Imibanire Imyororokere Ubuzima

Akamaro ko kurangiza ku mugabo

Mu nkuru zatambutse hari iyo twanditse igaragaza akamaro ko kurangiza ku bagore. Nyamara sibo gusa bagerwaho n’ibyiza byo kurangiza kuko n’abagabo bagerwaho nabo n’ibyiza iyo barangije.

Kurangiza ku mugabo birangwa n’ibintu 2; amaraso atembera mu gitsina cyawe ariyongera ndetse n’imikaya ikigize ikarushaho gukomera. Ni uburyo umubiri ukoresha kugirango igitsina gisubire mu bihe bisanzwe.

Igihe cyo kurangiza kirangwa n’ibimenyetso binyuranye ku bagabo ariko muri rusange harimo impinduka mu guhumeka, gutera k’umutima, kuzamuka k’ubushyuhe, gusa n’ususumira ndetse no kumva uri mu yindi si

Abagabo benshi kurangiza no gusohora biragendana ariko kuko ari ibintu 2 bitandukanye bishobora kuba no mu bihe bitandukanye. Kuko ushobora kurangiza ariko ntusohore (nk’iyo ubikoze inshuro nyinshi) nkuko wanasohora utarangije (kwiroteraho, gusohora kubera ubwoba,…). Nubwo abagabo benshi bibafata iminota 3 gusa kuva batangiye imibonano ngo barangize, ariko icyegeranyo rusange ni iminota hagati ya 7 na 14

Akamaro ko kurangiza ku mugabo

    1. Imikorere y’ubwonko

Mu gihe cyo kurangiza imikorere y’ubwonko iriyongera dore ko amaraso ajyamo aba yiyongereye bityo n’umwuka wa oxygen ujyamo ukiyongera. Ibi rero bituma ubwonko bw’umuntu urangiza kenshi buba bukora neza kandi butekereza byihuse.

2. Kugabanya uburibwe

Mu gihe cyo kurangiza harekurwa umusemburo wa ocytocin ukaba ukunze kwitwa umusemburo w’urukundo. Ubusanzwe ku bagore uyu musemburo ukorwa ku bwinshi mu gihe cyo kubyara kugirango ufashe mu kugabanya uburibwe no kumufasha gukira vuba. Ubu hari gukorwa ubushakashatsi mu kureba niba ocytocin itakoreshwa mu kuvura uburibwe buhoraho (nko ku barwaye kanseri, abakoze impanuka) ndetse no kuvura umutwe w’uruhande rumwe.

3. Kanseri ya porositate

Inyigo yakozwe mu 2004 n’ikigo nyamerika kireba ibya kanseri (National Cancer Institute) yerekanye ko abagabo barangiza byibuze inshuro 21 mu kwezi ibyago byabo byo kurwara kanseri ya porositate bigabanyukaho 30% ugereranyije n’abandi. Kuko kurangiza ahanini bijyana no gusohora, bijyana no gusohoka kw’amasohoro akuze ashobora gutera kanseri kubera gutinda mu mugabo.

4. Kurwanya Stress

Nubwo bikiri mu nyigo, umusemburo wa ocytocin na za endorphins birekurwa mu gihe cy’imibonano no kurangiza bituma umugabo yumva aruhutse, yishimye kandi atuje. Ibi bifasha mu kwirukana stress no gutera umutuzo.

6. Gusinzira

Mu gihe cyo kurangiza; umusemburo wa dopamine urarekurwa ugakurikirwa na oxytocin hamwe na za endorphins. Ibi bikaba bitera gusinzira neza nyuma y’imibonano.

7. Gutinda kurangiza

Niba wajyaga wibaza icyagufasha kujya utinda kurangiza, umuti wa mbere ni ukongera inshuro urangiza. Iyo uri kurangiza umubiri ukoresha ingufu bityo bikawufasha kumenyera igikorwa cy’imibonano.

8. Kuramba

Ubushakashatsi bwakorewe ku baturage bo muri South Wales mu 1997 bwerekanye ko abagabo barangiza byibuze 2 mu cyumweru baramba inshuro zikubye kabiri ugereranyije n’abandi.

Ubu bushakashatsi kandi bwanzuye ko impamvu nyamukuru ari uko imibonano ari imwe muri siporo bikaba birwanya indwara nk’imitsi, umubyibuho ukabije, diyabete. Kandi izi ndwara ziri mu zihitana benshi.

Ongera usome Akamaro ko kurangiza ku mugore 

2 comments

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s