Imibanire Imyororokere Ubuzima

Zimwe mu ngaruka zizanwa no guhagarika gukora imibonano igihe kirekire

Gutandukana, ingendo z’akazi za kure, kwiga, ni bimwe mu mpamvu zinyuranye zishobora gutuma umara igihe udakora imibonano. Nyamara kandi na none hari igihe bitwara igihe kinini utagikora imibonano, ibi bikaba bigira ingaruka zitari nziza ku buzima nubwo benshi batabitekerezaho cyangwa se batari babizi.

Imibonano mpuzabitsina ni kimwe mu bintu bigirira umubiri akamaro mu gihe ikozwe neza kandi igakorwa n’abayemerewe (imyaka, irangamimerere, …). Uretse kuba ituma abantu bororoka inafite ibindi byiza byinshi ituzanira.

Kutayikora se byo bifite ngaruka ki?

Hano ntabwo tugiye kuvuga ku kutayikora na rimwe ahubwo tugiye kuvuga ku ngaruka zigera ku bigeze kuyikora nyuma bakayihagarika.

1. Urushaho kugaragaza kudatuza

Imibonano ituma abantu barushaho gutuza. Ubushakashatsi bugaragaza ko kudakora imibonano bituma umuntu atabasha kuvugira mu ruhame neza ugereranyije n’uba yaraye abikoze cyangwa se byibuze yarabikoze muri icyo cyumweru. Ibi bituruka ku kuba mu gihe cy’imibonano ubwonko burekura imisemburo ya endorphin na oxytocin ituma umubiri utuza, ukagira akanyamuneza.

2. Ku bagabo byongera ibyago bya kanseri ya porositate

Iyo uretse gukora imibonano uba uri kwiyongerera ibyago byo kurwara kanseri ya porositate. Impamvu ni uko iyo usohoye porositate iruhuka ibyari biyirimo bigasohoka, dore ko amasohoro aba agizwe n’amatembabuzi kandi amwe muri yo ava muri porositate.

3. Ubudahangarwa buragabanyuka

Ubusanzwe gukora imibonano byibuze rimwe cyangwa kabiri mu cyumweru bizamura ku rugero rwa 30% igipimo cya immunoglobulin A, ikaba izwiho kurinda umubiri indwara ziterwa na virusi nk’ibicurane. Rero iyo udakora imibonano uba ufite ibyago byinshi byo kurwara ibicurane n’inkorora.

4. Byongera ibyago byo kudashyukwa

Hari imvugo yo mu cyongereza ivuga iti “Use it or lose it”, tugenekereje twabihuza na ya yindi yo mu Kinyarwanda ngo: “Icyuma kidakora kizana ingese”. Abagabo bamaze igihe badakora imibonano baba bafite ibyago byikubye kabiri byo kugira ikibazo cyo kudashyukwa ugereranyije n’ababikora byibuze rimwe mu cyumweru. Biterwa nuko igitsina cy’umugabo gikozwe n’imikaya, kuyikoresha kenshi bituma irushaho kugira ingufu no gukomera.

5. Byongera ibyago byo kurwara indwara zituruka kuri stress

Stress ubwayo ni ikibazo, kandi noneho inaba isoko y’indwara zinyuranye cyane cyane ku gitsinagore. Muri zo twavuga umutwe udakira, ibibyimba mu mabere bishobora no kubyara kanseri, endometriosis, imisemburo itaringaniye, n’izindi zinyuranye. Mu masohoro dusangamo melatonin, serotonin na oxytocin iyi yose ikaba imisemburo itera umugore akanyamuneza.

Icyitonderwa

Ibi ntitubivugiye ngo n’abagifite imiziro bishore mu mibonano, aha ndavuga abo amategeko ya sosiyete, idini n’igihugu atarabyemerera. Ahubwo mu gihe wujuje ibisabwa, ukaba utakibikora kubera impamvu zinyuranye zitarimo uburwayi ni cyo gihe ngo usubire mu gikorwa gihuza abakundana.

Naho ingaragu zo nazibwira ko kwirinda biruta kwivuza

Amagara araseseka ntayorwe

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s