriwe mfite akanyamuneza. Nahise niha uruhushya sinajya ku azi kuko numvaga ibyishimo mfite n’ubundi ntari bugakore neza. Nifungiranye mu cyumba nuko ndaririmba nsingiza Imana ndangije ndasenga nshimira Imana ibyo inkoreye kandi nyisaba imbabazi ko nari narayirakariye.

Ibyo birangiye nshyiramo umuziki nkunda witwa “dans la sauce” ya Reniss, gusa ngabanya ijwi ngo ntasakuriza Monique. Ngenda ngerageza kuwigana “mu isosi, urusenda mu isosi, igitoki mu isosi, kpekem kpekem”. nuko ndahindura mbyo kwishimisha nshyiramo andi magambo “mu isosi, Didi mu isosi, mabukwe mu isosi, Bella mu isosi”…

Narabyinnye kugeza mbize ibyuya gusa numva nishimye.

Nahise niyambura ngo njye koga ariko terefoni ihita isona.

Ni Rita wa muramukazi wanjye twumvikana. Nabanje kwanga kwitaba ariko ngeze aho ndayitaba

-Allo

-Uraho Joanna amakuru?

-Ni meza ndashima Imana

-Sha nshaka ko twabonana ariko tukaganira

-Kuki Rita? Ntiwambwirira kuri terefoni se?

– Sha uzagerageze nukuri

-Ese birihutirwa cyane?

-Sha nyine mama ngo ashaka ko mubonana mukaganira

Aha nahise nicinya icyara. Uyu mukecuru wanteje ibi byose arumva noneho ashaka kumbona? Ntazaze kunkura mu byishimo nibereyemo gusa

-Rita mbabarira rwose sinshaka kubonana na mabukwe. Urabeho

Ubu se uyu mukecuru ashaka kumbwira iki gishya? Kumbwira ibyo umuhungu we yamubwiye se, cyangwa kureba koko ko ntwite?

Ni uko ngiye kujya hanze naho ubundi nari guhindura nimero.

Nkiri kwivugisha mbona Rita arongeye arahamagaye

-Ariko Rita sinaguhakaniye koko ko..

-Oya si Rita ahubwo ni mama Didi, nyokobukwe. Joanna mbabarira ntukupe tuganire

Naratunguwe. Nahise nshaka gukupa akiri kuvuga ariko nanone nkumva mfite amatsiko yo kumva ibyo ashaka kumbwira. Ubu se muvugishe cyangwa mukupe?

 

 

Ntuzacikwe n’agace gakurikira

 

Tubwire muri comment ari wowe niba wamuvugisha cyangwa wahita ukupa?

 

Ngiyi indirimbo yumvaga “dans la sauce

 

https://www.youtube.com/watch?v=fDSapcbf3_I

16 comments

  1. unva namwitabana umutima mwiza nka mumenyesha ko mwijuru harimana idakora nkabantu dii aho abantu bashyize akadomo ko iza ikagakuraho yitonze hahaha.

    Like

  2. Yayayayayaya,namuvugisha rwose peeeeee.kandi nkamuvugisha nseka nezerewe mbese bitandukanye nuko yari anzi ubundi akumirwa.

    Like

  3. Namugira nka DidiNkamutega amatwi nkamwihorera kuko Ururimi rwoshywa nurundi. Amavubi yari yariye amwirukanisha, buriya Bella yamunciriye amazi none amaze kubona ko Joanna yitondaga none hakubitiyeho nuko yumvishe ko atwite yumva igitima kiramuriye. Ibihe biha ibindi, ntegereje kubona ariwe uje gusohora Bella mu nzu nkuko ariwe wamuzanye

    Like

  4. Mfite impungenge ko nawe agiye kumusomera nkumuhungu we tu. Ariko apfe kumwitaba amwumve yicecekeye.

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s