Imibanire Ubuzima

Horoscope: Taurus (Taureau) 20/04-20/05

Nk’uko twabyiyemeje kujya tubasobanurira ibijyanye n’imico n’imiterere iranga abantu bavutse mu matariki runaka dukoresheje ubuhanga bwa horoscope uyu mwanya hatahiwe abavutse hagati ya tariki 20 z’ukwezi kwa 4 na tariki 20 z’ukwezi kwa gatanu bakaba bari mu kimenyetso cya Taurus, Taureau (Ikimasa)

Mu bibaranga ku isonga hazamo kuba ari abantu wavuga ko bafunga umutwe, ariko mu by’ukuri iyo ubamenyereye usanga atari ugufunga umutwe mu mafuti ahubwo baratsimbarara kandi bashirwa icyo biyemeje bakigezeho.

Usanga kandi barangwa no gukenera byinshi kuri benshi ariko nabo ubwabo bakagira ibyo bibaza. Kuri bo ibyo twe twita kwidagadura bo babibona ko ari ubuzima bwa buri munsi, mbese mu gihe wowe upanga uti muri weekend ngomba kurya ubuzima, we igihe cyose abifitiye umwanya n’uburyo ntibimubuza kwidagadura, kuko ni kimwe mu bigize ubuzima

Ntibakunze kugaragaza amarangamutima gusa iyo bibaye nyine nawe urabyumva ni nk’ikirunga kiba kirutse. Boroshya ubuzima ntibakunda kwenderanya kandi iyo umucokoje arakwihorera mu gihe utararenga umupaka we. Gusa kuwurenga nibyo bikwereka ko kwihangana bigira aho birangirira

Kuri bo ubushuti buvuga ikintu kinini cyane niyo mpamvu aho kugira inshuti nyinshi za ntakavuro bahitamo kugira nkeya ariko zifite icyo zisobanuye mu buzima bwabo. Niyo mwakundanaga nyuma akabona ko utari inshuti nyayo, kukureka biroroshye cyane.

Mu kazi baharanira iteka kwesa imihigo ndetse byashoboka bikarenga 100%, ni nka wa mugani ngo utwaye icumu rya shebuja agerekaho n’agakeregeshwa ke. Rero niba umuhaye inshingano runaka, izere ko ari buyikore uko ubyifuza ndetse akaba yanarenza uko wabitekerezaga.

Kwa kumera nk’abafungamutwe bituma iyo habayeho kutumvikana ku kintu runaka bishobora guteza intonganya n’amakimbirane cyane cyane iyo abona ko uko ashaka ko bikorwa ari byo bizima. Kuri we ijwi rya benshi nta gaciro rigira iyo abona ko bitameze neza, mbese wamwita umunyagitugu ariko iyo ugenzuye neza usanga atari ugutwaza igitugu ahubwo we aba ashaka ko bigenda uko bikwiye

Iyo nyamara babishatse baba abana beza, boroshya ubuzima, baganira bagatera urwenya, upfa gusa kutazana ibiganirompaka bituma agaragaza uruhande rwe kuko ubwo ibyari inama bihinduka isoko

URUKUNDO

Niba ukundana n’umuntu wavutse muri aya matariki, ku bijyanye n’imibonano uzitonde. Ni abantu bagira amarangamutima ariko babasha kutayakoresha iyo bari ahantu batisanzuye. Bahumurirwa cyane, bityo mu gihe utizeye isuku ihagije haba kuri wowe cyangwa aho muri ntuzirushye ushaka ko mukora imibonano.
Kubana nawe nabyo bisaba ko uba nawe uha agaciro abo muzibaruka kandi ugashyira imbere uko bazabaho kurenza uko ubayeho. Kuri we aho kubyara benshi bazagorwa yahitamo kutabyara mu gihe abona atizeye imbere habo heza.

IMIBANIRE

Mu mibanire ni abantu barangwa no gufasha, gutabara aho rukomeye kandi ni abizerwa pe. Usanga inshuti ze zo mu bwana azikomeraho, kandi ubushuti bwe buraramba rwose.

Mu muryango ashyira imbere abana be kandi iyo umweretse ko umukundira abana aho rwose uba umufite nawe muba inshuti.
Kuba yategura ikirori cy’isabukuru y’umwana agatumira umudugudu wose mu gihe abifitiye ubushobozi kuri we ni ingenzi kuko aba ashaka ko umwana we anezerwa

AKAZI N’AMAFARANGA

Rwose abantu bavutse muri aya matariki usanga bakunda amafaranga. Gusa kuyakunda kwabo ntibivuze kutayatanga cyangwa kutayakoresha ahubwo bakunda kuyashaka, muri macye kubaho kwabo babibara mu gaciro k’amafaranga. Bahorana imishinga ibyara inyungu muri bo kandi bagashyira imbere cyane ibituma bunguka igihe kinini
Usanga bakunze ubuhinzi, gukora muri banki, ibijyanye no guteka, imyuga, n’ibindi bituma bagaragaza ubuhanga bwabo.

UKO WAKUNDANA NA WE

Niba ushaka gukundana n’umusore wavutse muri aya matariki banza umenye ko barangwa no kuvuga macye, kandi bizera batinze bamaze kubona ko koko uri uwo gukundwa. Gusa nimukundana uzaba utomboye kuko ni abanyakuri, abizerwa, n’abanyabuntu. Kuri we imibonano siyo yubaka urukundo, ahubwo iza mu gihe ikenewe kandi ari ngombwa. Kuyikora no kutayikora mu gihe mutarabana binganya agaciro.

Naho umukobwa wavutse muri aya matariki we, kumukunda bisaba kuba uzi gutereta peee. Uzi gutera umutoma ku buryo ava mu bye, akakubonamo uw’agaciro. Ashaka utware ibintu buhoro buhoro niyo yaba yaramaze kwinjira mu rukundo mbese aka ya ndirimbo bagira bati “niba ari wowe ntawundi tubigendeshe buhoro kuko mpari”
Kimwe na musaza we, nawe akwemerera urukundo iyo abona ko igihe kigeze, ntabwo akunda guhubuka no kwirukansa ibintu nk’aho uri gusiganwa n’igihe.

Bimwe mu byamamare byavutse muri iki gihe twavugamo Adele, Dwayne Johnson, David Beckham, Megan Fox, John Cena, William Shakespeare, Queen Elizabeth II, Jessica Alba, Harry S.Truman, n’abandi

Biracyaza…

2 comments

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s