Inkuru ndende

Igihe cyanjye kizagera: Agace ka 1

Ku bakunzi b’inkuru ndende twabazirikanye niyo mpamvu twazigeneye nazo umwanya wazo. Ni inkuru zizajya zirangira zidusigiye amasomo anyuranye mu buzima nkuko muzakomeza kubibona.

 

IGIHE CYANJYE KIZAGERA

 

AGACE KA 1

 

Nari nicaye ntetse nuko ibitekerezo birantwara. Ntangira kwibaza icyo naba nzira. Nawe se narisuzumishije ibizami byose ndetse n’umugabo wanjye Dieudonne nawe ni uko nyamara dore hashize imyaka itanu nta kana yewe nta n’inda yavuyemo

Abaturanyi bandyanira inzara ndetse mu muryango nashatsemo ntawe uncira akari urutega. Ngerageza kubyihanganira no kubyakira ariko se kugeza ryari?

Ubwo nari nkiri muri ibyo bitekerezo terefoni irasona, ni murumuna wanjye Lyne.

 

– Allo

– Joanna (niko nitwa) tebuka kwa muganga mama yongeye araremba

Nahagurutse shishi itabona, nzimya umuriro nambara udusandali mfata imodoka njya kwa muganga

Mama amaze amezi atatu arwaye kandi abaganga nta cyizere baduha. Jye na Lyne duhora turira nk’aho yapfuye kandi uko iminsi ihita niko icyizere kiyoyoka.

Musaza wacu Marc yifuje ko twajya kuvuza mama hanze ariko nanubu ibyangombwa ntibiraboneka kuko hashize ibyumweru bibiri gusa dutangiye kubyirukaho

Nageze ku bitaro mparika imodoka niruka njya mu cyumba bambwiye arwariyemo. Nkubitana n’usunika burankali iriho umuntu utwikiriye igitambaro cy’umweru

Nahise mbona abavandimwe bamuri inyuma mpita menya ko ari mama. Twarahoberanye ntawe uvuga kuko amarira yo yari yaranshizemo. Birababaza gutakaza umuntu wa ngombwa mu buzima kandi koko AKABURA NTIKABONEKE NI NYINA W’UMUNTU. Uwo byabayeho niwe wakumva uko umutima wanjye wari uremerewe izo saha

 

Twagannye ku buruhukiro kuzuza impapuro za ngombwa nuko Marc na Lyne baratahana. Lyne dore ko ari nawe bucura yari yarize yahogoye.

Ndi mu nzira ntaha umugabo yarampamagaye nuko kuko nubundi nari hafi yo mu rugo sinigeze mwitaba kuri terefoni nashakaga kubimubwira ngeze mu rugo.

Dieudonné twashyingiwe byemewe n’amategeko, hashize imyaka itanu ariko twari tumaze indi myaka itatu dukundana, twabanye tuziranye bihagije. Gusa abaturanyi bakunze kumwita Didi.

Nageze mu rugo nibaza aho nakuye imbaraga zo kubasha gutwara imodoka nuko maze kuyiparika ninjira mu nzu nsanga Didi arahari.

 

– Mwiriwe Didi

-Mwiriwe Joanna. Nageze hano ngiye kwigaburira nsanga ibiryo byapfubye

-Niko byagenze nari ntetse nuko Lye ahita ampamagara ko mama arembye cyane mpita njya kubareba

– Usize ameze ate se?

– Nahageze nsanga amaze gushiramo umwuka.

– Ohh. Ihangane Joanna cherie. Nubwo twari tuzi ko isaha n’isaha yadusiga ariko biragoye kubyakira.

 

Yampanaguye amarira ashoka ku mataa nuko aranyicaza arongera arambwira ati:

– Joanna birababaje ariko byibuze ubu ngubu ntakiri kubabara. Ahubwo dusengere kugirango Imana yakire roho ye. Ukeneye nawe kuruhuka bihagije, niba ushaka kurira bikore nabyo biragabanya ishavu n’agahinda. Nubwo agiye ariko azahora mu mitima yacu, tuzahora tumwibuka. Komera ube umugabo rero

 

Didi yanjyanye mu cyumba amfasha kuryama. Yakomeje kunguyaguya no kunganiriza kandi ntiyamva iruhande kugeza nsinziriye. Naruhutse amasaha macye nuko nkangurwa na terefoni ya musaza wanjye Marc washakaga ko bucyeye njya kumureba tukanoganya igihe tuzagira mu cyaro kubamenyesha urupfu rwa mama

 

Maze kuvugana na we numvise inyota dore ko kuva bwacya nta kintu nari nagashyize mu nda. Ubwo nagiye mu gikoni kunywa amazi ariko nkumva Didi ari kuvugana n’umuntu muri salo. Nateze amatwi nkeka ko wenda ari umuntu wamenye ko twagize ibyago akaba aje kutwihanganisha, nuko numva ijwi ni irya mabukwe

 

Nibyo koko yari aje kudusura kuko umuhungu we yari yamumenyesheje iby’urupfu rwa bamwana we. Nuko aho gusubira mu cyumba nahise njya muri salo kumusuhuza ariko ntaravuga niwe wahise ambwira.

 

– Ihangane mukobwa wanjye Joanna. Ubuzima niko bumera, ndizera ko Imana yamaze kumwakira mu batoni bayo.

– Urakoze mama

 

Namusabye kunyihanganira ko ntabasha kumuganiriza nuko njya mu cyuba. Nari mfite agahinda ku buryo numvaga ntabasha kumuganiriza. Gusa sinabashije gusinzira kuko nakomeje kumva ikiganiro yagiranaga n’umuhungu we.

 

– Mama nifuzaga ko nk’umuryango mwazadufasha uko bikwiye. Mabukwe azashingurwa mu majyaruguru kuko niho akomoka.

– Kuki se atashyingurwa hano mu mugi Didi ko ariho yaguye?

– Oya mukecuru atarapfa yari yarasabye ko azashyingurwa ku ivuko.

– Ese ubwo tuzashogoshera tujye mu majyaruguru gushyingura nyokobukwe kubera iki koko? Ubundi se umukobwa we yakubyariye abana bangahe ku buryo najya kwiyangiriza umugongo ngenda muri iriya mihanda yuzuye ibinogo?

 

Ese ndi kurota cyangwa koko ni mabukwe uvuze aya magambo?

 

Ntuzacikwe n’agace ka kabiri

4 comments

  1. Yooo twese duhura nibibazo ark dufite ubiragiza nezaaa kd kwisaha kko adukunda ,tujye dukomeraaaa mubyo duhura nabyo kko birababaje gs ndishimye ninziza.

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s