Ubuzima

Wari uzi ko? Utuntu dutangaje utari uzi

Duhura na byinshi bitandukanye mu buzima ndetse twumva byinshi, dusoma byinshi, dutekereza byinshi, tunibaza byinshi. Muri kamere muntu habamo kugira amatsiko aho usanga utabura kwibaza impamvu ikirere ari ubururu, impamvu turya ibi ntiturye biriya, impamvu bamwe bera abandi bakirabura, impamvu indimi tuvuga zitandukanye, ni byinshi cyane wibaza.

Hano twagerageje kugukusanyiriza utuntu tumwe na tumwe ushobora kuba utari uzi cyangwa se wibazagaho haba mu buzima bwa muntu ndetse n’iidukikije, n’ibindi binyuranye bibera mu isanzure.

    1. Ku isi yose burya abantu bangana na 11% ni ba kamoso. Bakoresha imoso mu mwanya w’indyo. Aha tukwibutse yuko Hari umunsi wabahariwe ukaba uba tariki 13 z’ukwa munani buri mwaka. Umunsi mpuzamahanga w’abakoresha imoso
    2. Burya amacandwe niyo atuma twumva icyanga cy’ibyo turya cyangwa tunywa. Uramutse udafite na macye mu kanwa ntiwakumva icyanga
    3. Abantu bagera ku 8% burya bagira imbavu zirengaho rumwe, aho usanga ku ruhande rumwe aho kugira 12 bo bakagiraho 13
    4. Iyo urya seleri ukoresha calories zirenze izibonekamo. Mu yandi magambo uramutse urya seleri gusa ntiwakongera ibiro ahubwo byagabanyuka. Niyo mpamvu ari nziza ku bifuza kugabanya ibiro
    5. Amagufa angana na 25% y’ayo ufite yose aherereye mu birenge. Naho igufa rito mu mubiri riboneka mu gutwi
    6. Abantu natwe tugira zahabu. Gusa ku muntu upima ibiro 70 aba arimo zahabu ingana na 0.2mg. Urumva ko kugirango ubone byibuze igarama imwe ya zahabu byagusaba abantu benshi cyane
    7. Mu mpuzandengo umuntu arya toni 100 z’ibiryo akananywa amazi angana na litiro 45000 mu buzima bwe bwose. Gusa nyine hari abapfa batabigejejeho n’ababirenza, iyi ni impuzandengo (moyenne)
    8. Byibuze 22% by’ibiryo bigaburwa muri resitora biba ari ifiriti.
    9. Umubu burya ntujya urenza ibyumweru bibiri utarapfa.
    10. Abagore bisiga ibintu ku munwa (lipsticks) ugereranyije barya ibiro byayo bingana na 3kg mu buzima bwabo
    11. Ku mpuzandengo bisaba iminota 7 ngo umuntu uryamye abe asinziriye
    12. Injangwe zimara igihe kinini zisinziriye kurenza ziri maso aho usanga 66% by’igihe cyazo zikimara zisinziriye
    13. Iyo usomanye mu gihe kingana n’umunota uba utwitse 26calories
    14. Albert Einstein umwe mu bahanga isi yagize yaryamaga amasaha 10 ku munsi.
    15. Utetse igi rya otriche byagusaba amasaha abiri ngo ribe rihiye
    16. Ururimi rwo muri Hawaii rugira inyuguti 13 gusa (mu Kinyarwanda dukoresha 24)
    17. Nubwo ifiriti yitwa french fry ariko ikomoka mu Bubiligi
    18. Ibikinisho by’abana bingana na 70% byose bikorerwa mu Ubushinwa
    19. Iceland nicyo gihugu kinywa Coca Cola nyinshi ku isi yose
    20. Uburayi niwo mugabane utagira ubutayu
    21. Nubwo umuntu mukuru aba afite amagufa agera muri 206 ariko umwana avukana amagufa 350. Uko akura agenda afatana amwe muri yo urugero ni agahanga aho kugirango abashe kunyura mu nda ibyara burya aba adafatanye umutwe urihombanya agacamo. Buriya yamaze kuvuka agasubira mu nda nyuma y’iminota runaka ntiyabona uko anyuramo kuko umutwe uba wamaze guterana.
    22. Hari umuntu wamaze muri koma imyaka 37, uwo ni Elaine Esposito.
    23. Ntushobora kwikirigita ngo useke kuko ubwonko buba bwabivumbuye ko uri kwikirigita
    24. Kudasinzira nibyo byakica vuba kurenza kutarya kuko umaze iminsi 10 udasinzira wapfa ariko kugirango wicwe n’inzara bisaba ibyumweru hejuru ya bibiri
    25. Burya Albert Einstein nubwo yari umuhanga ariko yarinze apfa atazi gutwara imodoka

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Tuzakomeza n’utundi tunyuranye ubutaha. Ni akahe kagutangaje cyane?

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s