Imirire Ubuzima

Ibyagufasha kongera amaraso

Iyo havuzwe amaraso benshi bahita bumva aya matembabuzi atukura tubona iyo dukomeretse, cyangwa abagore/abakobwa bazana mu gihe cy’imihango na nyuma yo kubyara. Nyamara amaraso si biriya gusa ahubwo iyo havugwa amaraso haba havugwa ibiyagize harimo insoro zaba izitukura n’izera, platelet zituma araso avura nyuma yo gukomereka, hemoglobin n’ibindi.

Hemogloin ni poroteyine ikungahaye ku butare ikaba ariyo ishinzwe gutembereza umwuka wa oxygen mu mubiri.

Kenshi igabanyuka ryayo ni ryo ritera indwara yo kubura amaraso dore ko ari na yo bapim mu kumenya niba ukeneye kongererwa araso cyangwa bitari ngombwa. Ku bagabo ibipimo byiza ni hagati ya 14g/dL na 18g/dL naho ku bagore ni hagati ya 12g/dL na 16g/dL. Iyo igipimo cyayo kigiye munsi birangwa no kuzungera, gucika intege, umutwe, guhumeka insigane, ikizibakanwa no kuba umutima uteragura cyane.

Nubwo nyamara twabonyeko abagabo ari bo bakenera igipimo cya hemoglobin kiri hejuru kurenza abagore, ariko abagore ni bo bari mu bakenera amaraso kurenza abandi cyane cyane abagore bari mu mihango, abagore batwite, abana bakiri bato, abakirutse indwara zizahaza, ababazwe cyangwa abakomeretse bagatakaza amaraso ndetse n’abafite ikibazo cy’imirire mibi

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe uburyo bunyuranye wakoresha ukabasha kuzamura igipimo cya hemoglobin, muri rusange kongera amaraso.

    1. Kurya ibikungahaye ku butare

Ubutare buri mu biza ku isonga mu gutuma amaraso aba ku gipimo cyiza. Kandi icyiza ni uko amafunguro menshi abonekamo ubu butare. Amafunguro aza ku isonga twavugamo: epinari, beterave, tofu, umvijima, igi ritogosheje, pome, watermelon, inzuzi z’ibihaza, amashu, inyanya, urunyogwe, isombe, ibishyimbo

2. Kurya ibirimo vitamin C

Iyo winjije vitamini C ifasha umubiri gukamura ubutare mu byo wariye. Niyo mpamvu mu gihe ukeneye kongera amaraso usabwa kurya imbuto kuri buri funguro kuko nizo ziri ku isonga mu biduha vitamini C ihagije.

Zimwe muri zo twavuga amacunga, indimu, poivron, amapapayi, inkeri, inyanya n’amashu

    1. Ibikungahaye kuri vitamini B9 ari yo folic acid

Iyi iri mu rusobe rwa za vitamini B ikaba ikenerwa mu ikorwa ry’insoro zitukura ari zo zibonekaho ya hemoglobin. Igabanyuka rya folic acid ritera ibura ry’amaraso mu mubiri.

Amafunguro wayibonamo ni avoka, imboga rwatsi, amashu, beterave, umuneke, ibishyimbo, ubunyobwa n’inyama y’umwijima

    1. Igisura

       

Benshi bakizi ku kongera amashereka ariko si yo gusa cyongera ahubwo kinongera amaraso. Ufata utuyiko tubiri tw’ifu yacyo ugashyira mu gikombe cy’amazi ashyushye ukavanga, ukabitereka iminota 10 ukanywa. Ushaka wongeramo ubuki. Ubikore kabiri ku munsi

    1. Irinde ibifunga ubutare

Hari ibyo turya cyangwa tunywa bituma umubiri utabasha gukamura ubutare buhagije ukeneye. Iyo rero uri gushaka kongera amaraso urabyirinda cyangwa ukabigabanya. Muri byo twavuga inzoga mu moko yose, coca cola, ikawa n’icyayi

    1. Siporo

Siporo ni ingenzi kuko iyo uyikora umubiri wawe winjiza oxygen nyinshi, kandi kugirango itembere bisaba ko hakorwa hemoglobin ihagije bityo bigatuma igipimo cy’amaraso cyiyongera. Gusa usabwa kutinaniza cyane iyo udafite amaraso ahagije.

2 comments

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s