Inkuru ndende

Igihe cyanjye kizagera: Agace ka 14

Nkuko Monique yabinsabye ninjiyemu cyumba ntekereza ku hahise hanjye na Didi. Nararize pee. Ndarira bihagije ndangije nkaraba mu maso ndasenga ndaryama. Mu gitondo nkangutse numvise ko ubuzima bwanjye buhindutse ntangiye bushya. Gusa sinakibagirwa ko Didi hari igice kinini cy’ubuzima bwanjye yari afite. Gusa nanone ngomba ibyo byose kubirengaho ngatangira ubuzima bushya.

Afite undi mugore uri hafi kumubyarira umwana. Ndabifuriza urugo ruhire. Nanjye ni cyo gihe ngo ntangire nitegure gatanya. Nkibitekerezaho terefoni irahamagara ndebye nsanga ni Esta.

 

– Allô. Esta, ndabyumva wagarutse. Amakuru se

-Sha naraye nje. Ndaho. Wowe se umeze ute?

-Ndashima Imana

-Ubu se nturi mu rugo ngo nze kugusuhuza?

-Oya sha nabonye akazi ndi ku kazi ahubwo nimvayo ndaza iwawe kukureba

– Sawa ubwo ni aha nimugoroba

 

Esta ntafite amakuru y’ibyambayeho disi. Gusa ninjya kumureba ndamusobanurira kuko ni imwe mu nshuti zanjye magara.

Nahise nitegura njya mu kazi. Bwa mbere mu buzima nibwo nagakoze numva mfite imbaraga n’ubushake pee. Ibyari mu mutwe byose nabyikuyemo ndumva mfite ibyishimo byo gukora nshaka ahazaza hanjye. Yaba Didi yaba undi ntawe nzongera kwemerera kumfatira imyanzuro y’ubuzima bwanjye. Didi mukuyeho isomo rikomeye cyane. Imana yonyine niyo mugenga w’ahazaza hanjye

 

Uwo munsi nabashije kuganira n’abakozi bagenzi banjye kandi nishimana na bo. Ubwo narangizaga akazi nahise njya kureba Esta nkuko nari nabisezeranye

– Joana, noneho Didi yarahindutse akwemerera gusubira mu kazi?

-Esta, ntabwo nkiri kumwe na Didi ahubwo vuba ndajya gusaba gatanya

 

Byaramutunguye ambaza uko byagenze nanjye musobanurira mu ncamake kuko ari inkuru ndende

– Ni byiza ubwo yaguhaye amahoro ukagenda. Ubu byibuze ugiye kwiyitaho no kumenya ahazaza hawe. Ngaho se saba gatanya vuba mpite nguhuza na mubyara wanjye mbona ushaje atarongoye!

-Oya Esta. Ni gute nakihutira gushaka kandi mbizi ko ntabyara? N’ubundi icyo Didi ampoye n’undi yazakinziza. Oya sinshaka guhera muri urwo reka niturize mbeho gutya niko Imana yabishatse ubwo

-Ariko uziko narose wabyaye ndetse ukabyara impanga! Kandi urabizi ko njya nkabya inzozi. Jyewe nabihamya ko umwaka utaha uzaba ufite abana nushaka tubigire intego. Wowe wikifungirana irekure ushake undi mugabo

– Kora B ndumva A wayishe. Niba ushaka umugore wa mubyara wawe shakira handi jyewe sindabona gatanya nubundi ndumva ashaje ubwo wasanga na we atabyara (sinabivuganye umujinya ahubwo Esta twisanzuranaho tugatebya). nyibwirira urugendo rwawe muri Canada uko rwagenze

– Oh! Ni umujyi mwiza cyane. Ubwo uri kwibana reka nzapange tuzatemberaneyo niho uzabona uko ari heza

 

Nagumanye na Esta tuganira ibi na biriya nuko bugorobye ndataha nsanga Monique ari kureba tereviziyo

 

-Mwiriwe mama

-Wiriwe Joanna. Ni karibu

-Mama nshaka undangire avoka mwiza nshaka gusaba gatanya

-Eeeh. Joanna!! uri kwirukanswa n’iki koko?

-Si wowe wansabye kwibagirwa ahahise ngatangira ubuzima bushya?

– Disi ntiwanyumvise neza. Nagusabye kwibagirwa ahahise, ni ukuvuga amateka mabi n’ibyaguteraga umujinya, inzika no kumva wakihorera. Ahubwo ukabisimbuza kwiyitaho, gukora, gusabana no kwishima. Ukumvira Imana ikaba ariyo ikuyobora. Niyo izakwereka niba gatanya ari ngombwa kandi izabikora igihe kigeze. Erega na Didi ashobora kuyisaba we ubwe? Ibindi byo si we wabitangiye? Kandi ikindi nawe uracyakunda Didi. Wikihutishwa n’umujinya rero wazicuza nyuma

– Ariko se ko wambwiye ko umucamanza ari we ufata umwanzuro wa nyuma kandi uko biboneka ari jye uzumvwa? Numvaga ko unshyigikiye

-Nakubwiye ko bibayeho gatanya ikaza, uruhande runini ni wowe wakumvwa . sinavuze ngo ujye guhita waka gatanya

-None se kuki unsaba gutegereza?

-erega Joanna uracyakunda Didi

– Nibyo koko ndacyamukunda ariko sinabana na mukeba wanjye noneho Bella we sinzi pee

-Tekereza bibaye Didi agasiga Bella akaza kugusaba imbabazi ngo musubirane. Ese urumva wazimwima cyangwa wazimuha? Tekereza neza mbere yo gufata umwanzuro. Urukundo si umukino mwana wanjye. Imyaka maze yanyigishije byinshi mu rukundo niyo mpamvu usabwa kubyitondamo. Byonyine Didi aje agaca bugufi akakwereka ko yashutswe waba ureba ukuntu uhita umera nk’amavuta agiye ku muriro. Umusaza wicaye areba kure kurenza umusore uhagaze mwana wanjye nzi byinshi. Wikihuta. Bitware buhoro. Ngwino turye ahubwo

Nitegereje Monique amarira anzenga mu maso. Ahora ambera mushya iteka. Neza neza wagira ni mama wazutse. Nashimye Imana mu mutima kubera gahunda zayo kuko iyo ataba uyu mubyeyi ubu sinzi uko mba meze

 

Ubwo twari ku meza nibwo yambwiye ko abana be bari hafi kuza.

-Joanna nakubwiye ko ndi gutegura umunsi mukuru ubwo nzaba nujuje imyaka 70

-Yego mama. Ni ryari se?

– Mu byumweru bitatu. Namaze no gutanga ubutumire n’abana banjye bose bazaba bahari

– Duhura bwa mbere ndibuka ko uwo munsi mukuru wawumbwiyeho. Ubanza tuzarya tukanywa tugashwanyuka.

-Shahu wa mwana we se ko imyaka iri kunsiga, wanasanga ariwo munsi mukuru wa nyuma nzaba nkoze. Niyo mpamvu nawuteguye nitonze

-Oya ibyo gupfa wibivuga mama. Uzarama

-Byose ni Imana ibigena. Gusa ntidukwiye gutinya urupfu. Uko ugiye gushyingura, jya wibuka ko nawe ariyo nzira uzayura. Umuhanga Confucius niwe wavuze ngo: “Iyo uvuka abantu bose baraseka uretse wowe gusa urira. Kora uko ubashije ku buryo nupfa abantu bose bazasigara barira ariko wowe ukagenda useka”

 

Uko ngenda mara iminsi kwa Monique niko ngenda menyera. Twatangiye kwitegura umunsi mukuru kandi vuba abana be bazaba bahari ari bo Paul, Robert, Joel na Nicole. Uretse Joel abandi bose barashyingiwe. Ndumva mfite amatsiko yo kumenya abana b’uyu mubyeyi w’impuhwe

Iminsi yarahise nuko ba bana be barahagera. Disi yaribyaye bose ni abanyarugwiro nka nyina. Nicole dore ko ari nawe mukobwa yabyaye wagirango ni fotokopi neza neza. Kandi bose bazanye n’imiryango yabo. Joel ukiri ingaragu niwe twiganiriraga kandi twamenyeranye vuba. Ni umunyarwenya ntiwareba. Kuva abana ba Monique baza mu rugo ntiharangwa irungu na gacye, bihora bishyushye.

 

Ntibyatinze umunsi mukuru warageze abashyitsei batangira kuza. Umunsi mukuru wabereye mu rugo kuko hari imbuga ihagije. Abategetsi bakomeye, abayobozi b’ibigo binini bose bari mu batumiwe. Ikanzu nari kwambara siyo nambaye. Nicole uba mu Bufaransa yari yanzaniye ikanzu nziza yo mu birori byiyubashye nk’ibyo. Nari mberewe peee.

 

Ubwo ibirori byari birimbanije nabonye umuntu aje aturuka mu marembo mpita nikanga. Naramurebye mpita mpindukiza amso ngo atambona nuko mpita niyemeza gusubira mu cyumba nkigumiramo nkaza gusohoka ibirori birangiye uwo muntu yagiye. Mu gihe ntaragenda Monique yahise ampamagara nuko ndamwitaba

 

Ubwo twaganiraga nibwo Robert yazanye na wa mushyitsi aza kumwereka nyina ngo bamenyane. Uwo mushyitsi yari yambaye neza cyane ku buryo bukurura yambaye ikositimu nziza y’umukara, inkweto zisa na shokola imbere harimo ishati y’ubururu  bweruruka. Uko yatwegeraga numvise umutima ushaka kunsohokamo uradihagura cyane ubwoba burantaha numva mbuze aho nihisha.

Robert yamweretse nyina

-Mama iyi ni inshuti yanjye twiganye ubwo nigaga I Geneve. Arangije kwiga we yahisemo gutaha ngo atangize ikigo cye bwite kandi rwose byaciyemo ubu ameze neza

-Uraho mwana wa. Ni karibu iwacu. Turi buze kuganira nimpuguka jye ndacyari kwakira abashyitsi. Uyu ni Joanna, ni umukobwa wanjye ubu ngubu nubwo atari jye namubyaye. Joanna, uyu mushyitsi mwereka aho yicara ubundi urebe abashinzwe ibyokunywa bamwicire akanyota.

 

 

Ese uyu mushyitsi utumye Joanna akuka umutima ni muntu ki?

 

Ntuzacikwe n’agace gakurikira uzashira amatsiko

6 comments

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s