Inkuru ndende

Igihe cyanjye kizagera: Agace ka 16

Ncyumva ijambo gutwita nahise nihuta ninjira muri salon ndabasuhuza. Bose banyikiriza icyarimwe nuko umugore wa Paul ahita ambaza:

Joanna. Biraboneka ntumeze neza. Uri kwiyumva ute wowe?

-Ndumva nta kibazo cyane ni mama uba wabikomeje

-Ariko mama ari mu kuri Joanna. Ni byiza kwivuza hakiri kare utararemba. Uheruka mu mihango ryari?

-Hashize nk’amezi abiri

Monique yahise ahindukira arandeba

-Kuki utari warabimbwiye koko?

-Urabona byahuriranye na bya bibazo byo guharikwa nuko sinabyitaho

-Ndacyeka uzi neza icyo kubura imihango bisobanuye?

-Nyine ndumva ngiye gucura imburagihe

Bose bararebanye baraseka. Nuko umugore wa Paul arakomeza

-Joanna ku myaka 28 uracyari muto wo gucura. Yego kuba waratinze gusama byatuma ucura vuba ariko ntibyaba ku myaka 28, binabaye bwaba ari uburwayi budasanzwe.

 

Ubwo Monique yahise yiyemeza kumperekeza kwa muganga.

Twakiriwe n’umuganga w’umusaza ariko ufite umutima mwiza. Yabanje kudutera urwenya:

-Uyu mugore rwose ndamubonye mbona ni wa wundi wanjye atarasaza. Nawe yari ateye neza gutya gutya. None se tubafashe iki?

Monique ahita amusubiza :

– Dogite,uyu mukobwa wanjye agiye gufata ibya mu gitondo akumva umwuka w’umureti yahise ashaka kuruka

-Ibyo gusa?

-Yego

-Mukobw wanjye, uheruka mu mihango ryari?

-Hagiye gushira amezi abiri

-Noneho reka tubanze dufate ikizami cy’inkari turebe niba atari ugutwita

-Ibyo ni ukwangiza igihe kuko ndabizi ndi ingumba

-Wabimenye ute?

-Muganga maze imyaka itanu nshyingiwe sindatwita na rimwe.

-Ibyo ntacyo bivuze. Imyaka itanu ni micye cyane. Maze abandi bamara 10 na 15 bakabyara. Ese wizera Imana?

-Yego rwose ndayizera

-Ubwo ndumva unizera ko ari yo itanga urubyaro

 

Natangiye gusengera mu mutima nti iyaba bitabaga byo. Kandi mu myaka yashize ni byo nahoraga nifuza. Ariko ubu byarahindutse. Ndamutse ntwite byaba byongeye kumpuza na Didi nuko ngasubira mu buretwa bwe. Ariko buzima we, uratangaje peee.

 

Muganga yampaye agakombe nuko ansaba kwiherera nkashyiramo inkari nkamuzanira. Umuforomo amaze gupima azana ibisubizo kandi rwose byaragaragaraga neza. Uturongo tubiri dutukura neza cyane: ndatwite!!!!

Ku ruhande rumwe numvise nishimye ariko ku rundi numva agahinda. Iyaba Imana yari indi hafi nayibaza ibibazo byinshi.

Kuki yarindiriye ko Didi ashaka undi mugore ngo mbone gutwita koko?

-Dogite, kuki mu myaka itanu yose ntabashije gutwita none bikaba bibaye nta n’imiti nafashe?

-Buriya hari impamvu uko byamera kose. Gusa ndahamya ko byose biba mu bushake bw’Imana. Kudatwita bituruka mu mpamvu nyinshi, ubu sinzi ngo icyatumye wowe utinda ni ikihe ariko kirahari.

Muganga yakomeje gusobanura ariko simbabeshye sinabyumvaga yakoreshaga amagambo yabo ntiyiziye nkumva ndi mu gicuku.

Mu nzira dutaha nagiye ntavuga nuko Monique arancokoza:

– Biraboneka ko utishimye Joanna

-Mama sinzi. Hari ibibazo bituma wumva utazi aho uri n’icyo uri cyo

-Nk’ibihe se mwana wanjye?

-Mama, nasenze imyaka myinshi Imana iranyihorera. Kuki yategereje iki gihe cyose koko? Kuki se yategereje ngo Didi abanze ashake Bella mbone gutwita? Kuki koko itabibujije?

-Uri kwibaza koko impamvu Imana iguhaye gutwita ubu ikaba itarabikoze mbere? Niho nyine ibera Imana iba izi igihe nyacyo ikorera ibyayo. Umunsi umwe uzasobanukirwa impamvu yatinze kugusubiza kandi uzayishimira ndabizi. Ibyo ntiwongere kubyibaza ndakubujije. Ahubwo wowe ubu tangira wiyiteho wite no ku hazaza h’umwana wawe

Nkigera mu rugo nahise mpamagara Lyne

-Allo

-Lyne uri hehe?

-Kwa Marc, kuki ubimbajije?

– Ntegereza ndaje. Bwira Marc ko nje

Nahise njyayo mbabwira iyo nkuru nuko ntaranarangiza Lyne ati:

 

-Waouuuu. Ni byiza pee.

Nuko Marc arakomeza:

-Umva Joanna. Urukundo si ikintu wasiba umunsi umwe ariko sinshaka ko usubira kwa Didi. Wazabaho ubabaye unababaza umwana wawe. Nkugiriye inama genda wiyiteho ubyare umwana wawe uzamurere

Lyne ahita amusubiza.

-Nibyo rwose. Gusa ari jye sinanamubwira ko ntwite

– Oya. Ugomba rata kubimubwira. Nanjye ndi umugabo sinakishimira ko umugore ambyarira ntabizi. Uzamubiwre ko utwite gusa nta kindi birangirire aho. Ndetse ibyiza uzamwandikire ubutumwa gusa si ngombwa kubimubwira imbonankubone

-Sawa ngiye kubitekerezaho ibyo mumbwiye ndebe igikwiye.

Ako kanya terefoni irasona mbona ni Esta umpamagaye

-Allo

-Joanna ndi iwanyu, ngusange kwa Marc cyangwa ngutegerereze hano.

-Ntegereza ndaje

Nahise nsezera ariko Lyne arambwira araje tujyane. Ni karumuna kanjye ariko gakunda inkuru kubi. Gua ndabimukundira nta mutima mubi yigirira rwose.

Nasanze Esta kwa Monique nuko turaganira. Disi ntajya ahinduka. Agira inkuru zidashira. Numvaga ntashaka kumubwira ko nasamye ariko Lyne ahita abidobya

-Ese murahera mu nkuru zidashingaaaaa, kuki utabwira esta ko mu nda harimo umwana?

Nahise mureba ikijisho azamura intugu nk’aho ntacyo nyine bimubwiye.

-Joanna zimpe neza rero

-Sha ni byo nabimenye uyu munsi nanjye

-ni inkuru nziza. None se umwana ni uwa nde?

-Kuki umbajije icyo kibazo Esta?

-None se ko utakibana na Didi nabura kubikubaza koko? Uzi imyaka wasenze bikaba iby’ubusa? Ibaye ari iya Didi byambabaza. Gusa niba ari iye nizere ko udateganya gusubirayo kuko ryaba itangiriro ryo guhangayika kwa nyako

-Esta hindura ikiganiro. Ubu reka twishimire ko ngiye kwitwa umubyeyi na njye.

Iminsi ine yaratambutse nyuma yo kumenya ko ntwite. Nubwo uburyo namenye ko ntwitemo butanejeje ariko ndishimira ko byibuze menye ko ndi muzima kandi ndi hafi kwitwa umubyeyi nanjye.

Gusa nzi umuntu umwe iyi nkuru itazashimisha: Bella. Ndibaza ukuntu azahita azungera akibyumva.  Ariko na mabukwe ashobora kuzatungurwa namenya ko ntwite kandi yanyitaga ingumba.

Abana ba Monique bahise bitegura gusubira aho baba, kandi igihe twamaranye cyongereye ubusabane hagati yanjye na bo cyane cyane Joel na Nicole. Paul na Robert baba muri France naho Nicole na Joel baba muri Canada.

Ubwo twari turi ku meza Nicole yateruye ikiganiro:

– Joanna, nkurikije uko umeza ndabona ari byiza ko wagera aho ugahagarika kazi akanya ukabanza ukaruhuka ugatuza. Waje tukijyanira muri Canada? Uzi ko umwana avukiyeyo yahita ahabwa ubwenegihugu ako kanya?

Bose bahise babishima nuko Monique yungamo:

-Iki gitekerezo ni cyiza ariko Joanna ntiyahita agenda aka kanya. Ndumva byaba byiza yiteguye. Hari gushaka visa na passeport n’izindi mpapuro za ngombwa. Mumuhe amezi atatu yitegure urugendo azaza ahabasanga na mwe mwaramwiteguye

Uwo munsi twariye tuganira kandi ndushaho kwishimira uwo muryango. Bose ni abana beza

Bucyeye narasohotse ndicara hanze nuko ntangira kwibaza: ese nzasubira kwa Didi koko tubane mparikwe? Nzi ko nkurikije idini asigaye abarizwamo yemerewe abagore kugeza kuri bane. Ese jyewe nabasha kubyakira nubwo we yabasha kudukunda kimwe? Nkiri kwibaza ibyo ni bwo Monique yaje

-Joanna ko witangiriye itama ni amahoro?

-Mama byanyobeye ndi kwibaza niba nzabwira Didi ko ntwite cyangwa nzamwihorera.

 

 

Ese azabimubwira cyangwa azigira hanze atavuze?

 

Ntuzacikwe n’agace kazakurikira.

 

Ese ari wowe Joanna wabibwira Didi cyangwa wamwihorera? Jya ahandikirwa comments utubwire.

17 comments

  1. Nabimubwira na confidence nyinshi ndetse vis à vis ngo ndebe uko bimucanga ariko nkabimubwira nabonye ibyangombwa ngahita nigira Canada

    Like

  2. Imana weeeeeeeeeee namwihorera peeeeee nkabimubwira maze kubera Ku kubuga cy'indege.kuki Did I yamubereye umugabo mubi peer.

    Like

  3. Ibiri imbere ndabireba kbsa. Bizaba ari byiza rwose. Ariko kuri Mabukwe mubi bizaba umubirizi

    Like

  4. Nabimubwira ariko sinasubirana nawe pe nangenda nkaba mubuzima bwanjye bwite!!akagumana izo nshoreke ze!Sisi

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s